Polisi y’igihugu yatangiye gukora iperereza ku mpamvu zateye imyigaragambyo ivanze n’urugomo yatangiye ku wa 20 Gashyantare 2018 mu nkambi y’impunzi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, ahacumbikiwe ibihumbi by’Abanye- Congo.
Iyi myigaragambyo yakurikiye umwanzuro wafashwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (WFP), risanzwe rigaburira impunzi ryagabanyije 25% ku biribwa impunzi zahabwaga bitewe n’igabanuka ry’ingengo y’imari rigenerwa. Impunzi zose zicumbikiwe mu Rwanda zirebwa n’uyu mwanzuro wa WFP ariko haje kwigaragambya iz’Abanye- Congo i Kiziba.
Izo mpunzi zasohotse ari ikivunge mu nkambi ku wa 20 Gashyantare 2018, zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR). Zimwe zaharaye, izindi zongera kuhabyuklira kuri uyu wa Gatatu nk’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yabitangarije IGIHE.
Mu butumwa bwasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi ushinzwe Ibibazo by’impunzi muri Ministeri y’Imicungire y’Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR); Rwahama Jean Claude, yavuze ko impunzi zaganirijwe kenshi kuri iyi ngingo y’igabanuka ry’inkunga ntizumve, zikigaragambya, zikanashyiramo urugomo.
Yagize ati “Abahagariye impunzi bagiye bahura kenshi n’ubuyobozi bw’inkambi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye ku mpamvu z’uyu mwanzuro. Birababaje kuba hari ababirenzeho bagahitamo gukoresha ingufu barwanya inzego z’ibanze n’abashinzwe umutekano bari muri gahunda yo kumva no gushakira ibisubizo ibibazo byabo.”
Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kubahiriza uburenganzira bw’impunzi ariko na zo zigomba kubahiriza amategeko y’igihugu kizicumbikiye. Ni na yo mpamvu Polisi y’igihugu igiye gukora iperereza kuri iki kibazo hanyuma ugaragaweho gutiza umurindi ibikorwa binyuranye n’amategeko abibazwe.”
Rwahama kandi yahakanye ibivugwa ko hari gahunda yo gushyira impunzi mu byiciro by’Ubudehe kuko iyi ari gahunda ireba Abanyarwanda gusa.
Hatangajwe ko Guverinoma y’u Rwanda izi ko amashami y’Umuryango w’Abibumbye yashatse gukoresha uburyo nk’ubu kugira ngo mu buryo bukwiye, bakomeze gufasha impunzi hashingiwe ku byo zikenera n’ubushobozi bwazo nk’uko biri mu murongo mugari w’Umuryango wAbibumbye ujyanye no gufasha impunzi.
Inkambi ya Kiziba ni imwe muri eshanu z’Abanye- Congo ziri mu Rwanda. Yashinzwe mu 1996 ubwo ibihumbi byabo bahungaga umutekano muke wari mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi nkambi ubu icumbikiye impunzi zisaga 17,000.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gucungira umutekano impunzi ziri ku butaka bwayo, kandi izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo n’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu gushaka ibisubizo bishoboka mu guteza imbere imibereho myiza y’Impunzi ziri mu Rwanda.