Urukundo ni ijambo buri wese asobanura uko ashaka, benshi bakanariha ubusobanuro butandukanye bitewe n’inyungu baba babifitemo. Ni muri urwo rwego rero usanga abenshi bibwira ko urukundo ari ugukora imibonano mpuzabitsina ndetse akenshi n’abenda kuzabana ugasanga baryamanye mbere y’uko basezerana.
Gusa hari ibikorwa byinshi wakorera umukunzi wawe akanyurwa mutarinze kuryamana mbere yo kubana.
1.Gerageza umwereke ko umurutisha abandi
Iyo weretse uwawe ko umukunda kuruta abandi, bituma uwo musore na we amwitaho ndetse akanamurwanira ishyaka. Aha uyu mushakashatsi avuga ko umusore asaba umukobwa ko baryamana bitewe n’uburyo abona yitwara mu bandi.
2.Kwikuramo ko imibonano ariryo pfundo ry’ibyishimo:
Iyo umukobwa yinjiye mu rukundo afite intego imwe yo kubaka urukundo rurambye, biroroha cyane kubyumvisha uwo bakundana. Aha na none, uyu mushakashatsi avuga ko iyo umuntu yinjiye mu rukundo afite intego zirenze imwe, byanze bikunze iyo bahurijeho ni yo iza imbere mu gushyirwa mu bikorwa.
3. Gerageza umuhe umwanya wose akeneye.
Uwo mukundana iyo abona umuha umwanya uhagije wo kuganira, abasha kumenya ibyo ukunda n’ibyo wanga kuko muba mwaganiriye ku bintu bitandukanye ndetse rimwe na rimwe akanamenya ibijyanye n’imyizerere yawe.
4. Muteteshe: Rimwe na rimwe jya umufata nk’umwana muto maze umuteteshe koko. Uhindure ijwi nk’uganiriza agahinja, umubwire amagambo meza amunyura umutima, umwibutse ukuntu umukunda cyane, kandi umuhumurize igihe atameze neza.
5.Kumenya ibimushimisha: Ugomba kumenya ibishimisha umukunzi wawe, kandi ukiga gushimishwa n’ibimushimisha. Irinde kwikunda no kumvako ibyo ushaka aribyo bifite agaciro gusa, ahubwo menya kumwubaha cyane, kumuba hafi no kumwitaho ibye aribyo ushyira imbere.
6.Ukuri muri byose: Umukunzi wawe iyo umwereka ko ntacyo umukinga bimufasha kukumenya, agahora agutekerezaho, akamenya ko utamutendekeraho abandi, yaba aryamye akamenya ko nta wundi muri kumwe, mbese icyizere cyose akaba ari wowe akigirira.