• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari
Bank of Uganda

Uganda: Banki y’igihugu igiye gushyirwa ku isoko yegurirwe abashoramari

Ubwanditsi 27 May 2018 UBUKUNGU

Banki nkuru y’igihugu muri Uganda igiye kugurishwa akayabo ka Miliyari 504 ikegurirwa abashoramari kuko ifaranga n’agaciro karyobiri kurushaho kuzamba muri kiriya gihugu.

Amakuru dukesha ikinyamakuru spyreports cyo muri Uganda avuga ko hari amakuru yemeza ko gucunga banki nka leta ya Uganda bitagishobotse mu gihe ikomeje kugenda igwa mu gihombo uko bukeye n’uko bwije bityo ko yakwegurirwa ba rwiyemezamirimo bakaba ari bo bayicunga.

Ubusanzwe, iyi banki ngo isanzwe ifite ikibazo mu micungirwe y’ishilingi rya Uganda, bikaba byarayigushije mu gihombo ndetse n’ibikorwa byo kuyishoramo imari bikaba bitakigenda neza ku buryo nta gikozwe bishobora no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Mbere yo gusohora iri tangazo, iyi banki yari iherutse gufunga indi banki yari isanzwe ifite abanyamuryango benshi muri kiriya gihugu ibi byose bikaba biterwa ahanini no kuba ifaranga ridafite agaciro gahamye mu gihugu no hanze yacyo.

Banki ya Uganda kandi ifite muri gahunda guhagarika urugaga rw’abayobozi bayikoramo mu gihe bivugwa ko bagize uruhare mu micungirwe mibi yayo.

Gusa harakibazwa niba n’andi mabanki yagiye afungwa azajya mu gatebo kamwe n’iyi kuko yashinjwaga imicungire mibi y’amafaranga cyangwa niba ashobora kongera gukora mu gihe yisubiyeho.

Mu minsi ishize, ubuyobozi bw’iyi banki byatakambiye Inteko ishinga amategeko ngo irebe icyo yakora nyuma yo kubona yugarijwe n’urusobe rw’imyenda, aho iki kibazo cyagaragajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, David Bahati ubwo bari mu Nteko.

Minisitiri Bahati we yasabye abadepite ko hakorwa ubuvugizi hakaboneka amafaranga yaba azibye icyuho mu gihe Banki y’igihugu yaba itari gukora akazi kayo kugira ngo hirindwe ingaruka zishobora kuvuka ku bukungu bw’igihugu.

Ku itariki ya  24 gicurasi 2014 umunyamabanga uhorano mu igenamigambi, Keith Muhakanizi yashyikirije inteko ishinga amategeko ibaruwa ikubiyemo inyandiko igaragaza uburyo banki irimo umwenda wa Miliyari zisaga 17 ariko mu igenamigambi ryayo muri 2017, bagasanga banki iri mu gihombo cya Miliyari zisaga  457 .

2018-05-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Feb 2019
IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Ubwanditsi 17 Jan 2018
Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017
Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Guverineri Rwangombwa yagaragaje igihombo u Rwanda rugira mu guhererekanya amafaraga mu ntoki

Ubwanditsi 10 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize
Amakuru

Kuva muri 2016, uwayoboye wese RUD Urunana yarishwe guhera kuri Gen Musare, Gen Afrika, Col Mpiranya na Col Rugema wishwe mu minsi ibiri ishize

Ubwanditsi 23 Oct 2020
Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”
Amakuru

Umushyikirano 19: Ntimugatinye ibitumbaraye. Kenshi biba bimeze nk’ibipurizo byuzuyemo umwuka, wakozaho urushinge gusa ibyari bibyimbyemo ukayoberwa aho bigiye “Perezida Kagame”

Ubwanditsi 23 Jan 2024
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka
Amakuru

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Ubwanditsi 26 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru