• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Umusirikare w’u Rwanda yaguye mu gitero muri Centrafrique, abandi umunani barakomereka

Editorial 11 Apr 2018 ITOHOZA

Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu ngabo zacyo wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique waguye mu gikorwa cyo gutabara abaturage mu Mujyi wa Bangui.

Ku wa Kabiri tariki ya 10 Mata 2018 nibwo Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro, muri icyo gikorwa niho umwe yasize ubuzima.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt. Col Munyengango Innocent, yavuze  ko bababajwe n’urupfu rw’uyu musirikare ndetse ko bihanganishije umuryango we.

Ati “Ku munsi w’ejo, mu kazi kacu bisanzwe ingabo zishinzwe kugarura amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro nkuko biri mu nshingano zacu. Hari mu gace kitwa PK5 mu Mujyi wa Bangui. Ingabo zacu zakumiriye igitero zinatabara abaturage. Gusa twatakaje umusirikare umwe wa RDF, hanakomereka abandi umunani.”

Yakomeje agira ati “Ni amakuru ababaje ku Rwanda no kuri RDF. Turihanganisha umuryango w’uwo musirikare no kumenyesha ko ibyangombwa bisabwa biri gukorwa ngo umurambo wa nyakwigendera ugezwe mu Rwanda na gahunda yo kumushyingura mu cyubahiro ibashe gukorwa.”

Lt. Col Munyengango yakomeje avuga ko abandi basirikare umunani bakomeretse bari kwitabwaho ndetse ubu bari koroherwa.

Centrafrique yahuye n’ibibazo by’umutekano muke kuva mu 2013 ubwo François Bozizé yavaga ku butegetsi ahiritswe n’umutwe wa Seleka ugendera ku matwara y’idini ya Islam. Kuva icyo gihe hatangiye kuba imirwano ishyamiranyije abakirisitu n’abayisilamu.

U Rwanda rufite abasirikare 960 muri Centrafrique bakora ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu birimo no kurinda no guherekeza Umukuru w’Igihugu n’abandi bayobozi bakuru, bakanacunga umutekano w’izindi nzego za Leta zikomeye.

2018-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi

Editorial 31 Oct 2016
Kuri uyu wa Kabiri  muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo  wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Kuri uyu wa Kabiri muri Amerika haratangira urubanza k’Umugogo wa Kigeli, humvwa Abatangabuhamya

Editorial 02 Jan 2017
Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Twagirimana, Visi Perezida w’Ishyaka rya Ingabire Victoire yatorotse Gereza

Editorial 08 Oct 2018
Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Ikinyamakuru Red Pepper cyazize guhishura umugambi mubisha ku Rwanda ucurirwa I Kampala wari waragizwe ibanga.

Editorial 03 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero
ITOHOZA

Uganda : Gen Sultani Makenga wayoboraga M23 yaburiwe irengero

Editorial 13 Nov 2016
Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report
Amakuru

Dr Martin yavuze ko Fondation ya Rusesabagina yagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru menshi afifitse yifashishijwe mu ngirwa raporo yitwa Mapping Report

Editorial 25 Mar 2021
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo
Amakuru

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru