• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu
Alain Gauthier, yatangaje ko guhera ku wa Kabiri abagize umuryango yashinze na we ubwe bari i Paris kugeza ku wa 6 Gicurasi 2018, bakurikirana ubu bujurire

U Bufaransa: CPCR yifuje ko Barahira na Ngenzi bongera guhanishwa gufungwa burundu

Editorial 02 May 2018 ITOHOZA

Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bakihishahisha (CPCR: Collectif des Parties Civiles Rwandaises), risanga igihano cyo gufungwa burundu cyahawe Octavien Ngenzi na Tito Barahira, gikwiye kugumaho kugira ngo hatangwe ubutabera buboneye ku bishwe n’abarokotse.

Mu rubanza rwaciwe n’urukiko rwa mbere mu 2016, aba bombi basimburanye ku buyobozi bw’iyari Komini Kabarondo, bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ko bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntibanyuzwe n’iki gihano barakijuririra mu rukiko rw’i Paris biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu rwumva ubujurire bwabo.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Alain Gauthier, washinze CPCR ikorera mu Bufaransa, yatangaje ko guhera ejo ku wa Kabiri abagize uyu muryango na we ubwe bari Paris kugeza ku wa 6 Gicurasi 2018, bakurikirana ubu bujurire.

Yagize ati “Igihano cyo gufungwa burundu cyatanzwe n’urukiko rwa mbere, Ngenzi na Barahira barakijuririra ndetse bahindura n’ababunganira bafata abunganiraga Pascal Simbikangwa. Turizera mu mpera z’uru rubanza abashinjwa bazongera guhabwa iki gihano.”

Uyu Simbikangwa wari Kapiteni mu Ngabo z’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yahamijwe ibyaha bya jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25, nubwo yajuriye.

Gauthier avuga ko batazi umurongo mushya wo kwiregura uzakoreshwa n’abahamijwe ibyaha, kuko bari bafite ibinyoma byinshi mu rukiko bwa mbere ku buryo hari amatsiko yo kumenya aho bazaganisha ibitekerezo byabo mu bujurire.

Perezida wa Ibuka, Prof. Jean-Pierre Dusingizemungu, yavuze ko bizeye ko u Bufaransa butazakomeza gukina ku maraso y’Abatutsi barenga miliyoni bishwe muri Jenoside.

Yagize ati “Bakomeje gukina kuri ayo maraso badatanga ubutabera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi. Turasaba ko hari intambwe isobanutse yaterwa kuri ibi birego.”

Nk’uko byagenze mu 2016, biteganyijwe ko urubanza rwabo ruzafatwa amashusho ngo azifashishwe mu mateka, hakazumvwa ubuhamya butandukanye bw’abantu baturutse mu Rwanda, abandi hakazakoreshwa uburyo bw’amashusho y’iyakure.

Itsinda rya Gauthier n’ayandi matsinda ari bwitabire araba aherekejwe n’itsinda ry’abanyamategeko, Michel Laval, Sophie Dechaumet na Kevin Charrier bo muri ML&A Avocats yunganira abantu mu mategeko.

Ngenzi na Barahira bari bahamijwe ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibyaha bya jenoside bakoze bashyira mu bikorwa umugambi ugamije kurimbura Abatutsi. By’umwihariko bashinjwa kugira uruhare mu kwica impunzi z’Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Kabarondo, aho abagera ku 1200 bishwe.

2018-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

RNC Yahinduye umuvuno wo gukoresha Abagore bayo

Editorial 09 Mar 2017
Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Virusi ikomeye itera amakimbirane n’amacakubiri mu bayobozi b’Amatorero

Editorial 14 Mar 2017
Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho

Ubutekamutwe bwa Mugenzi bumukozeho

Editorial 07 Nov 2016
Ange Kagame yasabwe

Ange Kagame yasabwe

Editorial 29 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame
Mu Rwanda

Umugabane wa Afurika ugomba kuba ahantu hakurura abashoramari benshi kandi beza-Perezida Kagame

Editorial 08 May 2018
Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inama yahuje u Rwanda na Uganda yemeje ko gushyamirana byabereye ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 27 May 2019
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya
Mu Mahanga

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi batandatu bashya

Editorial 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru