Ikigega Mpuzamahanga cy’imari (IMF), cyatangaje ko nubwo urwego rw’imyenda u Rwanda rumaze gufata rwazamutse, nta mpungenge iteye kuko inzego zishinzwe ibijyanye n’imari zashyizeho ingamba zikwiye zo kuyicunga neza.
Aganira na The New Times, Umuyobozi uhagarariye IMF mu Rwanda, Laura Redifer, yavuze ko urwego runaka igihugu kiba gikeneye imyenda kugira ngo gitere imbere, kandi iyo u Rwanda rumaze gufata nta mpungenge iteye.
Yagize ati “Urwego rw’imyenda y’u Rwanda rucungwa neza. Umubare wayo warazamutse mu myaka ishize ariko iracyacungwa neza. Mukeneye imyenda ngo mutere imbere, Minisiteri y’imari n’igenamigambi iri maso ku bijyanye n’imyenda yakwa.”
Yakomeje avuga ko igikwiye kwitabwaho ari ibitungurana bishobora gutuma imyenda yakwa idakoreshwa icyateganyijwe mu ngengo y’imari.
Redifer avuga ko muri rusange imyenda muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara irimo kwiyongera, bitewe n’ingamba bimwe mu bihugu byafashe zo kugerageza kwirinda ihungabana ry’ubukungu.
Ati “Muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara turimo kubona imyenda yiyongera cyane kubera impamvu zitandukanye. Ku ruhande rumwe ibihugu byohereza Peteroli mu mahanga birimo gufata imyenda myinshi ngo byirinde ikibazo icyo ari cyo cyose. Hari ibindi bihugu birimo ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba bifata imyenda ngo byubake ibikorwa remezo, ariko ntabwo ari imyenda myinshi.”
Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda, IMF, yasanze Guverinoma yaka imyenda hanze yamaze kubona umusaruro izabyara ndetse hagatekerezwa n’uburyo bwo kubona ubushobozi bitanyuze mu kwaka imyenda myinshi.
Yagize ati “Ku Rwanda bafata imyenda batekereza uko igiye gukoreshwa n’inyungu zizavamo. Ingano y’imyenda yariyongereye mu myaka mike ishize ariko turizera ko itanga umusaruro. Nko ku mushinga w’ikibuga cy’indege barimo gushaka uko babona amafaranga ariko bitanyuze mu kwaka imyenda myinshi.”
Redifer avuga ko mu rwego rwo gukomeza gucunga neza imyenda, u Rwanda rugomba kwirinda kwaka imyenda idakenewe kandi itazabyara umusaruro.
Ku bijyanye n’imyenda y’imbere mu gihugu, Redifer, yavuze ko bitaragera ku kigero cyiza kuko igihenze bitewe n’inyungu ku nguzanyo zisabwa.
Imibare ya Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza ko imyenda yo hanze mu musaruro mbumbe (GDP), yari 36.6% ikaba ari mike ugereranyije n’itagomba kurenzwa n’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba ingana na 50% bya GDP. Imyenda y’imbere mu gihugu yanganaga na 10% mu mpera za 2017.
Yariyongereye ugereranyije n’uko mu mpera za 2016, imyenda yo hanze y’igihugu yari 35.2% naho iy’imbere mu gihugu ikaba 9.4%.
Banki y’Isi igaragaza ko imyenda ivuye mu mahanga yari yihariye 80% (bivuze 35.8% bya GDP) naho amadeni y’igihe kirekire kandi ku nyungu nto yari kuri 60%. Imyenda yafashwe imbere mu gihugu yavuye kuri 4.7% bya GDP mu mwaka wa 2011 agera kuri 8.6% mu 2016.
Banki y’Isi iteganya ko imyenda y’u Rwanda izaba igeze kuri 47.1 % bya GDP mu 2018, agere kuri 48.7 % muri 2019.
Imyenda y’u Rwanda mu myaka mike ishize yazamuwe n’ishoramari mu mishinga minini nka RwandAir ndetse n’inyubako ya Kigali Convention Centre. Byanatewe n’ingamba igihugu cyafashe zo kudategereza ak’i muhana cyangwa abaterankunga.
IMF kandi ivuga ko biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 6.8% bitewe n’umusaruro w’ubuhinzi, kwiyongera kw’ibyoherezwa mu mahanga n’ibindi.