Imirwano ikomeye yahuje ingabo za Congo, FARDC, ndetse n’inyeshyamba z’umutwe wa ADF kuri uyu wa Kane, itariki 24 Gicurasi mu gitondo ku muhanda Mbau-Kamango muri Teritwari ya Benin go yaba yaguyemo inyeshyamba 10 nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare avuga.
Iyi mirwano yatangiye ahagana saa kumi za mugitono ku isaha yo muri Congo, nyuma y’aho ingabo za FARDC zavumburaga agatsiko k’inyeshyamba bikekwa ko ari iza ADF mu birometero nka 36 cyangwa 40 by’umuhanda Mbau-Kamango.
Amakuru ava mu gisirikare akaba avuga ko izo nyeshyamba nk’uko byagaragaye ari izo mu mutwe wa ADF zari zacengeye ku Cyumweru cyo kuwa 20 Gicurasi mu giturage cya Mangboko, mbere yo kwica abaturage 10. Izi nyeshyamba ngo zikaba zari zigikurikiranwe n’ingabo za leta kuva mu minsi ine ishize.
Mu kuzikurikirana nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga, nibwo imirwano yaje kwaduka mu gihe cy’amasaha menshi.
Amakuru ava mu nzego z’umutekano n’igisirikare akaba yemeza ko muri iyo mirwano hishwe inyeshyamba 10 za ADF, hagafatwa n’imbunda 9 za AK-47 ndeste n’imbunda nini yo mu bwoko bwa PKM.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 1, Capt. Mak Hazukay ariko kuri uyu wa kane akaba yasobanuraga ko imibare y’abaguye muri iyi mirwano ishobora kwiyongera mu masaha yari gukurikira.
Yavuze ko mu ntangiriro za nyuma ya saa sita, FARDC yari ikomeje ibikorwa byo kugenzura ahabereye imirwano.
Lolo
Ku muhanda Mbau-Kamango muri Teritwari ya Benin? Abanyamakuru mujye mugerageza muduhe amakuru akosoye. Nta editor mugira? Benin se ibaho muri congo? Cg ni Beni!