Guverinoma y’u Rwanda yasabye Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT), kutemera ubusabe bwa Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Aba uko ari batatu basabye MICT, kubarekura mbere y’uko barangiza ibihano bahanishijwe. Ngeze wari umunyamakuru yamenyekanye cyane ku nyandiko ze zirimo amategeko 10 y’Abahutu yasohoye mu kinyamakuru Kangura mu Ukwakira 1990, akubiyemo icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi.
Uretse kandi inyandiko yacishaga muri iki kinyamakuru, Ngeze, yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yavukagamo ubu ni mu Karere ka Rubavu.
Kuri ubu afungiye muri Mali, aho arangiriza igihano cy’imyaka 35 yakatiwe nyuma yo kujuririra icya burundu yari yahanishijwe mbere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Ntawukuriryayo wahoze ari Sous- préfet wa Gisagara, yasabye ko yarekurwa mbere yo kurangiza igihano cy’imyaka 20 yahawe mu bujurire bwo mu 2012. Uyu azwi ku kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.
Col.Simba wakatiwe imyaka 25, ahamijwe ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishe Abatutsi mu yahoze ari Butare na Gikongoro.
Aba bandikiye urukiko barusaba kurekurwa bitewe n’uko barangije 2/3 by’igihano bahawe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda.
Inkuru ya The New Times, ivuga ko yabwiwe ko u Rwanda rwamaganye ubusabe bwo kurekura aba bagabo, rugatanga impamvu nyinshi zirimo; ubukana bw’icyaha cya Jenoside bahamijwe, kuba nta kwicuza bagaragaje ndetse n’ingaruka kurekurwa kwabo kwagira ku barokotse Jenoside.
Mu cyumweru gishize na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yari ku cyicaro cya MICT i Arusha, yasabye ko habaho gusuzuma mu ruhame ibivugwa na buri ruhande ku busabe bwa bariya bahamijwe ibyaha bya Jenoside.
U Rwanda kandi ngo rwatanze ibimenyetso n’abatangabuhamya n’ibindi, bihamya uko kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside batarangije ibihano bikomeje kubangamira abayirokotse.
Abahamijwe ibyaha na ICTR bagera ku 10 bamaze kwizezwa n’Umucamanza, Theodor Meron, kurekurwa batarangije ibihano ndetse akaba akomeje n’umugambi wo kugabanyiriza ibihano abacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
U Rwanda rukaba rwarahawe na MICT iminsi 14 yo kugira icyo ruvuga ku busabe bwo kurekura Ntawukuriryayo, Simba na Ngeze. Ni mu gihe aba bamaze amezi menshi n’imyaka batanze ubusabe bwabo, kuko nka Simba yabutanze mu 2016, Ntawukuriryayo abutanga umwaka ushize.
Abasesenguzi bagasanga gutanga ibyumweru bibiri gusa ari agahimano no kwikiza dore ko ubu busabe bumaze igihe kinini.
Bavuga kandi ko nubwo u Rwanda rugomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa na MICT, rutari rwagasabwe kugira icyo ruvuga ku cyemezo uru rukiko rugiye gufata cyane cyane kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside batarangije ibihano. Urugero ni aho rwarekuye Ferdinand Nahimana, atarangije imyaka 30 yakatiwe.