Abarundi bagera ku 115 babaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuri uyu wa Gatandatu, itariki 23 Kamena basubijwe iwabo, aho bakiriwe n’inzego z’ubuyobozi ku Kanyaru, muri Komini Ntega yo mu Ntara ya Kirundo. Baratangaza ko bazize igitero giherutse kugabwa mu Karere ka Nyaruguru bikekwa ko abakigabye baturutse mu Burundi.
Aba Barundi birukanwe mu Rwanda aho bari basanzwe bakorera imirimo itandukanye iciriritse, bavuga ko bahowe gukeka ko igitero giherutse kugabwa mu Karere ka Nyaruguru cyagabwe n’Abarundi.
Abagera kuri 95 muri aba Barundi birukanwe mu Rwanda bakomoka muri iyi komini ya Ntega yo mu Kirundo, abandi basigaye bakaba bakomoka mu Ntara yza Muyinga na Ngozi.
Mu kiganiro bahaye Ijwi rya Amerika, bavuze ko birukanwe babwirwa ngo basubire iwabo I Burundi, babaza imitungo yabo bari bafite uko biri bugende bagasubizwa ko basabwe gusubira iwabo bagashaka ibyangombwa bakabona kugaruka.
Bamwe muri bo bavuga ko bakubiswe ngo batahe mu gihe abandi bavuga ko nta n’uwabariye urwara.
Umwe muri bo yagize ati: “Twebwe nyine twaraye ku murenge, uyu munsi gitifu aratuzindura mu gitondo, tuza ku Kanyaru gutya baratwambutsa. Nta muntu bigeze bakubita.”
Undi nawe ati: “Njye sibankubise inkoni ntubona aho bayinkubise? Barimo badushushubikana ndababwira nti ariko se umuntu iyo murimo muramucyura muratwara mumwirukankana… Dasso yahise ankubita inkoni hano ntubona ko habyimbye?”
Mu birukanwe kandi harimo umugore wirukananwe n’abana ngo yabyaranye n’Umunyarwanda. Avuga ko ubwo abandi babirukanaga batamwirukanye ariko icyatumye bamwiirukana ari uko yatanye na se w’abo bana.
Ati: “Njyewe igitumye banyirukanye n’uko nari nahukanye na se w’abo bana. Ariko bazataha ni Abanyarwanda. Njyewe ikintu nasaba n’uko nazasubizayo abana babo.”
Kuva mu 2016 Abarundi benshi babaga mu Rwanda bagiye birukanwa. Benshi mu birukanwe kuri uyu wa gatandatu bavuga ko bari baretse kubirukana ahanini bitewe n’uko bashakanye n’Abanyarwanda.
Umwe muri bo aragira ati: “Ubwa mbere baratubwiye bati mwebwe mwashakanye n’Abanyarwanda mujye hariya, tujya ku ruhande, baratubwira bati mwebwe, nimugende musange abagore banyu nta burenganzira tubifitiye bwo kubirukana. N’uko byagenze”.
Bamwe muri aba Barundi birukanwe kuri uyu wa Gatandatu batangaje icyo bumva bazize, bavuga ko hari umugitifu uherutse guterwa ndetse bakamutwikira imodoka bikaba byitirirwa Abarundi.
“Niyo mpamvu bahise batwirukana kuko ngo Abarundi barambuka ngo bakaza aho dutuye tukabacumbikira bigatuma bakora ibibi.”
Aba barundi bakomeje bavuga ko kuri ubu bagiye gutura iwabo kandi ngo ntibazasubira mu Rwanda, mu gihe ubuyobozi bwabakiriye buvuga ko bugiye kubafasha uko bushoboye mu gihe butegereje inkunga ya leta.