• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Editorial 22 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibanga rimwe ryo gutuma umugabane wa Afurika utera imbere ari ugushora imari mu baturage bawo.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2018, ubwo yafunguraga ihuriro riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika, riteraniye i Accra muri Ghana.

Yagize ati “Niba tuvuga impinduka mu iterambere, tugomba guha ubushobozi abaturage bubafasha kurigeraho. Hagomba no kubaho uburyo ubwo bushobozi bahabwa budapfushwa ubusa kugira ngo tugere aho dushaka kugera.”

Perezida Kagame yavuze ko ntacyo Afurika ifite yakwireguza cyatuma inanirwa kwihutisa iterambere kuko ibikenewe byose bihari.

Ati “Afurika ifite ibikenewe byose ngo yihute mu iterambere. Kugeza ubu ntiturabona ikintu gisobanura impamvu Afurika ifite ubukungu bwose ariko ikaba idatera imbere.”

Kagame yavuze ko iryo huriro rikwiye kuba umwanya wo gushakisha icyo kintu kibura ngo Afurika itere imbere, kandi hakanashakwa igisubizo cy’icyo kibazo.

Ati “Nk’uko nabivuze guha ubushobozi abaturage bacu ni kimwe mu bikenewe, hakabaho kandi no gushyiraho imikorere ihamye y’abikorera n’inzego za leta. Na politike kugira ngo tugere ku ntego na zo ni ingenzi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibyo byose ntacyo byaba bimaze mu gihe bihera mu magambo gusa. Avuga ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere yashatse kuva kera hakenewe ibikorwa.

Iyo nama ibaye ku nshuro ya kabiri, yateguwe n’ikigo Nyafurika gishinzwe iterambere (ACET) gifatanije na Guverinoma ya Ghana.

2018-06-22
Editorial

IZINDI NKURU

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Umwamamazabinyoma Christine Uwizera Coleman wigize umuvugabutumwa, arihisha inyuma ya Bibiliya agamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gufasha imitwe y’iterabwoba mu Rwanda

Editorial 12 Oct 2020
Jean Baptiste Mugimba yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri RTLM

Jean Baptiste Mugimba yemereye urukiko ko yari afite imigabane muri RTLM

Editorial 01 Jun 2018
Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Editorial 05 Mar 2018
Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Uko Uganda yahisemo gukemurira ibibazo by’igihugu mu itangazamakuru ry’icengezamatwara

Editorial 24 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare Nyarwanda Byabihiwe Cyane n’ Umwaka wa 2017

Editorial 17 Dec 2017
U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish
IMIKINO

U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

Editorial 22 Nov 2018
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?
Mu Rwanda

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?

Editorial 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru