• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Ubwanditsi 12 Oct 2018 ITOHOZA

Abakozi b’inzego z’umutekano  zirimo Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) n’ Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) baravugwaho kuba barambitse ubusa buri buri  Abanyarwandakazi batatu; Dinah Kamikazi  Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa, kugira ngo barebe uko umugore w’Umunyarwandakazi aba  ateye.

Ibi ni ibyabaye kuwa 16 Ukuboza  umwaka ushize nk’uko ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Aba bakobwa  batangaje ko ubwo batabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano bahatirijwe gukuramo imyambaro yabo  kugira ngo berekane uko Umunyarwandakazi ateye.

Ubusanzwe, Dinah Kamikazi yari afite akabari n’inzu itunganya ubwiza (Salon) mu gihe  Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa bombi bari bafite utubari mu mujyi wa Mbarara.

Aba banyarwandakazi nyuma yo kwigirizwaho nkana no gukorerwa iyicarubozo  n’abakozi ba ISO  na CMI baje kujugunywa ku mupaka w’U Rwanda na Uganda witwa Katuna nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi Banyarwanda batabwa muri yombi maze imitungo yabo isigara Mbarara.

Si ubwa mbere Abanyarwanda by’umwihariko abakorera mu mujyi wa Mbarara bakorerwa iyicarubozo. Tubibutse ko kuwa 4 Mutarama 2018 Umunyarwanda wari ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics ari we Emmanuel Cyemayire yatawe muri yombi agakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye.

Nyuma yaho abandi Banyarwanda barimo Hubert Munyangaju Mugiraneza na Fred Turatsinze batawe muri yombi bafatiweho imbunda na CMI.

Benshi mu bagiye batabwa muri yombi bahuriza ku ngingo ivuga ko kuba ari ukubikiza kuko baba badashyigikiye umugambi wa Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga rumwe n’U Rwanda rya Gen. Kayumba Nyamwasa. Aba bahamya ko umujyi wa Mbarara ari indiri ikomeye y’ibikorwa bya RNC by’umwihariko urusengero AGAPE rwa Pasiteri Deo Nyirigira kuko ngo ari rwo rukorerwamo urutonde rw’abatahiwe gutabwa muri yombi ubundi rugashyikirizwa ISO na CMI.

Inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) iyobowe na Brig. Abel Kandiho ndetse n’izumutekano w’imbere mu gihugu (ISO) iyobowe na (Rtd) Col. Frank Kaka Bagyenda zagiye zitungwa agatoki kenshi mu gutoteza no guhimbira ibyaha Abanyarwanda baba muri Uganda.

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande, U Rwanda rwagiye runenga iyi mikorere ruvuga ko Aba banyarwanda batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2018-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Uwayoboye igitero kishe abantu kinatwika imodoka muri Nyaruguru yamenyekanye [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Apr 2019
Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Tribert Rujugiro: Umunyamabi n’umunyaburiganya ruharwa wahindutse umuherwe

Ubwanditsi 09 Aug 2019
Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Muri RNC Intambara yongeye kubura, barapfa Abarundi

Ubwanditsi 01 Nov 2016

3 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    October 12, 20183:42 pm -

    ARIKO UYU WANDIKA INKURU NKIZI YABA BARACIYE MWISHURI???
    NABANYA RWANDA BANGAHE SE BABAYE UGANDA IMYAKA NIMYAKA!!!??
    NONESE MUJYIYE KUTUBWIRA KO UBWAMBURE BWABANYARWANDA
    BUTANDUKANYE NUBWABANDI BANTU BATUYE ISI????

    Subiza
  2. Rebero Jeremy
    October 12, 20184:11 pm -

    Ibi bihabanye n’ibyo tuzi bibera i Mbarara kandi abanyarwanda sibwo baturayo! Mpazi abanyarwanda bahageze muri 1957 kandi ntibambitswe ubusa!

    Subiza
    • Sunday
      October 13, 20184:39 am -

      Abanyarwanda babi babicyanyi bakoreswha numwicyanyi kagame niyo mavunja duhandura kandi nayongayo atarinjira mukuguru tuzayafuhirira umuti.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda
SHOWBIZ

Miss Uwase Ndahiro Liliane ashaka kwiyamamariza kuba umudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Apr 2018
Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.
ITOHOZA

Abantu 10 baguye mu mpanuka y’Ubwato bw’intambara bwa Amerika n’ubundi butwaye Peteroli ku nkengero ya Singapour.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe
Mu Rwanda

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Ubwanditsi 16 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru