• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»U Rwanda rwamaganye ubusabe bwo gufungura Ngeze na bagenzi be bahamijwe Jenoside

U Rwanda rwamaganye ubusabe bwo gufungura Ngeze na bagenzi be bahamijwe Jenoside

Editorial 14 May 2018 ITOHOZA

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa Arusha (MICT), kutemera ubusabe bwa Col. Aloys Simba, Dominique Ntawukuriryayo na Hassan Ngeze, bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba uko ari batatu basabye MICT, kubarekura mbere y’uko barangiza ibihano bahanishijwe. Ngeze wari umunyamakuru yamenyekanye cyane ku nyandiko ze zirimo amategeko 10 y’Abahutu yasohoye mu kinyamakuru Kangura mu Ukwakira 1990, akubiyemo icengezamatwara ryo kwanga Abatutsi.

Uretse kandi inyandiko yacishaga muri iki kinyamakuru, Ngeze, yagize uruhare mu kwica Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, yavukagamo ubu ni mu Karere ka Rubavu.

Kuri ubu afungiye muri Mali, aho arangiriza igihano cy’imyaka 35 yakatiwe nyuma yo kujuririra icya burundu yari yahanishijwe mbere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).

Ntawukuriryayo wahoze ari Sous- préfet wa Gisagara, yasabye ko yarekurwa mbere yo kurangiza igihano cy’imyaka 20 yahawe mu bujurire bwo mu 2012. Uyu azwi ku kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kibuye ahiciwe Abatutsi basaga 30,000.

Col.Simba wakatiwe imyaka 25, ahamijwe ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’ingabo n’Interahamwe zishe Abatutsi mu yahoze ari Butare na Gikongoro.

Aba bandikiye urukiko barusaba kurekurwa bitewe n’uko barangije 2/3 by’igihano bahawe n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda.

Inkuru ya The New Times, ivuga ko yabwiwe ko u Rwanda rwamaganye ubusabe bwo kurekura aba bagabo, rugatanga impamvu nyinshi zirimo; ubukana bw’icyaha cya Jenoside bahamijwe, kuba nta kwicuza bagaragaje ndetse n’ingaruka kurekurwa kwabo kwagira ku barokotse Jenoside.

Mu cyumweru gishize na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, ubwo yari ku cyicaro cya MICT i Arusha, yasabye ko habaho gusuzuma mu ruhame ibivugwa na buri ruhande ku busabe bwa bariya bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

U Rwanda kandi ngo rwatanze ibimenyetso n’abatangabuhamya n’ibindi, bihamya uko kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside batarangije ibihano bikomeje kubangamira abayirokotse.

Abahamijwe ibyaha na ICTR bagera ku 10 bamaze kwizezwa n’Umucamanza, Theodor Meron, kurekurwa batarangije ibihano ndetse akaba akomeje n’umugambi wo kugabanyiriza ibihano abacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

U Rwanda rukaba rwarahawe na MICT iminsi 14 yo kugira icyo ruvuga ku busabe bwo kurekura Ntawukuriryayo, Simba na Ngeze. Ni mu gihe aba bamaze amezi menshi n’imyaka batanze ubusabe bwabo, kuko nka Simba yabutanze mu 2016, Ntawukuriryayo abutanga umwaka ushize.

Abasesenguzi bagasanga gutanga ibyumweru bibiri gusa ari agahimano no kwikiza dore ko ubu busabe bumaze igihe kinini.

Bavuga kandi ko nubwo u Rwanda rugomba kugira uruhare mu byemezo bifatwa na MICT, rutari rwagasabwe kugira icyo ruvuga ku cyemezo uru rukiko rugiye gufata cyane cyane kurekura abahamijwe ibyaha bya jenoside batarangije ibihano. Urugero ni aho rwarekuye Ferdinand Nahimana, atarangije imyaka 30 yakatiwe.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, hamwe n’itsinda ryari rihagarariye u Rwanda ubwo bari muri MICT

2018-05-14
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa  k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Minisitiri w’ibidukikije w’u Bufaransa k ‘umunota wa nyuma yanze kuza mu Rwanda mu nama ya Montreal Protocol

Editorial 15 Oct 2016
Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Korea ya Ruguru yaburiye America ko izarasa indege zayo

Editorial 26 Sep 2017
Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Editorial 21 Apr 2019
Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Jean-Luc wa Habyarimana yacunze Icyunamo kirimbanyije yikoza agati munsi y’Ubugabo

Editorial 14 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018
UBUKUNGU

Inyungu ya BK Group Plc yageze kuri miliyari 27.4 Frw mu 2018

Editorial 28 Mar 2019
Mbarara: Inzego z’Ubutasi  zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye
ITOHOZA

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Editorial 12 Oct 2018
Perezida Kagame  kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda
Mu Rwanda

Perezida Kagame kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, yagaragaje imitekerereze ikwiriye kuranga abanyarwanda

Editorial 25 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru