Bamwe mu banyapolitiki n’abahagarariye imiryango ya Politiki, bandikiye Perezida Kagame nk’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bamusaba gukoresha ububasha afite, agahagarika umushinga Leta y’u Burundi ifite wo guhindura Itegeko Nshinga.
Ni urwandiko rwateweho umukono n’Umunyapolitiki, Nestor Girukwishaka, umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu ishyaka FNL/Amizero mu izina ry’umuyobozi mukuru Agathon Rwasa, umuyobozi wungirije mu Ishyaka FRODEBU, Leonce Ngendakumana ndetse n’umuyobozi wa UPRONA, Evariste Ngayimpenda.
Muri iri tangazo igihe/Burundi gifitite kopie, ngo aba banyapolitiki bamenyesha ko mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryahindurwa, amasezerano y’amahoro no guhagarika intambara yashyizweho umukono mu 2015 i Arusha, ngo yaba azimanganyijwe.
Aba banyapolitiki bagaragaza impungenge bafite ko mu gihe ryaba rihinduwe, abafite imyanya mike muri politiki batazongera kugira ijambo mu ruhando rwa politiki, ndetse ko hari na byinshi biteye inkeke byasubiza Abarundi mu icuraburindi, mu gihe amasezerano yo guhagarika intambara yaba asenywe.
Uru rwandiko banarugeneye abandi bayobozi nka Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni uhagarariye ibiganiro bihuza Abarundi, Umunyamabanga mukuru wa Loni, Antonio Guterres, Perezida wa Kenya, Tanzania, Afurika y’Epfo,…
Perezida Kagame yandikiwe urwo rwandiko asabwa kwinjira mu kibazo cy’u Burundi nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe, mu gihe umubano w’u Rwanda utifashe neza, aho Leta yahereye mu 2015 ivuga ko u Rwanda rugira uruhare mu kubuhungabanyiriza umutekano, guha ubuhungiro abashatse guhirika ubutegetsi buriho ndetse no gutoza gisirikare abashaka kubutera.
Ku ruhande rw’u Rwanda, bakaba baragiye bahakana bivuye inyuma ibyo u Burundi barushinja, ko nta nyungu n’imwe rwakura mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, igihugu cy’igituranyi gifite byinshi gisangiye n’u Rwanda.
Amatora ya kamarampaka mu Burundi ateganyijwe kuba mu kwezi gutaha kwa Gicurasi 2018, bamwe mu banyapolitiki bakaba baragiye bagaragaza impungenge ko igihe ryaba rihinduwe ryaha amahirwe Perezida Nkurunziza w’ishyaka CNDD FDD kwiyongeza izindi manda kugera mu 2034 cyangwa akaba yayobora ubuzima bwe bwose.
Nk’uko RFI ibitangaza, ngo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hamwe na Loni, bandikiye Leta y’u Burundi bayisaba kwitabira ibiganiro bihuza Abarundi, ishinjwa kwanga kwitabira.