Ubuyobozi b’ishyaka National Patriotic Front (NPF) ryiyomoye kuri Zanu-PF, bwatangaje ko bwasuye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe, uheruka kweguzwa mu buryo butunguranye, bukamugaragariza ko ari umunyapolitiki mwiza ku buryo bushobora kumutanga nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya Perezida ataha.
Mu Ugushyingo 2017 nibwo byemejwe ko Robert Mugabe atakiri Perezida wa Zimbabwe mu gihe yari amaze imyaka isaga 37 ayobora.
Uyu mukambwe w’imyaka 94, yabanje gufungirwa mu rugo n’igisirikare bitaremezwe ko ari umugambi wo kumuhirika, ku wa 21 Ugushyingo nibwo ibaruwa y’ubwegure bwe yasomewe Inteko Ishinga Amategeko yari iri mu myiteguro yo kumweguza ku gahato, isomwa n’umuyobozi wayo, Jacob Mudenda.
BBC yatangaje ko umwe mu bahoze ari abasirikare bakomeye akaza gusezererwa witwa Brig. Ambrose Mutinhiri, yagaragaje ifoto ari kumwe na Robert Mugabe, avuga ko yamusuye mu rugo iwe, akamumenyesha amakuru y’uko agomba guhagararira ishyaka ryabo mu matora ya Perezida ataha.
Brig Mutinhiri, umwe mu bafatanyije na Robert Mugabe mu rugamba rwo kubohora Zimbabwe mu myaka ya 1970, yeguye muri Zanu-PF mu cyumweru gishize, avuga ko uburyo bwa gisirikare bwakoreshejwe mu kweguza Mugabe bunyuranije n’Itegeko Nshinga.
Umunyamakuru wa BBC uri mu Murwa Mukuru Harare yatangaje ko abantu benshi bizeye ko Mugabe n’abandi baminisitiri bayoboranaga bagiye gukorera hamwe bagashinga ishyaka rigomba guhangana na Perezida uyobora Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, mu matora azaba mu mpera z’uyu mwaka.
Umuyobozi muri Guverinoma ya Zimbabwe utashatse kwivuga amazina, yabwiye ikinyamakuru Herald cyo muri Zimbabwe ati “Mu by’ukuru icyo bishatse kuvuga ni uko Mugabe wahoze ari Perezida ari gutera intambwe ashaka kongera kugaruka yihishe inyuma y’uriya muntu Brig. Ambrose Mutinhiri”
Gusa mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Brig, Mutinhiri yasobanura ko yasuye Mugabe mu rwego rwo kumushimira no kumusaba ko bakorana kuko amubonamo ubushobozi.