• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 12 Nov 2018 IMIKINO

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League izahangana na Club Africain yo muri Tunisia naho muri CAF Confederation Cup ho Mukura VS izatangira isura Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Rabat muri Maroc hateraniye inama y’ubuyobozi ya CAF iberamo tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa abiri y’iyi mpuzamashyirahamwe ‘Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup’, ariko ntibahise batangaza ibyavuyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018 nibwo amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byose bya Afurika yemenyeshejwe aho amakipe yo muri ibyo bihugu azatangirira urugendo rwo gushaka ibikombe,

APR FC izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yatomboye Club Africain bita ‘CA’ yo muri Tunisia yarangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’iki gihugu.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade Regional ya Kigali tariki 27 Ugushyingo 2018 naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis tariki 4 Ukuboza 2018.

Ikipe izakomeza izacakirana n’ikipe izakomeza hagati ya Al-Ahli Khartoum Club yo muri Sudani n’Ikipe y’Ingabo za Zanzibar, JKU SC (Jeshi la Kujenga Uchumi Sports Club).

Muri CAF Confederation Cup u Rwanda ruzahagararirwa na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro. Yatomboye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, ikipe itozwa na Luc Eymael wahoze muri Rayon Sports, inafite umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Kwizera.

Umukino ubanza uzabera kuri Goble Park stadium mu Mujyi wa Bethlehem wo mu Ntara ya Free State tariki 28 Ugushyingo 2018, naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Huye tariki 5 Ukuboza 2018.

Uko amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatomboye

· Le Messager FC de Ngozi (Burundi) vs Al-Masry SC (Misiri)
· Gor Mahia FC (Kenya) vs Nyasa Big Bullets (Malawi)
· Simba SC (Tanzania) vs Mbabane Swallows (Eswatini)
· Vipers FC (Uganda) vs Al-Merrikh (Sudani)

2018-11-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Amafoto – Abarimo Jimmy Gatete bageze i Kigali aho baje mu ihuriro ryo gutegura igikombe cy’isi cy’abahoze bakina umupira w’amaguru kizabera mu Rwanda muri 2024

Ubwanditsi 11 Oct 2022
APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

APR FC yakinishije Abanyamahanga 7, Rayon Sports itsinda Kiyovu 4-0, Issa Yakubu yakuyemo ikabutura – Ibyaranze umunsi wa 8 wa PL

Ubwanditsi 04 Nov 2024
Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi

Irumbuka ry’ibitego ku munsi wa 25 wa PNL, Rayon Sports, Gasogi United na Musanze FC muzatsinzwe byinshi – Ibyaranze uyu munsi

Ubwanditsi 03 Apr 2023
Umutoza wungirije wa APR FC Pablo Morchón Yamaze Kuhasesekara

Umutoza wungirije wa APR FC Pablo Morchón Yamaze Kuhasesekara

Ubwanditsi 16 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.
Amakuru

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Ubwanditsi 18 May 2023
Kugirango  u Rwanda  rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese  birashoboka ?
ITOHOZA

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.
ITOHOZA

Umunyarwanda Butare Esdras niwe ushinzwe ubucuruzi no kwinjiza Interahamwe mu ngabo z’ u Burundi.

Ubwanditsi 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru