Nitwa Manzi Golden, ndi umusore w’imyaka 25 y’amavuko. Navukiye mu cyahoze ari komini Musambira ubu hakaba ari mu karere ka Kamonyi. Mu by’ukuri nashimishijwe cyane n’uru rubuga mwaduhaye aho mudusangiza byiza byinshi nyuma natwe mukaduha umwanya wo kuvuga akaturi ku mutima dore ko mbona ibi bizafasha benshi kubona byinshi nkenerwa mu rukundo ndetse no gusobanukirwa birushijeho icyo urukundo aricyo, impamvu yo gukunda n’ibyiza byarwo.
Njya ntangazwa kenshi no kumva urubyiruko bagenzi banjye bavuga ngo urukundo ntirukibaho ari nayo mpamvu yanteye kubandikira ngo mbahe ubuhamya mbahamiriza ko urukundo rwahozeho,ruriho kandi ruzahoraho n’ubwo nyine hari benshi bafite icyo nakwita défaut yo kubyirengagiza kuko umuntu wese muzima ufite umutima, agira uwo umutima we wumva wishimiye, akamubona nk’umurutira abandi muri byose. Aha benshi mwahita mutangira kuvuga ko benshi bahuzwa n’ibintu(materialism).
Ibyo bibaho rwose simbihakana ariko nguhamirije ko umuntu uzagukundira ibintu aba afite uwo umutima we wifuza ari nayo mpamvu urugo mwakubakana rudatinda gusenyuka kuko nyine aba ahari adahari. Ntatinze rero reka mbagezeho ubuhamya bwanjye mu bijyanye n’urukundo:
Ubwo nigaga mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyaruguru dore ko naturukaga iwacu mu majyepfo muri Kamonyi nk’uko nabibabwiye, umunsi umwe w’itangira ry’amashuri nateze imodoka ingeza mu karere ka Gicumbi ahahoze ari muri Byumba maze ngeze mu mujyi ntega umunyonzi dore ko kuva mu mujyi kugera ku ishuri byadusabaga gutega igare ry’amafaranga ijana.
Ntibyaje kumpira rero kuko igare nari ndiho ryaje gukora impanuka maze ndakomereka cyane mpita njyanwa mu bitaro bya Byumba dore ko nisanze ndyamye mu bitaro ntazi n’uburyo nahageze! Impanuka yanjye yambereye umugisha kuburyo ntazibagirwa ibyiza nahuye nabyo aho mu bitaro. Muti byagenze bite rero? Ubwo nari ndi mu bitaro, nta muntu n’umwe nari mfite wanyitaho ndetse habe ngo nagira n’uwo mbona nkamumenya cyane ko n’ubundi hari kure y’iwacu kandi ntanameze neza.
Aho mu bitaro sinagemurirwaga gusa nk’uko byumvikana nisungaga bagenzi banjye twabanaga iyo mu bitaro. Umunsi umwe maze no kugarura agatege, hari nimugoroba nka saa kumi n’ebyiri aho mu bitaro haje umukobwa usa ukwe wari ugemuriye nyirasenge nawe wari urwarije umwana muri ibyo bitaro.
Yaranyegereye aransuhuza, aranganiriza ndanyurwa. Yambajije byinshi kuri njye mubwiza ukuri kose nawe antega amatwi. Namubajije amazina ambwira ko yitwa Umutesi Carine nanjye mubwira ko nitwa Manzi. Mu by’ukuri numvaga ntacyo nakavuganye na Carine kuko nabonaga andenze mu buryo bwose. Bwarakeye Carine agaruka ku bitaro anatahana na nyirasenge wari usezerewe ariko buri munsi Carine yarangemuriraga,akansura kenshi ari kumwe n’abakobwa bagenzi be biganaga dore ko we yigaga hafi aho anataha mu rugo iwabo.
Mu by’ukuri twabwizanyije ukuri,amenya ko nkomoka mu cyaro hirya iyo kandi mu muryango ukennye. Carine yarantangaje cyane bitewe n’uburyo yicishaga bugufi kandi ari mwiza cyane anakomoka mu muryango w’abaherwe.
Carine yanyitayeho bihagije dore ko na mama we waje guhinduka mabukwe yari umubyeyi w’urukundo n’ubupfura bihebuje. Papa wa Carine waje guhinduka data bukwe we yakoraga kure y’aho kuko yari ahagarariye uruganda i Kigali we nari ntaramubona kuko yabonekaga gake. Carine yambaye hafi kugeza nsezerewe mu bitaro aramperekeza anjyana ku ishuri nkomeza amasomo yanjye.
Nyuma twarakundanye anyibonamo nanjye biba uko kandi mu by’ukuri nta butunzi cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyaduhuje kitari urukundo! Kugeza ubu turateganya kurushinga mu minsi ya vuba kandi uburyo tubanye kandi twabanye no mu minsi yashize bitangaza benshi.
Nagerageje kubivuga mu magambo make ubwo sinababwiye uburyo yansuye mu rugo ababyeyi bakamwishimira haba inyuma ndetse n’imico ye itagira amakemwa. Mu by’ukuri rero abahakana ko urukundo rubaho nzabatumira mu minsi itarambiranye namwe mwihere ijisho ubukwe bw’umusore n’umukobwa bakundanye uruzira icyasha.