• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye

Burundi: Ibyavuye mu matora ya referandumu birara bimenyekanye

Ubwanditsi 21 May 2018 Mu Mahanga

Komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora mu Burundi iravuga ko kuri uyu wa Mbere harara hamenyekanye ibyavuye mu matora ya referandumu ku itegeko nshinga, mu gihe ihuriro Amizero y’Abarundi riyobowe na Agathon Rwasa rivuga ko ritaza kwemera ibiyavamo kuko ngo aya matora yaranzwe n’ubujura n’iterabwoba.

Bwana Agathon Rwasa arasaba iyo komisiyo ishinzwe gutegura amatora kuyahanagura agasubirwamo bushyashya mu gihe imibare y’agateganyo igaragaza ko abatoye Yego ari bo benshi mu turere twinshi tw’igihugu.

Mu gihe ngo itegeko nshinga ryavugururwa, perezida Nkurunziza yaba yemerewe kuguma ku butegetsi kugeza mu 2034.

Ibaruwa Agathon Rwasa yashyikirije iyi komisiyo afatanyije n’abo bahuriye mu ihuriro Amizero y’Abarundi, avuga ko aya matora ataranzwe n’ubwisanzure n’umucyo.

Ku murongo wa telephone avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Agathon Rwasa yavuze ko abamushyigikiye batewe ubwoba kuva kwiyamamaza byatangira kugera ku munsi w’amatora.

Yaboneyeho gutangaza ko atiteguye kwemera Ibiza kuva mu matora biteganyijwe ko bitangazwa kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Gicurasi 2018.

Naho Visi perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo avugana na kimwe mu binyamakuru byegereye Leta y’u Burundi kitwa Ikiriho, yatangaje ko ibyo Rwasa avuga ari ibinyoma, ahubwo byaba byiza we (Rwasa)n’abo bari kumwe begeranyije ibimenyetso bakabishyikiriza ubutabera.

Ku rundi ruhande, komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (CENI) nayo irahakana ibitangazwa na Agathon Rwasa. Umuvugizi wayo, Ntahorwamiye akaba yamaganiye kure abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko amatora yabayemo amanyanga, avuga ko n’utunenge duto twagiye tugaragara ku buryo bitatuma amatora yose asubirwamo.

Yahakanye ko hari indorerezi y’ishyaka yigeze yirukanwa ku biro by’itora, ndetse ko abari bahagarariye amashyaka bashyize umukono ku cyegeranyo cy’uko amatora yagenze. Ati: “Kuri ibyo rero navuga ko habaye utunenge duto duto, ariko igikorwa cy’amatora cyagenze neza.”

Iki kinyamakuru kitwa Ikiriho cyegereye Leta y’u Burundi cyo ngo kikaba cyanamaze gutangaza ko abatoye Yego ari hafi 74%.

 

2018-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza  mu nkiko

Amagambo ya Faustin Twagiramungu ahamagarira impunzi gutera u Rwanda ashobora kumugeza mu nkiko

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Tombola ya 1/4 cya CAF Champions League yasize Simba izakina na Kaizer Chief naho muri CAF Confederations Cup Orlando Pirates izakine na Raja Cassablanca

Ubwanditsi 30 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Ubwanditsi 14 Jan 2019
Umuherwe Howard Buffet,   Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina
ITOHOZA

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda
Amakuru

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Ubwanditsi 04 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru