• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Ubwanditsi 17 Feb 2017 ITOHOZA

Kuva ku munsi w’ejo kuwakane tariki 16 Gashyantare 2017, amakuru yatangiye gucicikana hirya no hino, kuri group za Whatsapp kuva muri Gare ya Nyabugogo aho ikigo cy’ubucuruzi gishinzwe ubwikorezi, RITCO (Rwanda Interlink Company Limited) cyatangiye kugirana amakimbirane n’ibindi bigo bisanzwe bimenyerewe mu mwuga w’ubucuruzi bushingiye ku gutwara abagenzi ( Transport).

Aya makimbirane aravugwa muri Gare ya Nyabugogo nyuma yaho RITCO yatangiye gutwara abagenzi bava cyangwa bajya mu ntara, nyuma yo gufungura imirimo ku mugaragaro kuya 6 Gashyantare 2017, hari hashize amezi arindwi iki kigo kiri mu mavugurura, kuko cyatangije kuwa 5 Gicurasi 2016 nyuma y’iseswa rya ONATRACOM.

Mu muhango wo gutangiza ibi bikorwa ,umuyobozi w’inama y’ubuyobozi ya Ritco, Robert Muhizi, yatanze icyizere ku bagenzi ko RITCO izasohoza neza inshingano zari zarananiye ONATRACOM, harimo no gutwara abaturage mu byaro.

-5760.jpg

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibwikorezi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Dr Alexis Nzahabwanimana atangiza ku mugaragaro RITCO

Ariko iki kizere kirasa nikirimo kugenda kiyoyoka kuko ubu RITCO yatangiye kugirana amakimbirane n’ibindi bigo, ashingiye ku kurwanira abagenzi muri Gare ya Nyabugogo.

-5762.jpg

Kurwanira abagenzi

RITCO iraregwa naba mukeba kurwanira nabo abagenzi bajya mu ntara atarizo nshingano zayo. Ikindi ngo ni uguteza akavuyo yitwaje imbaraga za Leta ifitemo imigabane ingana na 52%, aho ngo ifite insoresore zikurura abantu zibashyira mu modoka zabo kugahato ari nako yahantantuye ibiciro kuburyo aho abandi bagira mu ntara ibihumbi bitatu ( 3000) yo itwarira abagenzi kuri 2500.Kandi RURA yarashyizeho ibiciro by’ingendo hose mu gihugu bijyenwa muri rusange buri mugenzi wese akwiye kugenderaho.

-5763.jpg

Gupakirira hanze ya Gare

Ikindi binubira babwiye Rushyashya.net ngo naho usanga imodoka ya RITCO ipakirira abagenzi mu muryango wa Gare no hanze yayo, mugihe izindi ziri kumurongo waho zikorera bityo bakaba bavuga ko barimo gucyura ibihombo.

-5759.jpg

Umuyobozi wa RITCO Rukundo Julias

Umuyobozi wa RITCO Rukundo Julias yabwiye Rushyashya ko ibyo bavuga ataribyo ko ntakibazo gihari uretse “Competition”.badashaka, ati: Twatangiye akazi kandi turagakora neza, turi gutwara abagenzi batugana, ahubwo abo bavuga ibyo nibo bashyizeho izo nsoresore zibuza abantu kujya mu mamodoka yacu, zibakurura ngo bajye mu zabo.

Ati: Turimo gutwara abantu neza tubaha za ticket, bakagenda ku isaha, icyo tugamije ni ugutanga Service neza, abantu bakagenda neza, bakagerayo amahoro.

RITCO n’ ikigo cyatangiye gikora by’agateganyo cyifashishije bus 22 na Coaster 30 cyasigiwe na Onatracom, kiza no gutumiza izindi modoka nshya.

RITCO Ltd yashinzwe nyuma y’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 16 Ukuboza 2015 yemeje ikurwaho rya rya ONATRACOM, ikemeza ishyirwaho ry’Isosiyete Leta ifatanya n’Abikorera y’Itwara ry’Abantu muri rusange. Leta ifitemo 52%, naho 48% ikaba iy’ikigo kimenyerewe mu gutwara abantu mu Rwanda, RFTC. Bakuriwe na Col. Twahirwa Dodo.

-5761.jpg

Imodoka za RITCO

Cyiza D.

2017-02-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye

Ubwanditsi 14 Nov 2016
Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Lt Gen Karenzi Karake na Maj. Gen Jack Nziza mu basirikare bakuru basezerewe

Ubwanditsi 21 Jul 2017
Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya  Leta y’u Rwanda

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Ubwanditsi 30 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside
Mu Mahanga

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo
Mu Rwanda

Ubugambanyi n’ubwicanyi mu Banyarwanda muri Afurika y’Amajyepfo

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Uko Perezida Kagame yakiriwe i Dakar (Video)
POLITIKI

Uko Perezida Kagame yakiriwe i Dakar (Video)

Ubwanditsi 11 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru