• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura   |   15 Mar 2026

  • Ku bufatanye bwa FERWAFA na CAF, Abatoza 25 b’abanyarwanda barimo abagore 5 batangiye amasomo ya ‘License A CAF’   |   12 Mar 2026

  • Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose   |   11 Mar 2026

  • Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije   |   11 Mar 2026

  • U 𝗥𝘄𝗮𝗻𝗱𝗮 𝗿𝘂𝗴𝗶𝘆𝗲 𝗸𝘄𝗮𝗸𝗶𝗿𝗮 𝗮𝗺𝗮𝗿𝘂𝘀𝗵𝗮𝗻𝘄𝗮 𝗮𝗻𝗲 𝘆𝗮 𝗖𝗘𝗖𝗔𝗙𝗔 𝗮𝗿𝗶𝗺𝗼 𝗻𝗮 𝗞𝗮𝗴𝗮𝗺𝗲 𝗖𝘂𝗽   |   10 Mar 2026

  • Jean-Luc Habyarimana mu migambi yo guhuza imitwe irwanya u Rwanda akoreshejwe na Tshisekedi   |   09 Mar 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Mbarara: Inzego z’Ubutasi zambitse ubusa Abanyarwandakazi ngo zireba uko bateye

Ubwanditsi 12 Oct 2018 ITOHOZA

Abakozi b’inzego z’umutekano  zirimo Urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda (CMI) n’ Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) baravugwaho kuba barambitse ubusa buri buri  Abanyarwandakazi batatu; Dinah Kamikazi  Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa, kugira ngo barebe uko umugore w’Umunyarwandakazi aba  ateye.

Ibi ni ibyabaye kuwa 16 Ukuboza  umwaka ushize nk’uko ikinyamakuru Virunga Post dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Aba bakobwa  batangaje ko ubwo batabwaga muri yombi n’inzego z’umutekano bahatirijwe gukuramo imyambaro yabo  kugira ngo berekane uko Umunyarwandakazi ateye.

Ubusanzwe, Dinah Kamikazi yari afite akabari n’inzu itunganya ubwiza (Salon) mu gihe  Agasaro Vanessa na Jessica Muhongerwa bombi bari bafite utubari mu mujyi wa Mbarara.

Aba banyarwandakazi nyuma yo kwigirizwaho nkana no gukorerwa iyicarubozo  n’abakozi ba ISO  na CMI baje kujugunywa ku mupaka w’U Rwanda na Uganda witwa Katuna nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi Banyarwanda batabwa muri yombi maze imitungo yabo isigara Mbarara.

Si ubwa mbere Abanyarwanda by’umwihariko abakorera mu mujyi wa Mbarara bakorerwa iyicarubozo. Tubibutse ko kuwa 4 Mutarama 2018 Umunyarwanda wari ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga ryitwa Sanyu Electronics ari we Emmanuel Cyemayire yatawe muri yombi agakorerwa iyicarubozo rikomeye ku buryo yageze mu Rwanda aririmba urwo yabonye.

Nyuma yaho abandi Banyarwanda barimo Hubert Munyangaju Mugiraneza na Fred Turatsinze batawe muri yombi bafatiweho imbunda na CMI.

Benshi mu bagiye batabwa muri yombi bahuriza ku ngingo ivuga ko kuba ari ukubikiza kuko baba badashyigikiye umugambi wa Rwanda National Congress (RNC), ishyaka ritavuga rumwe n’U Rwanda rya Gen. Kayumba Nyamwasa. Aba bahamya ko umujyi wa Mbarara ari indiri ikomeye y’ibikorwa bya RNC by’umwihariko urusengero AGAPE rwa Pasiteri Deo Nyirigira kuko ngo ari rwo rukorerwamo urutonde rw’abatahiwe gutabwa muri yombi ubundi rugashyikirizwa ISO na CMI.

Inzego z’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) iyobowe na Brig. Abel Kandiho ndetse n’izumutekano w’imbere mu gihugu (ISO) iyobowe na (Rtd) Col. Frank Kaka Bagyenda zagiye zitungwa agatoki kenshi mu gutoteza no guhimbira ibyaha Abanyarwanda baba muri Uganda.

Abayobozi ku ruhande rwa Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo kubangamira umutekano w’igihugu cyabo.

Ku rundi ruhande, U Rwanda rwagiye runenga iyi mikorere ruvuga ko Aba banyarwanda batabwa muri yombi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

2018-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibintu bitatu by’ingenzi  bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ibintu bitatu by’ingenzi bituma umubano w’u Rwanda na Uganda ujya irudubi

Ubwanditsi 04 Mar 2019
Kirehe: Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe: Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Ubwanditsi 26 May 2017
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Ubwanditsi 07 Feb 2024
Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Amezi atandatu ya 2019 atazibagirana mu mateka y’Imitwe yitwaje imtwaro irwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Dec 2019

3 Ibitekerezo

  1. RUGENDO
    October 12, 20183:42 pm -

    ARIKO UYU WANDIKA INKURU NKIZI YABA BARACIYE MWISHURI???
    NABANYA RWANDA BANGAHE SE BABAYE UGANDA IMYAKA NIMYAKA!!!??
    NONESE MUJYIYE KUTUBWIRA KO UBWAMBURE BWABANYARWANDA
    BUTANDUKANYE NUBWABANDI BANTU BATUYE ISI????

    Subiza
  2. Rebero Jeremy
    October 12, 20184:11 pm -

    Ibi bihabanye n’ibyo tuzi bibera i Mbarara kandi abanyarwanda sibwo baturayo! Mpazi abanyarwanda bahageze muri 1957 kandi ntibambitswe ubusa!

    Subiza
    • Sunday
      October 13, 20184:39 am -

      Abanyarwanda babi babicyanyi bakoreswha numwicyanyi kagame niyo mavunja duhandura kandi nayongayo atarinjira mukuguru tuzayafuhirira umuti.

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara
POLITIKI

Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi
INKURU NYAMUKURU

Ishyamba siryeru muri Rayon Sports:Karekezi Olivier ari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”
INKURU NYAMUKURU

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ubwanditsi 31 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru