*Ati «EAC ibereyeho abaturage ntabwo ari abayobozi gusa.»
Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli yabwiye Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba (EALA) ko ibihugu byo muri uyu muryango bifite ubushobozi n’ubumenyi bikenewe kugira ngo biteze imbere ababituye.
Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Africa y’Uburasirazuba (EALA) imaze iminsi iri mu bikorwa muri Tanzania aho ejo umuyobozi wayo Martin Ngoga yahuye na Minisitiri w’intebe w’iki gihugu ari we Kassim Majaliwa bakaganira ku mishinga itandukanye irimo n’uw’ifaranga rihuriweho n’ibihugu bya EAC.
Uyu munsi abadepite bagize iyi nteko baganiriye na Perezida Dr John Pombe Magfuli wabashimiye ibikorwa byabo.
Yavuze ko kuba EALA imaze iminsi ikorana n’abaturage b’igihugu ke ari ikimenyetso ko uyu muryango ubereyeho abaturage utabereyeho abayobozi gusa.
Ati “Kuba EALA yaraje Dodoma igakorana n’abaturage ni ikimenyetso ko EAC ishyira imbere inyungu z’abaturage aho kuba iz’abayobozi gusa.”
Perezida Dr Pombe Magufuli avuga ko ibihugu bigize EAC bigomba gukorana n’abaturage babyo kugira ngo biteze imbere imibereho y’ababituye.
Ati “Nituramuka dushyize hamwe, tuzagera kuri byinshi, dufite ubushobozi n’ubumenyi bikenewe kugira ngo duteze imbere EAC yacu.”
Martin Ngoga uyobora EALA wagarutse ku ntambwe umuryanga wa Africa y’Uburasirazuba umaze gutera mu gukorera hamwe, yashimiye Perezida Magufuli wazanye impinduramatwara mu gushyira mu bikorwa imishinga ya Tanzania yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati “Warakoze ku mbaraga washyize mu kurwanya ruswa mu gihugu bigaragazwa n’ikizere ibindi bihugu bigufitiye.”
Imishinga migari ihuza ibihugu bigize EAC, irimo iy’ubucuruzi buhuriweho n’ibihugu byayo, iy’imigenderanire n’ibikorwa remezo.