Lt Col. Rugigana Rugemangabo wari warakatiwe n’Urukiko rukuru rwa gisirikare, agiye kuburana mu bujurire mu rukiko rw’Ikirenga, nyuma y’uko impande zombi, urw’ubushinjacyaha n’uruhande rw’uregwa, bajuririye igihano cy’igifungo cy’imyaka 9 yari yakatiwe n’Urukiko rukuru rwa gisirikare.
Tariki ya 25 Nyakanga 2012, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, rumuhamya ibyaha bibiri rumuhanaguraho icyaha kimwe, maze rumukatira imyaka icyenda y’igifungo, no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri.
Lt. Col.Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ibyaha bitatu, aribyo gushaka guhirika ubutegetsi, kugambanira igihugu no guteza imvururu muri rubanda. Muri Nyakanga 2012, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha bibiri, icyo kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage, rumuhanaguraho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.
Lt Col Rugigana ntiyishimiye imyanzuro y’urukiko ndetse ahita ajurira icyo gihe, n’ubwo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare nabo batanyuzwe maze nabo barajurira, cyane ku bijyanye no kuba yarahanaguweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kandi iki iyo kimuhama yaragombaga gufungwa ubuzima bwe bwose.
Kuwa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, nibwo Lt Col Rugigana Rugemangabo azongera kugezwa imbere y’ubutabera, haburanwa ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga. Ni nyuma y’imyaka isaga 7 afunzwe, kuko yatawe muri yombi mu ntangiriro z’umwaka wa 2011.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda, mu gushinja uyu musirikare mukuru, bwerekana ko we na mukuru we Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafatanyije gushaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kayumba Nyamwasa yasabye murumuna we Lt. Col. Rugigana ko bakwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda, barimo abashomeri, abasirikare basezerewe (abademobe) ndetse n’abasirikare badafite amapeti kandi bayakwiye, hamwe n’abaturage ngo birukanywe muri Gishwati, hanyuma ngo bakabagumura bagamije gukora ibi byaba Lt Col Rugigana akurikiranyweho biri no mu byo urukiko rwahamije mukuru we Kayumba Nyamwasa.
Ibi bibaye mugihe hari amakuru y’impuha avuga ko uyu musilikare yaba yaratorotse gereza.