• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Champions League: Liverpool yasezereye AS Roma isanga Real Madrid i Kiev ku mukino wa nyuma

Editorial 03 May 2018 IMIKINO

Liverpool yakatishije itike iyerekeza Kiev muri Ukraine ahazabera umukino wa nyuma wa UEFA Champions League isezereye AS Roma ku giteranyo cy’ibitego birindwi kuri bitandatu ikazahahurira na Real Madrid.

Kuva mu 2012 nta kipe yo muri Shampiyona y’u Bwongereza yari yakageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League, Liverpool yakuyeho ayo mateka mabi isezerera AS Roma yo mu Butaliyani bigoranye ku bitego 7-6 mu mikino yombi.

AS Roma yari yatsinzwe ibitego 5-2 mu cyumweru gishize mu mukino ubanza, yaje mu mukino wo kwishyura ishaka kwihorera gusa ku mahirwe make itsindwa igitego cya mbere ku munota wa cyenda cya Sadio Mane.

Yahise itangira gusatira bikomeye ibona icyo kwishyura nyuma y’iminota itandatu cyitsinzwe na James Milner ariko Liverpool ibona icya kabiri ku munota wa 25 gitsinzwe na Georginio Wijnaldum.

Imibare yari ikomeye kuri AS Roma kuko yasabwaga gutsinda ibitego bine kugira ngo hajyeho iminota y’inyongera cyangwa hitabazwe penaliti ariko ntiyacitse intege yakomeje kugerageza ku munota wa 52 Edin Dzeko ayitsindira igitego cya kabiri.

Mu minota ya nyuma ku wa 86 Radja Nainggolan yatsinze icya gatatu ashyiramo n’icya kane ku wa 90 ariko iyi kipe ntiyabasha kubona icya gatanu cyari gutuma yiyongerera amahirwe hakitabazwa inyongera.

Liverpool yahise ibona itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma tariki 26 Gicurasi 2018 aho igomba guhangana na Real Madrid nayo yabonye itike ku wa Kabiri isezereye Bayern Munich.

Iyi kipe igiye gukina umukino wa nyuma w’iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi ku nshuro ya munani ikaba yararyegukanye gatanu, izaba ifite akazi katoroshye imbere ya Real Madrid imaze kuryegukana inshuro 12 harimo n’ebyiri ziheruka yatsinze Atletico Madrid na Juventus.

Abafana ba AS Roma bari bacanye umuriro bafana bikomeye

AS Roma niyo kipe yonyine yari itaratsindirwa igitego ku kibuga cyayo muri Champions League uyu mwaka ariko Liverpool yayitsinze bibiri

Dejan Lovren na bagenzi be bashimira abafana bari baherekeje ikipe i Roma

Dzeko amaze gutsinda igitego cyagaruye ikipe ye mu mukino gusa ntibashe gukomeza

James Milner witsinze igitego yishimiye bikomeye ko ikipe ye ikomeje ikagera ku mukino wa nyuma

Jurgen Klopp utoza Liverpool yari mu byishimo

Radja Nainggolan agerageza kunyura kuri Georginio Wijnaldum hagati mu kibuga

Radja Nainggolan wa AS Roma wanatsinze ibitego bibiri yafashwe n’ikiniga ikipe ye isezerewe

Sadio Mane witwaye neza muri uyu mukino yishimira igitego cya mbere yatsindiye ikipe ye

2018-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Umuyobozi mushya w’agateganyo wa APR FC, Brig Gen Rusanganwa Deo yibukije abakozi bayo indangagaciro zayo

Editorial 10 Nov 2024
Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Editorial 30 Oct 2019
Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Rayon Sports isezereye Police FC igera muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro aho izahura na Mukura VS

Editorial 03 May 2023
Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje itandukana ryayo na Byiringiro Lague

Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje itandukana ryayo na Byiringiro Lague

Editorial 03 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent
Amakuru

FERWAFA yatangaje Gerard Buschier nk’umutoza w’Amavubi w’agateganyo akazafatanya na Mulisa Jimmy na Seninga Innocent

Editorial 30 Aug 2023
Urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba: Prof Rugege
Mu Rwanda

Urwego rw’ubutabera ni urwego rwiyubatse cyane kandi vuba: Prof Rugege

Editorial 15 Jan 2018
Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Byari amarira n’agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Alexia Mupende wishwe atewe icyuma mu ijosi-AMAFOTO

Editorial 13 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru