• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori hagati ya Kayumba Placide na Pierre Celestin Rwalinda wamusimbuye ku buyobozi bwa FDU Inkingi   |   15 May 2026

  • APR FC na Rayon Sports zageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2026, zizahatanira miliyoni 12 z’Amafaranga y’u Rwanda   |   14 May 2026

  • Habura iminsi 3 ngo shampiyona irangire, Al Hilal yegukanye igikombe cy’icyubahiro cya BK Pro League 2025-2026   |   13 May 2026

  • Rwanda Premier League yemeje ko hazatangwa ibikombe bibiri bya shampiyona, bitandukanye n’ibyo FERWAFA yari yatangaje   |   12 May 2026

  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste

Kigali: Umuhesha w’inkiko w’umwuga yatawe muri yombi akekwaho ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 25 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Nyirimbibi Juvénal ukekwaho ubwambuzi bushukana.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yatangaje ko yafashe uyu muhesha w’inkiko wakoreraga mu Karere ka Gasabo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje ko Nyirimbibi afunze akekwako ubwambuzi bushukana ariko yirinda gutangaza byinshi kuri iyi dosiye.

Yagize ati “Arakekwaho ubwambuzi bushukana. Icyo nababwira ni uko tumufite tumufunze.”

Nyirimbibi afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu kwezi gushize ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka.

Yagize ati “Hari abakoresha nabi inshingano zabo iyo barimo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bake cyane mukiri muri iyo ngeso irabasiga i Mageragere […] Bake cyane bigize inzuki bazahura n’umuriro.’’

Busingye yakomeje avuga ko abo bitwara nabi banduza isura y’umwuga wabo.

Yagize ati “Umuhesha w’inkiko umwe wakoze akazi nabi, wagashyizemo ingeso mbi, warengereye amategeko, wakoze ikintu kidusaba kwisobanura, yanduza isura yanyu mwese uko muri aha […] Uzabeshyerwa yakoze igikorwa cye akurikije amategeko ndamubwira ko inzego zose zizamushyigikira.’’

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.

2018-06-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Uganda: Abo Mu Muryango Wa Gen. Kayihura Baramagana Amakuru Y’uko Yaba Ashaka Kwiyahura

Ubwanditsi 31 Jul 2018
Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa  KM 550 n’amaguru

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa KM 550 n’amaguru

Ubwanditsi 10 Nov 2016
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Uganda: Kwambara ingofero itukura (Red beret) nka Bobi Wine utari umusirikare byahindutse icyaha gihanirwa

Ubwanditsi 01 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu
Amakuru

Itangazamakuru ryo muri Australia ryatahuye abajenosideri 2 bari muri icyo gihugu

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Urusasu  ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila
Mu Rwanda

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Ubwanditsi 20 Dec 2016
Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze
Amakuru

Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Ubwanditsi 15 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru