Urukiko rw’ibanze rwa giririkare mu gace ka Isoro, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa 7 Gicurasi 2018, rwahamije icyaha abasirikare babiri barimo ufite ipeti rya kapiteni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba bakagurisha amasasu mu buryo butemewe n’amategeko.
Capt. Mondongo Monga yahamijwe icyaha, ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu, Adj.Alain Kasongo bafatanyije kwiba bakagurisha ayo masasu na we yakatiwe igifungo cy’imyaka ine.
Uretse iki gifungo yahanishijwe, Capt. Mondongo Monga agomba no gutanga n’amafaranga ahwanye n’amadorali ya Amerika 187 y’amande, naho Kasongo agatanga amadolari 125 ya Amerika.
By’umwihariko Capt. Mondongo yahise yirukanwa mu gisirikare cya Congo (FARDC).
Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko abasivile babiri, Djaidi Likanza na Ongalu Mbolidje, nabo bashinjwa ubufatanyacyaha muri ubu bujura bakaba bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu buri umwe n’amande y’amadolari 125.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo mu gace ka Uélé, Capt. Carlos Kalombo avuga ko aba bakatiwe gufungwa, bafite amasaha 72 y’ubujurire.