• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Mu ruzinduko yagiriye mu Karereka Nyamagabe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, umukuru w’igihugu yibukije abaturage ko nubwo hari ibyo bakeneye bisaba amikoro, hari n’ibindi bakwikorera ubwabo badategereje ubibakorera aturutse kure.

Ahereye ku rugero rw’isuku, yagize ati “Gusukura iwawe, umuharuro wawe, na byo bishaka inkunga iturutse hanze? Kugira ngo ahari amazi ukarabe, cyangwa uyameseshe, cyangwa uyateke unywe amazi meza, ibyo na byo tubitegerezaho inkunga? Kuri ibyo tudategerezaho inkunga, tuba dukwiriye kubikora, twibwirije, nta muntu utwibutsa.”

KT, yatangaje ko Perezida Kagame yanakebuye abirirwa bicaye badakora ababwira ko bakwiye guhindura iyo myumvire kuko iterambere ritazabizanira.

Ati “Niba hari abacyifashe mu mifuka birirwa ku mihanda babara imodoka zihise ntacyo bakora, na byo ni ukubigabanya, umuntu akabyuka mu gitondo yaraye atekereje icyo akora.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi n’abaturage gufatanya bagashyiraho akabo kugira ngo barangize impamvu zibagumisha mu bukene.

Umukuru w’igihugu yakomoje no ku bibazo by’imirire mibi no kugwingira byavuzweho avuga ko na byo bidakwiye.

Ati “Ntawifuza ko abantu bacu bahera mu kugwingira. Rimwe na rimwe abana bacu bagwingizwa n’uburangare, bitari uko ibyajyaga kubafasha byabuze. Icyo gihe abayobozi bakwiye kubigiramo uruhare runini rwo kwigisha abaturage, no kubakurikirana, no kubereka ibibari hafi bishobora gukoreshwa kugira ngo bibafashe.”

Mu bindi umukuru w’igihugu asanga abantu bakwiye kwikemurira birimo ikibazo cy’ubwiherero.

Ati “Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? Abaterankunga bazatugaburira nibarangiza badukurikirane bajye kudushakira aho twiherera? Kuki icyo cyaba ikibazo gihoraho?”

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko ibikeneye guhinduka bigomba guhera no mu mutwe, mu mitekerereze.

Ati “Iyo abantu batekereza neza, iyo abayobozi n’abaturage batekerereje hamwe neza gushaka umuti w’ibibazo bahura na byo biroroha. Ntabwo iteka ari ibintu bikwiye guturuka ahandi, ibyinshi bikwiye kuba bituruka muri twebwe.”


2019-02-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

UK :  RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Ubwanditsi 08 Oct 2018
Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Nimudakoresha ubwonko bwanyu buzapfa ubusa -Perezida Kagame

Ubwanditsi 20 Aug 2018
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

RUSHYASHYA 01 Aug 2026
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 02 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup
Mu Rwanda

Rayon Sports isezerewe na Rivers Utd muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 22 Apr 2017
Abandi banyarwanda bafatiwe muri Uganda bajyanywe  mu mitwe y’iterabwoba irimo na RNC
ITOHOZA

Abandi banyarwanda bafatiwe muri Uganda bajyanywe mu mitwe y’iterabwoba irimo na RNC

Ubwanditsi 29 Apr 2018
Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube
Mu Mahanga

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Ubwanditsi 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru