Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa twitter rwa polisi y’uBurundi, uru rwego rw’umutekano rwakwije ikinyoma ko impunzi za zebiya zigera ku 1604 bakiriwe mu gace kitwa Gasenyi-Nemba mu Ntara ya Kirundo ihana imbibe n’u Rwanda.
Bati : “Abo bayoboke bari kumwe na HCR,ikorera mu Rwanda,[ Ikindi n’uko banze kwakirwa mu gisilikare cy’u Rwanda kuko cyo cyasigaranye abakiri bato ] kugirango bazatere u Burundi.Ari nayo mpamvu yo kubirukana”.
Bamwe mu barundi baba mu Rwanda nk’impunzi nabo kuri twitter bamaganye iki gihuha, ndetse bemeza ko ibyo Polisi ivuga ari ubugoryi, bati hari igihe kigera tukibaza niba ibyo igipolisi cy’uburundi kivuga, ari iby’igipolisi cyose cyangwa atari igikoresho cy’ishyaka riri kubutegetsi CNN-FDD, bati igipolisi gikwirakwiza ibihuha kikagera naho gutuka ibindi bihugu n’ibara.
Kuri uyu wa Gatandatu MIDIMAR, yatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye guverinoma yu Burundi ibamenyesha ko hari Abarundi bifuje gutaha kuko imyemere yabo idahuje no kuba mu Rwanda.
Hari n’abarundi bagera kuri 33 baherukaga gutabwa muri yombi bashinjwa kugumura bagenzi babo, nabo barekuwe basubizwa mu Burundi.
Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC zari zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera ari nabo batashye, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda. Biteganywa ko izo mpunzi zose ziza gusubira i Burundi.
[ VIDEO]
Ntareyakanwa
Ko mbona ari aba FDLR gusa se ?
Ntacyo nibasubire iwabo amahoro