Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bongeye gutera abaturage mu murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.
Amakuru aturuka mu Karere ka Nyaruguru avuga ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye mu gicuku cyo kuri Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018 mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, aho batwaye n’abaturage babatwaje ibyo basahuye nyuma barabarekura.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruhinga yavuze ko abo bagizi ba nabi bahageze mu ijoro barasa amasasu make, basahura ibintu birimo imyenda, ibyo kurya n’amatungo magufi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhinga, Rubumba Francois Xavier, yavuze ko abo bagizi ba nabi basahuye abaturage imitungo itandukanye, bahita binjira mu ishyamba rya Nyungwe.
Yagize ati “Hari nka saa tanu z’ijoro baraza barasa amasasu make ariko nta muntu barashe. Basahuye mu ngo 14, basahuye imyenda irimo iy’abagore n’iy’abagabo; batwaye ihene ebyiri n’intama 12 ariko zishobora kwiyongera kuko izo nizo tumaze kumenya. Binjiye mu giturage ku buryo n’umuturage basanganaga amafaranga bayamwamburaga. Hari n’abaturage icyenda bari batwaye babatwaje ibyo basahuye ariko nyuma bagarutse. Bahise binjira mu ishyamba rya Nyungwe kuko duturanye naryo”.
Rubumba akomeza avuga ko muri iryo joro Ingabo z’Igihugu zabatabaye zikurikirana abo bagizi ba nabi.
Yakomeje agira ati “Mu ma saa sita z’ijoro Ingabo zadutabaye zikurikira abo bagizi ba nabi mu ishyamba rya Nyungwe, na n’ubu nibyo barimo ntabwo turamenya neza niba hari abafashwe”.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru Ushinzwe Imibereho Myiza, Collette Kayitesi, yavuze ko ubwo bugizi bwa nabi bwabaye koko ariko nta makuru arambuye yabitangaho kuko inzego z’umutekano ziri kubikurikirana.
Ati “Yego ni amabandi, inzego z’umutekano zirimo kubikurukirana, ni mu murenge wa Nyabimata nanone. Abashinzwe umutekano babirimo njyewe ntabwo ndabimenya neza”.
Anna
Bashyireyo inkambi yabasirikare kuri iryo shyamba .