Kimwe mu byatangaje Papa umukuru wa Kiliziya Gatolika muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi yaravuye mu Rwanda nuko yari yabwiwe ko hari abagatolika benshi baruta ababa i Roma.
Ikindi giteza urujijo abanyarwanda cyane cyane abakiri bato n’amazina y’abanyarwanda agenura iby’Imana akaba ari nabyo bituma benshi batagishaka kuyitwa kuko izina atariryo muntu.
Ayo mazina ninka: Bizimana, Nsengimana, Uwimana, Nsabimana, Niyonsenga, Nzayisenga n’ayandi nka Bizimungu…
Iyo usesenguye ugasasanura neza usanga harimo icyo umuntu yakwita ikinamico, gushakisha kubeshya cyangwa kwishakira indonke n’amaramuko hakoreshejwe izina ry’Imana.
Ibi kandi sibishya kuko na cyera Imandwa, kubandwa, gucuragura, kuraguza byaritabirwaga cyane kandi mubyukuri ntacyo byatangaga ahubwo hari nababivanagamo ubusazi no guta umutwe.
Mugihe umwana w’Umutambyi ariwe mwanditsi w’iyi nkuru yari ashinzwe protocole y’u Rwanda mu 1995, amadini yari mu Rwanda ntiyageraga no ku icumi. Mugihe cyitarenze imyaka 20, amadini n’insengero bimaze kugera kubihumbi bibiri (2,000). Ibyo se niki bagenzi?
Umunyarwanda ati mwitende? Undi ati Ngirente? Nanjye musubize nti kora nka Leta y’u Rwanda uko yabigenje.
Reba abasengera mu mahema, mu ndaki, mu myobo no guhindura amazu y’abandi ingirwansengero no kudakurikiza amategeko y’iyobokamana kuko ntawakwizera cyangwa ngo asobanure neza ikigamijwe.
Nawe se hari Insengero, Imisigiti yubatswe neza isobanutse iri ahagaragara, Insengero z’Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda zigaragara zifite aba Pasitoro b’imfura, babyigiye hari abapadiri n’abashehe uti shwi da! Reka njye kwishakira imbehe, mbone amaturo n’amaramuko ahantu hadafututse!
Niba ari umushinga nabyo simbyanze cyane ariko abantu bige gukorera mu mucyo no kugendera ku mategeko y’igihugu twirinde akajagari ariko bafunga. Naho abasenga basengere heza kandi bamenye ko Uwiteka we ntakinishwa kandi abavuga ngo”Mana! Mana! Mana!!” sibo yumva kurusha abandi kuko Uwiteka, Rurema cyangwa Nyagasani ntarya ahubwo atanga umugati kubamushakisha bicisha bugufi kandi mu kuri.
Prof Pacifique MALONGA.
Umwanditsi n’umunyamakuru wigenga.