• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amafoto – Al Hilal SC yitegura imikino y’Amatsinda ya CAF Championa League yatsinze AS Kigali ibitego 2-0   |   11 Nov 2025

  • Intwararumuri: Igihungabanya u Rwanda ntitwacyihanganira niyo wagira ute – Perezida Kagame Paul   |   08 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Umubyeyi wa Kayumba Nyamwasa yitabye Imana

Editorial 04 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Amakuru , aravuga ko  kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mata 2018 ,  umunyarwanda  Senumuha Ferediriyani umubyeyi wa  Kayumba Nyamwasa yitabye imana, aguye mu gihugu cya Uganda aho yaratuye.

Uyu mukambwe yitabye Imana akurikiye umugore we waguye mu Rwanda mu 2010,  Kayumba Nyamwasa akaba yarahunze ikiriyo cye kitararangira.

Amakuru atandukanye amaze iminsi atangazwa n’itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreports ndetse na Spyreports, aravuga ko Kayumba Nyamwasa, utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda yaba akunze gukorera ingendo muri Uganda ndetse afitanye umubano ukomeye n’abayobozi ba Uganda.

Inkuru yasohotse ku rubuga Spyreports,  itangira ivuga ko Kayumba Nyamwasa yavukiye mu Rwanda agakurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, akaba afite impamyabumenyi mu mategeko yakuye muri Kaminuza ya Makelele. Bongeraho ko yaje kwifatanya na NRM mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1986 ndetse muri za 90 akaba yari umusirikare mukuru mu ngabo za Uganda.

Uru rubuga muri iyi nkuru rwakomeje ruvuga ko hari amakuru y’uko Gen. Kayumba Nyamwasa afitanye umubano wa hafi n’abayobozi muri Uganda, ndetse ko ajya ajya i Kampala agakorana inama n’abantu be agasubira mu nzu ya gisirikare aba acumbikiwemo.

Ikinyamakuru Chimpreports cyo mu nkuru yacyo yo kuwa 30 Ukwakira, aho cyavugaga ko ari iperereza cyakoze, cyavuze ko ibi bintu bitashimishije u Rwanda.

Ese kuba abayobozi ba Uganda baba bakorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda byaba bisobanuye iki ku bayobozi b’u Rwanda?

Usibye kuba Nyamwasa ajya muri Uganda, Chimpreports ikomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko rimwe na rimwe Nyamwasa iyo agiye muri Uganda hari agatsiko k’abarwanyi ba FDLR abonana nako.

Ku rundi ruhande, urubuga rwa Spyreports rukomeza ruvuga ko, inshuti magara ya Kayumba Nyamwasa yitwa Noble Marara, wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda perezida Kagame akaba aba mu buhungiro ndetse ari umwe mu baherutse gushinga umutwe witwa Rwandese Revolutionary Movement, yanditse ashima Uganda kuba imaze iminsi ikurikirana abapolisi bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gucyura impunzi z’Abanyarwanda ku ngufu.

2018-04-04
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Editorial 22 Aug 2025
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Editorial 22 Jul 2019
U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

U Rwanda nta masezerano yo kwakira impunzi rwasinye na Israel

Editorial 23 Jan 2018
Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Editorial 05 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo
Amakuru

Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi bugambiriye gufatira imitungo ya Moïse Katumbi ngo atazashobora kwiyamamaza no gutsinda amatora ya Perezida wa Kongo

Editorial 12 Dec 2022
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 16 Nov 2022
Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein
IMIKINO

Teta Diana na Ismaël Lô waririmbye Tajabone basusurukije abitabiriye ‘Next Einstein

Editorial 10 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru