• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Ubwanditsi 02 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Muri Bibiliya hari umugani w’umwana w’ikirara, ugaragara muri Luka 15 : 11-19 . Ikinyamakuru Virunga Post nacyo kigaragaza uko urugendo rwa Nsabimana Callixte mu nzira igana iterabwoba yarutangiye amaze kunanirwa ishuri no guhomba mu bucuruzi ubwo yari akiri mu Rwanda.

Mu kiganiro twagiranye Rangira Adrien  wahoze ari umunyamakuru mbere ya Jenoside, cyabaye  umwaka ushize mukwezi kwa  karindwi,  Rangira yitandukanije na Nsabimana Calllixte avuga mu magambo ye ati: “Ntacyo mpfana n’iriya Nterahamwe ikorana n’Ingabo zahekuye igihugu harimo n’umuryango akomokamo wose. Kumva ko ubu yiyemeje kunga ubumwe n’abicanyi mu kurwanya abamurokoye muri Jenoside ndetse bakamufasha kuba icyo ari cyo  uyu munsi, birenze ukwemera. Jyewe n’abandi bose bagira aho bahurira na we mu muryango, turamwamaganye twivuye inyuma kandi twitandukanije nawe kumugaragaro kandi BURUNDU”.

Virunga Post ivuga ko nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kubera imyitwarire mibi, Sankara yagiye gucumbika mu nzu y’umwe mubo mu muryango we ku Muhima.

Ngo yabanje kugerageza gucuruza amakara, nyuma umwe mubo mu muryango we [ Rangira Adrien mwene se wabo ] amuha akazi ko kuyobora akabari ke muri Kigali. Uyu Nsabimana yatangiye kujya yirirwa anywa inzoga anagirana ibihe byiza n’abakobwa bo mu kabari. Ibi ninabyo yapfuye na Kayumba Nyamwasa muri Afrika y’Epfo ubwo yashakaga kumusambanyiriza  umwana w’umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure.

Iki Kinyamakuru kivuga ko ubuzima bwakomeje kumukomerera, aza kubona uko ajya muri Afurika y’Epfo ari naho yatangiye kwiha amapeti ngo y’umuyobozi utavuga rumwe na Leta’. Kuko Kayumba yamwitaga umusivili bikamubabaza. Kandi  icyo gihe yashakaga n’ uko yahabwa ubuhungiro muri icyo gihugu.

Aho niho yatangiriye inzira yeruye y’iterabwoba ubundi atangiza intambara kuri Facebook, Twitter n’izindi mbuga nkoranyambaga  abeshya urubyiruko mu Rwanda ko  akomeye, ko azaruhesha imyanya ikomeye muri RNC. Aho yirukaniwe  n’abambari ba Kayumba muri Afrika y’Epfo , yaje kumvikana  avuga ko ari muri Nyungwe ndetse iryo shyamba ryamaze kwigarurirwa n’ingabo ze. Ibi byatangaje abantu cyane ukuntu umuntu w’umusivili utazi no kurasa avuga ko yigaruriye Nyungwe nkabimwe bya Deo Mushayidi wavugaga ko yigaruriye Kinihira.

Adrien Rangira yatuganirije ku mateka ya Sankara Callixte

Kuwa Gatanu taliki 20 Nyakanga 2018, Rushyashya yagiranye ikiganiro na Rangira Adrien, aramuvuga,  amava imuzi, avuga amavu n’amavuko  ya Nsabimana Callixte wiyise Sankara dore ko  amuzi neza birambuye.

Rangira Adrien yatuganirije,  atubwira ko se wa Callixte yitwaga Gafirigi Gaspard nyina akitwa Mukandutiye Mediatrice bakaba bari batuye I Gacu mu Karere ka Nyanza.

Se wa Rangira Adrien ni Kalinda Andre naho nyina ni Mukatete Concessa, Rangira avukana n’abana barindwi (7), bamwe muribo bishwe muri Jenoside harokoka 2 umwe aza gupfa  nyuma ya Jenoside.

Nsabimana Callixte Sankara, ababyeyi be barapfuye bose, avukana n’abana icyenda (9), hasigaye mushikiwe umwe (1), witwa Murebwayire. Ku byerekeye isano mu muryango, Rangira avuga ko Nyakwigendera Gafirigi ari murumuna wa Nyakwigendera Kalinda

Jenoside irangiye Rangira niwe wakiriye Callixte na mushiki we abashyira mu mashuri bariga kugeza barangije amashuri yisumbuye. Rangira ati : Nsabimana Callixte kuva akiri muto yari umwana ugoye kurera, Nsabimana Callixte yatangiriye amashuri yisumbuye muri Secondaire arihirwa na FARG, muri Group Officiel de Butare (Indatwa), ageze mu mwaka wa kabiri Secondaire yaje kurwana n’abafurere bayoboraga icyo kigo baramwirukana ajya kwiga I Rwamagana ari naho yarangirije.

Adrien Rangira na Nsabimana Calixte

Agezeyo yarezwe gukurura amacakubiri ya politiki muri Kaminuza ndetse aregwa n’ubuyobozi bwa kaminuza kugira idéologie ya Génocide. Ibyo ngo byari bishingiye ku myitwarire ye mu guhatanira ubuyobozi bwa AGEUNR acamo abanyeshuri ibice agamije kubigarurira ngo bazamutorere abayobore. Umwuka mubi muri Kaminuza wakuruwe n’iyo myitwarire watumye Recteur wa UNR icyo gihe Bwana Lwakabamba  amwirukana burundu muri Kaminuza avuga ko ubuyobozi bwa université busanga afite ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura rishingiye ku moko bishobora guhungabanya ubumwe n’umutekano w’abanyeshuri muri Kaminuza.

Nyuma yo kwirukanwa muri Kaminuza, Nsabimana Callixte idosiye ye yayigejeje ku nzego zose no mu rwego rw’Umuvunyi ndetse no mu za gisirikare ariko Lwakabamba, aramutsembera amwangira gusubira kwiga i Butare gusa amwemerera ko yajya kwiga ahandi akazazana amanota hanyuma Kaminuza y’u Rwanda ikamuha impamyabumenyi nk’uwayizemo nibwo kugana muri ULK.

Yaba Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, yaba IBUKA n’izindi nzego barahagurutse icyo gihe baravuga bati ‘umwana wacitse ku icumu rya Jenoside’ yirukanwe azira amacakubiri, ngo arazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside? Abantu bose ntibabyumvaga kuko mu buryo bwumvikana, umwana warokotse Jenoside ntiyazana amacakubiri ashingiye kuri Jenoside.

Nguko uko Sankara yagiye kurangiriza amasomo ye muri ULK, ara defanda muri ULK, ajyana amanota kuri kaminuza I Butare bamuha Diplome mu mategeko ya UNR.

Arangije kubona Diplome nibwo yanditse article rutwitsi mu Kinyamakuru cya Gatete Jean Bosco (Umulinzi), ufungiye muri gereza ya Mageragere. Nsankara yanditse iyo nkuru, asebya ubutegetsi buriho, byari muri 2011. Polisi imushakishije ngo asobanure iyo nyandiko abaca murihumye  aca panya ahungira Nairobi, inzego z’iperereza z’u Rwanda zikomeje kumukurikirana arazicika yerekeza Madagascar aho yumvaga umuvandimwe we Rangira yamufasha guhunga. Nyuma y’igihe gito, abifashijwemo n’inzego z’umutekano ‘icyo gihugu, Rangira yurije indege Nsabimana Callixte imugeza i Kanombe, atabwa muri yombi, hakorwa iperereza, aza gusaba imbabazi, arafungurwa nyuma y’iminsi mike (2011/12). Nyuma yaje gucika ajya Africa y’epfo k’ uburyo butazwi, agezeyo nibwo yinjiye muri RNC.

Rangira yatubwiye ukuntu yasabiye akazi Nsabimana Callixte muri Restaurant ye Tam Tam,  Rangira avuga ko  ukuri ni uko  Nsabimana yatetse umutwe kuri Bwana Habimana Kizito wari umwarimu muri kaminuza i Butare, n’umugore we Uwonkunda Clementine bakodeshaga iyo Restaurant na Rangira, bamugira Manager wayo kuko iyo famille yari ituye i Butare itari kubasha gukurikirana iby’iyo Restaurant umunsi kuwundi. Icyaje kuvamo ni uko yabatwaye amafaranga yose yacurujwe mu gihe cy’amezi atatu akayagira impamba yamufashije gutoroka igihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo mu gihe polisi  yari itangiye kumushakisha imaze gushyikirizwa ikirego na Bwana Habimana Kizito.

Ajyenda, ngo yasize kandi agwatirije byinshi mu bikoresho by’iyo Restaurant biyiviramo guhomba irafunga. Ibyo byose ngo byatumye Nsabimana na Rangira badacana uwaka kugeza magingo aya.

“Murumva ko Nsabimana Calixte hari ibindi birego bimutegereje mu butabera”. Nyuma y’ibyatangajwe na RIB

Mu gitondo cyo kuwa 30 Mata 2019 aribwo RIB yasohoye itangazo ivuga ko Sankara yafashwe nyuma y’ igihe ashakishwa kubera ibyaha akekwaho kuba yarakoreye ku butaka bw’ u Rwanda.

Iri tangazo rivuga ko Sankara akurikiranyweho ibyaha birimo Kurema umutwe w’ abagizi ba nabi, Gukora ibitero by’ iterabwoba, Ubugambanyi no gushishikariza iterabwoba, gushimuta abantu, ubwicanyi no gusahura.

RIB yakomeje ivuga ko dosiye ya Callixte Sankara izashyikirizwa urwego rw’ igihugu rw’ ubushinjacyaha agakurikirwana hakurikijwe inziza ziteganywa n’ itegeko.

Nsabimana Callixte , wihaye ipeti rya Majoro, yigambye ibitero byaguyemo abantu mu bihe bitandukanye byakorewe ku butaka bw’ u Rwanda. Sankara yigambye ko yafashe ishyamba rya Nyungwe ariko Leta y’ u Rwanda ivuga ko ibyo Sankara yavuze bitigeze bibaho.

Sankara avuga ko ibi bitero byakorwaga n’ umutwe w’ abarwanyi bibumbiye muri National Forces for Liberation(FLN) avuga ko abereye umuvugizi.

Kugeza ubu  amakuru avuga ko Sankara yafatiwe mu birwa bya Comores, akoherezwa mu Rwanda ngo akurikiranwe n’ ubutabera bw’ u Rwanda.

Muri iki kiganiro twagiranye, Rangira yasoje yongera gushimangira ko ntaho ahurira na Sankara mu bikorwa bye arimo avuga adashidikanya ko bitazagira aho bimugeza uretse kuba igikoresho cya bamwe mu bakomeza gushaka guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo abanyarwanda bamuhaye urwamenyo  bagiye kuri Twitter, bamuha izina akwiriye ry’impirimbanyi yo kuri Facebook.

Inkuru bifitanye isano kandaho :

Nsabimana Callixte Wiyita Sankara Yagaruwe Mu Rwanda Ubu Agiye Gushyikirizwa Ubutabera – Min. Sezibera

Umutwe wa Nsabimana ni umwe mu mitwe igenzurirwa i Bujumbura nk’uko byatangajwe na Raporo y’Impuguke za Loni yasohotse mu Ukuboza umwaka ushize. Iyo raporo igaragaza neza uburyo Ihuriro P5 rikorera ku mugaragaro mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi baryo bagashakishwa mu bihugu biri hafi aho.

Iyo raporo ntisiga Uganda mu gufasha iryo huriro kubona abarwanyi. Uganda by’umwihariko ibihamya bihari byose byerekana ko ifasha RNC mu bikorwa byayo bya buri munsi ndetse na FDLR yiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byarigaragaje mu minsi ishize ubwo inzego z’umutekano za Congo zataga muri yombi LaForge Fils Bazeye wavugiraga FDLR na Theophile Abega wari ushinzwe ubutasi muri uwo mutwe.

Abasesenguzi bavuga ko ifatwa ry’abo bagabo b’ibikomerezwa muri FDLR byabaye urucantege ku migambi ya Museveni na Kayumba Nyamwasa. Bazeye na Abega bafashwe bavuye muri Uganda mu nama bari batumiwemo na Museveni ngo ahuze FDLR na RNC.

2019-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Nov 2018
Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Undi murwanyi ukomeye wa FDLR/FOCA Koloneri Gaspard Africa amaze kwicwa n’ingabo za FARDC

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni  na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ibimenyetso bifatika byerekana ko umugambi wa Museveni na RNC, wo guhungabanya u Rwanda, urimo gupfuba

Ubwanditsi 23 Jun 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Uruganje
    May 3, 20199:27 am -

    Abazamuburanisha muzamubarize muti: Umuntu wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi akorana ate, iki na FDLR yahoze ari CDR yakoze jenoside y’abatutsi n’abageragezaga kubatabara ???????

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byumvuhore: Ukunda iki?
Amakuru

Byumvuhore: Ukunda iki?

Ubwanditsi 22 Aug 2020
Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara
Mu Mahanga

Muri CNLG haravugwa ubujura bw’imishahara

Ubwanditsi 20 Aug 2016
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze
Mu Rwanda

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Ubwanditsi 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru