• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa FERWAFA n’abanyamuryango bo mu kiciro ya Kabiri yanzuye ko imikino ya 2020-2021 izakinwa hagati muri Nzeri

Ubwanditsi 20 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki 19 Kanama 2021 kuri Hilltop Hotel, Perezida wa FERWAFA yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’amakipe yo mu kiciro cya kabiri igamije kurebera hamwe imigendekere myiza y’amarushanwa ahuza ayo makipe yo mu kiciro cya kabiri.

Ku ruhande rwa FERWAFA, iyi nama yari yitabiriwe na Perezida bwana MUGABO N. Olivier, Visi Perezida bwana HABYARIMA Marcel, Umunyamabanga Mukuru bwana UWAYEZU F. Régis ndetse n’abandi bakozi bo mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

Atangiza iyi nama, Perezida wa FERWAFA bwana MUGABO N. Olivier yabanje gushimira abitabiriye inama ndetse abashishikariza gutanga ibitekerezo biganisha ku cyatuma Shampiyona y’ikiciro cya kabiri mu bagabo igenda neza.

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bwana UWAYEZU F. Régis yabanje gusobanurira abayobozi b’amakipe ibikubiye mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 azakurikizwa muri ayo marushanwa. Yagaragaje inshingano za FERWAFA ndetse n’iz’amakipe kimwe n’ibihano biteganyijwe mu gihe ingingo ziri muri ayo mabwiriza yaba atubahirijwe.

Kimwe mu byo Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA yasobanuye mu mpinduka zabaye ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 mu gihe cy’amarushanwa ‘’FERWAFA RETURN TO PLAY GUIDELINES’’ ni ingingo yategekaga ko abakinnyi babana yavuguruwe kuri iyi nshuro amarushanwa akaba azakinwa abakinnyi bataha mu ngo zabo. Cyakora amakipe abyifuza akaba afite uburenganzira bwo gukina abakinnyi babana.

Mubyavuye mu nama nyunguranabitekerezo yahuje impande zombi yanzuye ko amakipe agomba kwiyandikisha mu gihe cya vuba kuko biteganyijwe ko amakipe agomba gutangira imyitozo guhera ku itariki ya 25 Kanama 2021, ndetse amarushanwa akazatangira ku itariki ya 18-19 Nzeri 2021.

Biteganyijwe ko imikino ya 1/8 ibanza izakinwa ku itariki ya 21-22 Nzeri naho imikino yo kwishyura izakinwa ku ya 24-25 Nzeri 2021, kimwe cya kane ku mukino ibanza izakinwa kuya 27-28 Nzeri iyo kwishyura yo ikazakinwa ku ya 30 Nzeri na 1 Ukwakira 2021.

Kimwe cya kabiri imikino ibanza izakinwa kuya 4 -5 Ukwakira mu gihe iyo kwishyura izakinwe kuya 7-8 Nzeri 2021, umwanya wa gatatu wo uzakinwa ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 naho umukino wa nyuma ari nawo uzagaragaza amakipe abiri agomba gusimbura AS Muhanga ndetse na Surise FC uzakinwa kuya 11 Ukwakira 2021.

Nk’uko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, amakipe yashishikarijwe kwihutira kwiyandikisha kwitabira aya marushanwa kuko ari kimwe mu bizashingirwaho mu gihe cyo kunoza Ingengabihe ya Shampiyona y’Ikiciro cya kabiri mu bagabo.

Ikindi ni uko abayobozi b’amakipe y’Ikiciro cya kabiri bishimiye kuba Shampiyona igiye kuba nyuma y’igihe kinini yarahagaritswe kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

2021-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Amnesty International na Human Rights Watch ntimwaharanira uburenganzira bwa muntu nawe ubwawe ubuhonyora, waramunzwe na ruswa n’akarengane.Ntawe utanga icyo adafite.

Ubwanditsi 22 Apr 2021
Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Leta y’u Rwanda yasabye Kongo-Kinshasa kurekura abaturage barwo babiri

Ubwanditsi 08 Nov 2022
Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Urubanza rw’ibura ry’umuriro muri Stade Huye: Urukiko rwanzuye ko umwe afungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 06 Feb 2016
U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

U Rwanda rwanze kugira icyo ruvugana n’abadepite baturutse muri Israel

Ubwanditsi 11 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?
Amakuru

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022
Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo
Mu Rwanda

Umugore wise Perezida Museveni ikibuno yangiwe kurekurwa by’agateganyo

Ubwanditsi 12 Apr 2017
U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba
IMIKINO

U Burundi bwashatse ko imikino ya gisirikare yigizwayo abanyamuryango barabyanga-Gen.Patrick Nyamvumba

Ubwanditsi 07 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru