• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

Editorial 05 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inama nkuru y’itangazamakuru mu Burundi (CNC) yafunze mu gihe cy’amezi atandatu ibiganiro byose bya Radiyo BBC n’Ijwi rya Amerika (VOA) zishinjwa amakosa arimo kutubahiriza amategeko agenga umwuga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo CNC yashyize ahagaragara itangazo rivuga ko guhera tariki ya 7 Gicurasi 2018, ibiganiro bya BBC na VOA bitazongera gutambuka mu gihe hari n’andi maradiyo n’ibitangazamakuru byihanangirijwe.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa CNC, Karenga Ramadhan, rivuga ko BBC yahagaritswe kubera kutubahiriza ibyari bikubiye mu ibaruwa yo kuyihanangiriza yandikiwe ku wa 16 Werurwe 2016.

Yandikiwe nyuma y’uko muri gahunda ya BBC Afrique, mu kiganiro ‘Umutumirwa w’icyumweru’, umunyamakuru yananiwe gusubiza ku murongo uwari watumiwe wavuze amagambo CNC yemeza ko yari yuzuye urwango, gusebanya, guca abaturage ibice ndetse no guharabika Umukuru w’igihugu. Icyemezo cyo kuyihagarika cyafashwe ku busabe bwa Leta y’u Burundi.

Ku ruhande rwa VOA, CNC ivuga ko yahagaritswe kubera ko yatambutsaga bimwe mu biganiro byayo ku murongo wa internet yifashishije radiyo itemewe gukorera mu Burundi ndetse ikanarenga igaha akazi umunyamakuru wayo kandi ari gushakishwa n’ubutabera.

Uretse BBC na VOA, CNC yanahagaritse mu gihe cy’amezi atatu ikinyamakuru “Le Renouveau du Burundi’ gikora mu Gifaransa kubera gutambutsa ibiganiro mu rurimi rutigize rumenyeshwa Inama nkuru y’itangazamakuru.

Ni mu gihe ibindi birimo Radio Isanganiro na CCIB-FM Plus byihanangirijwe kubera amakosa arimo gutangaza amakuru hatabanje kugenzurwa ukuri kw’ibivugwamo.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) nayo yihanangirijwe kubera inkuru yatangaje zavugaga ko iteka rishyiraho umunsi w’amatora ya referendum ku Itegeko Nshingwa ateganyijwe tariki ya 17 Gicurasi 2018 rifite ingingo ivuga ko abazatora ‘oya’ bashobora guhohoterwa ndetse bamwe bagafungwa.

 

Ibaruwa ya CNC yasohotsemo icyemezo cyo guhagarika BBC n’Ijwi ry’Amerika amezi atandatu mu Burundi

 

 


2018-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Editorial 03 Oct 2018
Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Editorial 24 May 2018
Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Burundi: HRW ngo ibya referendum bimaze kugwamo 15

Editorial 19 May 2018
Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Imibanire hagati ya Adeline Rwigara n’akazu

Editorial 14 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urutonde rw’Abadepite 80 bemejwe by’agateganyo
POLITIKI

Urutonde rw’Abadepite 80 bemejwe by’agateganyo

Editorial 06 Sep 2018
Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi
Amakuru

Ubusabe bw’umujenosiderikazi Paulina Nyiramasuhuko wifuzaga kurekurwa atarangije igihano bwatewe utwatsi

Editorial 11 Nov 2021
Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse
Amakuru

Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse

Editorial 03 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru