Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango w’Ibihugu bya Afrika y’u Burasirazuba, batangiye kugera i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda ahagomba kubera umwiherero w’abakuru b’ibihugu bya EAC kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018. Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, we byamaze kwemezwa ko atazitabira iyo nama.
Ibi byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, wabwiye The East African ko Perezida Kagame arimo kwakira mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Yongeyeho ko ku ruhande rw’u Rwanda, uzitabira ari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni.
Perezida wa Tanzania John Magufuli yageze i Kampala kuri uyu wa Gatatu ndetse akomeje kugirana ibiganiro bitandukanye na Perezida Yoweri Museveni wa Uganda. Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe aragera i Kampala kuri uyu wa Kane, nk’uko byamaze kwemezwa n’ibiro bya Perezidansi ya Kenya.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda no mu karere, guhera mu ntangiro z’iki Cyumweru byagaragazaga ko abakurikira cyane ibya Politiki yo mu karere, byiteze uburyo Perezida Kagame azakirwa i Kampala niyitabira iyi nama, bitewe n’amakuru y’ubushyamirane bw’ibihugu byombi yavuzwe cyane kuva mu minsi ishize. Aho Uganda yakomeje gufasha abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda bayobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa, aba barimo Rugema Kayumba, wakomeje gukorana na CMI mugishimuta abanyarwanda no kubakorera iyicarubozo iki kibazo n’ubu kitarabonerwa igisubizo kumpande zombi.