Inzego z’umutekano zitangaza ko zafashe imodoka yari ipakiye intwaro za gisirikare i Goma, igana i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo zishinzwe kugaba ibitero no kwambura intwaro imitwe y’inyeshyamba ‘Sokola 2’, Maj. Njike Kaiko, atangaza ko iyo modoka yafashwe ku wa Gatatu tariki ya 2 Gicurasi 2018, nyiri iyo modoka w’umugore ndetse na shoferi wari uyitwaye, bombi batabwa muri yombi.
Akomeza avuga ko nyiri iyi modoka agomba gukorerwaho iperereza ryimbitse, ko atari inshuro ya mbere hafatwa imodoka ipakiye ibikoresho bya gisirikare kandi bitazwi na Leta.
Ati “Ntabwo ari inshuro ya mbere inzego z’umutekano zifashe intwaro n’amasasu bitari iby’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru”.
Muri iyo modoka hafatiwemo udusanduku dutandatu tw’amasasu n’ibindi, hagakekwa ko yari ashyiriwe imitwe y’inyeshyamba ibarizwa mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Congo.
Avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane aho aho ibyo bikoresho bya gisirikare bituruka n’aho bijyanwa ndetse n’ababiri inyuma.