• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ababiligi bakuriye inzira k’umurima Jambo asbl yashakaga guhakanira Genocide yakorewe Abatutsi mu nteko nshingamategeko yabo

Ubwanditsi 22 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yahagaritse ikiganiro cyari cyasabwe n’Ishyirahamwe “Jambo asbl” rizwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari giteganyijwe kubera mu cyumba cy’iyo Nteko taliki ya 1 Werurwe 2018.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yanyujije kuri Twitter ubutumwa ko icyo kiganiro cya “Jambo asbl” cyavuyeho.

Yagize “Maze kumenya ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yahagaritse ikiganiro JAMBO asbl yateguraga kuzakorerayo [ mu cyumba cy’Inteko] ku wa 1 Gashyantare 2018.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, nawe yahise yandika ubutumwa bushimira Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi na Perezida wayo, Siegfried Bracke, ku gukuraho icyo kiganiro cy’abapfobya Jenoside.

Ku wa 15 Nzeri 2017, Depite Gille Foret wo mu ishyaka rya MR (Mouvement Réformateur) mu Bubiligi ryagejeje mu Nteko umushinga usaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Yaryise “Réprimer la négation, la minimisation, la justification ou l’approbation du Génocide commis contre les Tutsi au Rwanda en 1994.”

Itegeko ryo mu 1995 u Bubiligi busanganywe rihana umuntu wese uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abayahudi; MR ikaba ishaka ko hashyirwaho n’irihana abahakana iyakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yari yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe na Jambo asbl, Ishyirahamwe rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasade y’u Rwanda na Ibuka bahise bamagana iby’icyo kiganiro, izo nzego zigaragaza ko abagize “Jambo asbl” baba bagiye gukwirakwiza ingengabitekerezo mbi.

2018-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika , akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda arashimira Ingabo na Polisi umurava n’ubudashyikirwa mu kurengera ubusugire n’umutekano w’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 31 Dec 2020
Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Umurambo wa Hubert Gashagaza wari umupolisi mukuru wasanzwe mu modoka, bikekwa ko yishwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano,  nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI  byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Uganda: Abadepite batangiye gutorera kwirukana Minisitiri w’Umutekano, nyuma yuko hari abagaragaje ko ISO na CMI byashyizeho inzu z’ibanga zikorerwamo iyicarubozo.

Ubwanditsi 13 Feb 2020
Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

Tshisekedi azakomeza kugeza ryari guha urw’amenyo no kubeshya abahuza basimburana n’umuryango mpuzamahanga, arenga ku gahenge nta n’umwe ubimubaza

RUSHYASHYA 21 Feb 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.
Amakuru

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yatunguye benshi kubera ijambo yavuze ubwo yatangaga ikiruhuko kuri uyu wa Gatanu

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona
Amakuru

Ikindi kinyoma cya Tshisekedi gikubitiwe ahabona

Ubwanditsi 11 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru