Minisiteri Ishinzwe Ubwikorezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahaye Ikigo cy’Indege cy’u Rwanda, RwandAir, uburenganzira bwo gutangira gukorera ingendo muri icyo gihugu, nyuma y’igihe RwandAir igaragaje ubushake bwo gutangira ingedo zigana i New York.
Mu nyandiko yasohoye ku wa 30 Gicurasi 2018, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa by’indege mpuzamahanga, Brian j. Hedberg, yavuze ko ku wa 6 Werurwe bamenyekanishije igikorwa cyo guha RwandAir uburenganzira bwo gutangira ingendo ku butaka bwa Amerika, batanga iminsi 21 ngo hatangwe ibitekerezo niba hari impamvu zatuma itabuhabwa.
Yakomeje igira iti “Nta mpamvu n’imwe yatuma budatangwa yigeze yakirwa muri icyo gihe cyatanzwe.”
Byatumye hafatwa umwanzuro wo kwemera ubusabe bwa RwandAir, “kereka uramutse uvugurujwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Biteganyijwe ko uzemezwa burundu ku munsi wa 61 uhereye igihe iyi nyandiko yasohokeye ndetse Perezida wa Amerika akagaragaza ko adashaka kuwuhagarika.
Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, aheruka gutangaza ko iki kigo gishaka gukuba kabiri umubare w’indege gifite, kikarushaho kwagura ibikorwa byacyo muri Afurika no gukora ingengo ndende ku yindi migabane y’Isi.
Yagize ati “Ubu dufite ibyerekezo 26, mu kwezi gushize twatangiye urugendo rugana Cape Town na Abuja mbere yaho, ubu turashaka gutangira ingendo ndende nka Guangzhou mu Bushinwa na New York nko muri Kamena 2019. Naho mu bijyanye n’umubare w’indege ubu dufite 12 kandi turifuza kuzikuba kabiri mu myaka itanu iri imbere.”
Yavuze ko intego ari uko Kigali iba igicumbi cy’ingendo muri Afurika, ubu ikaba imaze no kugira icyicaro i Cotonou gihuza ingendo zo muri Afurika y’Iburengerazuba mu mijyi ya Abidjan, Dakar, Libreville, Brazzaville na Douala, ndetse hifuzwa kongeraho Bamako na Conakry.
Yakomeje agira ati “Ubu turi kureba Addis nk’icyerekezo gishya, turi kureba kuri Djibouti, turi guteganya gufungura ingendo nshya nyinshi muri Afurika. Ubu tuhafite 22 ku buryo twifuza gukomeza kwagura isoko.”
Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri.
Iteganya kwakira izindi ndege ebyiri nshya za Airbus A330 mu ntangiriro z’umwaka utaha n’izindi ebyiri za Boeing 737 MAX.