• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Ubwanditsi 24 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen Elly Tumwiine, kuri uyu wa Gatatu yahamagariye inzego z’ubutasi mu karere gukorana, mu rwego rwo guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano byugarije akarere n’umugabane. Yakomoje no ku kuntu Uganda na Kenya byari bigiye kujya mu ntambara kubera amakuru apfuye.

Minisitiri Tumwiine yasobanuye ko gusangira amakuru hagati y’abakuru b’inzego z’umutekano n’iz’ubutasi mu bihugu byo mu karere ari bwo buryo bwiza bwo kubaka ibiraro bibahuza Afurika Yunze Ubumwe igerageza kubaka bigasimbura za bariyeri cyangwa imipaka yashyizweho n’abakoloni muri Afurika.

Gen Elly Tumwiine akaba yatangaje ibi mu nama ya 5 y’abakuru b’inzego z’ubutasi n’umutekano mu bihugu 12 byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.Aba bayobozi bakaba bari muri Uganda mu rwego rwo gusangira amakuru ku bintu bitandukanye birimo imitwe yitwaje ibirwanisho n’indi yitwara gisirikare.

Ibi bihugu ni; Kenya, South Sudan, Sudan, Rwanda, Tanzania, Comoros, Djibouti, Mauritius, Madagascar, Somalia, Ethiopia na Uganda, ndetse n’abagize Komite Nyafurika ya Serivisi z’Ubutasi n’Umutekano (African Committee of Intelligence and Security Services).

Muri iyi nama yabereye Entebbe, minisitiri Tumwiine yavuze ko ibihugu bikomeje guhura n’ibibazo birimo ibyaha byihishwe inyuma na politiki, ibyaha bikorerwa kuri internet, ibyaha byateguwe n’iterabwoba, avuga ko bisaba gufatanya guhangana nabyo.

Akavuga ko ibi byagerwaho ari uko abantu bakora mu butasi bakomeje gukorana bagasangira amakuru yo gukumira icyo babona kigamije guhungabanya umutekano w’ibihugu.

Gen Tumwiine yakomoje ku kuntu mu myaka isaga 20 ishize Uganda yari igiye kurwana n’umuturanyi wayo, Kenya, intambara ikabuzwa n’o kuvugana kwa hafi kw’abari bakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

Tumwiine yavuze ku bo yise abacuruzi b’amakuru bakwiye kwirindwa mu nzego z’ubutasi avuga ukuntu mu 1990 ubwo ubwe yari umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe umutekano wo hanze y’igihugu (ESO) muri Uganda, aba bantu bagerageje kurema amakimbirane hagati ya Uganda na Kenya, kugeza ubwo ibihugu byombi byavugaga ukuntu bigiye kohereza ingabo ku mipaka ibihuza.

Yagize ati: “Kubw’amahirwe kubera ko twari dufite uko tuvugana na bamwe mu bayobozi muri Kenya, twari twarashyizeho mu gihe cy’intambara y’ishyamba; ubwo nahamagaraga mugenzi wanjye wo muri Kenya musaba kongera gusuzuma amakuru yari afite , twasanze yaraturutse ku muntu umwe natwe waduhaye amakuru”.

“Twabimenyesheje abakuru b’ibihugu bagirana inama hafi y’umupaka, hanyuma batubwira ‘  kuva uyu munsi, mugomba kujya musangira amakuru hagati yanyu mujye muduhamagara igihe ibintu byageze kure y’ubushobozi bwanyu bwo kubyitaho’ kuva icyo gihe ntiturongera kugirana ikibazo nk’icyo na Kenya”.

Kubera ibyo bintu byabaye, Gen Tumwiine yabwiye abakuru b’inzego z’umutekano ko kugirango ibihugu by’akarere byubake ibiraro, bigomba kumva byisanzuye mu gusangira amakuru hagati yabyo.

Nk’uko bitangazwa na Ambasaderi Joseph Ochwet, Umuyobozi mukuru wa ESO, ngo inzego z’ubutasi n’iz’umutekano z’ibihugu bitandukanye ziyemeje kujya zihana amakuru yagirira akamaro ibindi bihugu zegeranyije ahantu hatandukanye .

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Impamvu umuhuro wa Gatuna atari uwo gufungura umupaka

Ubwanditsi 14 Feb 2020
U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

U Rwanda n’isi hakomeje ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, mu gihe hagaragara abayipfobya n’abayishyigikiye ku mugaragaro

RUSHYASHYA 07 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.
INKURU NYAMUKURU

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Ubwanditsi 15 Oct 2019
Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Ubwanditsi 28 Mar 2020
Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa
IKORANABUHANGA

Umunyarwanda yavumbuye ikoranabuhanga rikoreshwa muri Gari ya moshi zo mu Bushinwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru