Umuryango w’Abibumbye utangaza ko abakozi bawo 10 mu batanga imfashanyo baburiwe irengero muri Sudani y’Epfo mu buryo budasobanutse.
Ibiro bya Loni bishinzwe imfashanyo OCHA, bitangaza ko abo bakozi babuze ku wa Gatatu w’iki cyumweru aho bari mu gace ka yei, gaherereye muri Yei River.
Ibi biro bitangaza ko babuze bari mu modoka bagana muri Komini ya Tore kureba ibikenewe byo gufasha abaturage.
Umuvugizi w’igisirikare cya Sudani y’Epfo, Brig. Gen. Lul Ruai Koang yatangarije ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, ko ataramenyeshwa iby’ayo makuru, ariko akabyegeka ku mitwe irwanya Leta ya Riek Machar hamwe n’uwahoze ari icyegera cy’umukuru w’umutwe wa SPLA, Thomas Cirilo kuba aribo bashimuse abo bakozi.