• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Taliki ya 10 Mata 1994: Abasirikare ba Habyarimana bishe abarwayi kuri Faisal

Editorial 10 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Taliki 1o Mata 1994, ubwicanyi bwarakomeje mu buryo bukomeye, aho mu bice byinshi bigize u Rwanda abatutsi bishwe mu buryo butagira ingano. Icyo gihe abasirikare barindaga Perezida Habyarimana barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.

Ni wo munsi abatutsi barenga 7564 biciwe kuri Kiliziya Gatolika i Gahanga muri Komini Kanombe, abarenga 2522 bicirwa i Karembure, muri Gahanga.

Ibitero byabishe byabaga biyobowe n’uwungirije Burugumestri muri Komini Kanombe n’abapolisi ba Komini, hiyongeyeho uwari konseye wa Gahanga akaba yarahoze mu gisirikare ndetse n’abandi bantu bavuye mu gisirikare aribo Zirarushya, Kimonyo François, hiyongeraho abasirikare bari barinze ikiraro cya Kanzenze n’abari ku musozi wa Rebero barindaga Radar bose bahurira i Gahanga.

Icyo gihe kandi abatutsi bari bahungiye ku biro bya Komini Gashora no mu kigo cya ISAR Karama (ubu ni mu Murenge wa Riririma), barishwe bose.

Kuva taliki ya 10 kugeza 15 Mata 1994, Abatutsi bajyanwaga kwicwa n’abasirikare muri Camp GP ku Kimihurura.

Abari bahungiye ku Bitaro bya Kiziguro (ubu ni mu karere ka Gatsibo), nabo nibwo bishwe.

Ikindi kandi abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba muri Bumbogo, barishwe.

Interahamwe zo muri Komini Ngororero na Giciye ku Gisenyi, zishe abatutsi barenga 14 500 bari bahungiye ku Ngoro ya Muvoma (MRND Palace). Harokotse abantu babiri gusa.

Ni cyo gihe Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yafunze imiryango yayo maze Ambasaderi Rawson hamwe n’abandi banyamerika 250 barahungishwa. Mu mujyi wa Kigali kandi abatutsi bari bahungiye ku Bigega bya Gatsata, barishwe.

Imibiri ivangavanze n’inkomere igera ku 10,000 yatoraguwe mu mihanda ya Kigali maze ijyanwa mu bitaro binyuranye.

Kuri Kiliziya Gatulika ya Ruhuha no mu nkengero zayo muri Komini Ngenda, muri Bugesera; kuri iyi tariki hiciwe abatutsi bagera ku 10,000.

Impuzamugambi zifatanyije n’Interahamwe zishe abatutsi bagera ku 10,000 bari bahungiye kuri Komini Gashora no ku kiyaga cya Rumira na Kidogo muri Bugesera.

Ni nawo munsi Umutwe w’ingabo za FPR Inkotanyi wari uturutse Byumba wageze muri CND uje gufasha ingabo zari zihari gukomeza kurokora abicwaga.

Abarwayi bagera ku 100 biciwe mu bitaro bya Kigali (CHUK) bishwe n’abasirikare ba leta. Ni nako kandi abatutsi benshi b’i Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) baroshywe mu Kiyaga cya Kivu.

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Editorial 12 Mar 2018
Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Ibyo Museveni na Nyamwasa bita umuvuno, bizakomeza kubaviramo umuvumo, Ubu noneho barategura kohereza abamamazamatwara yabo imbere mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2020
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Editorial 17 Dec 2018
Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Joseph Kabila yashinje Perezida Tshisekedi kuba nyirabayazana w’ibibazo byose Congo ifite

Editorial 24 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports
IMIKINO

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016
Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Abakinnyi 10 ndetse n’umutoza w’ungirije wa Espoir FC ntabwo bagaragara ku munsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 05 Mar 2022
Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe
INKURU NYAMUKURU

Musanze : Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Editorial 09 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru