• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Ubwanditsi 02 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yashyikirijwe inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateranye kuri uyu wa Gatanu, i Arusha muri Tanzania.

Ni inshingano Perezida Kagame ahawe mbere y’iminsi mike ngo asoze inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Nyuma yo guhabwa izi nshingano, Perezida Kagame yagize ati “Mbashimiye icyizere mungiriye mukampa izi nshingano. Ndabizeza ubushake muri izi nshingano nk’umuyobozi w’inama ya EAC.”

Yanashimiye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda asimbuye kuri uyu mwanya, kubera uburyo yayoboye uyu muryango mu myaka ibiri ishize.

Yakomeje agira ati “Ni ishema kuba umuyobozi w’inama yacu muri uyu mwaka uri imbere. Niteguye gufatanya n’abayobozi bagenzi banjye mu gufasha abaturage ba Afurika y’Iburasirazuba.”

Yavuze ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu ibaye mu gihe uyu muryango wegereza isabukuru y’imyaka 20 ishize wongeye kwiyubaka, avuga ko hari byinshi byo kwishimira ariko ni n’igihe cyo gutekereza ku gisobanuro n’akamaro k’uyu muryango.

Yakomeje agira ati “Ni umwanya wo gukemura inzitizi zose zaba zihari nta guca ku ruhande, kugira ngo twese hamwe tubashe kugana imbere.”

Yavuze ko Afurika iri kugenda yishyira hamwe, kandi imiryango y’uturere ari ingenzi mu mu rugendo rwo kwishyira hamwe nk’umugabane.

Yakomeje avuga ko Afurika y’Iburasirazuba idakwiye kwemera gusigara inyuma mu gihe yari imaze gutera intambwe, bityo ko biri mu maboko y’abayituye gutuma uyu muryango utanga umusaruro uko bikwiye.

Yakomeje agira ati “Nta kintu gikwiye kudusubiza inyuma mu bikorwa twiyemeje mu nyungu dusangiye, birimo ubucuruzi, ibikorwa remezo, inganda n’umutekano. Nk’abayobozi b’umuryango, dukwiye kwicara tugashyira hamwe kandi tugakorera mu bumwe, tugaharanira inyungu n’imibereho myiza by’abatuye aka karere.”

Perezida Kagame yavuze ko ibi bihugu bizapimira intambwe byateye ku buryo urujya n’uruza ruzaba rwarorohejwe haba ku bantu, ibicuruzwa n’imari, kandi ko bishoboka igihe abayobozi bahurije hamwe imbaraga.

Ingingo ya 12 y’amasezerano ashyiraho Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iteganya ko Ubuyobozi bw’uyu muryango bumara igihe cy’umwaka umwe kandi bugahererekanywa hagati y’ibihugu biwugize.

Iyi nama yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye. Kuri iyi nshuro bwahagarariwe na Visi Perezida wa Mbere, Gaston Sindimwo.

Nyuma yo guhabwa ubuyobozi bwa EAC, ubu u Rwanda nirwo ruyoboye inama y’abakuru b’ibihugu, ni narwo ruyoboye Inteko Ishinga amategeko y’uyu muryango iyobowe na Martin Ngoga rukayobora n’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, ruyobowe n’Umucamanza Dr. Emmanuel Ugirashebuja.

Amafoto: Village Urugwiro

2019-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakomeje kugororerwa I Burundi

Ubwanditsi 07 Aug 2020
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Ubwanditsi 31 May 2022
Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Itangazo ry’Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 06 Werurwe 2020

Ubwanditsi 07 Mar 2020
Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Museveni  na Rujugiro baraca hirya no hino ngo Kandidature ya Mushikiwabo k’ubuyobozi bwa francophonie iburizwemo

Ubwanditsi 03 Oct 2018

3 Ibitekerezo

  1. Btwenge
    February 2, 201911:30 am -

    AGAHINDA KANYISHE PEE
    NGO UMUBYEYI UKWANGA
    AKURAGA. IBYAMUNANIYE
    H.E KOKO NDAVUGA KAGAME
    KUBA AYOBOYE AFRIKA YOSE YOSE
    UMWAKA. AGAHEMBWA KUYOBORA
    E A C IBIHUGU BIYANU. BIMWANGA
    UBWO SUGUSUBIRA INYUMA?
    NYUMA YUMWAKA AZAYOBORA HEHE? NYAMARA. MUSHIKIWABO
    WAYOBORAGA UBUBANYI NAMAHANGA. UBU ARAYOBORA
    AMAHANGA. AHUBWO. BAGURANE
    ESE BURIYA AVUYE MURI E A C
    NYUMA YUMWAKA. AGASANGA
    MUSHIKIWABO YICAYE MUNTEBEYE
    BYAGENDA BITE?
    JYE. BYAMBABAJE RWOSE
    ISI NTIGIRA. INYITURANO

    Subiza
  2. Sunday
    February 4, 20195:23 am -

    Azayoborande se? Museveni ko yanasigaye hejuru doreko anariwe usigaje uburenganzira bwinshi? Bamubeshe iyo ni baringa bamuhaye.

    Subiza
  3. Emmy
    February 4, 20199:03 am -

    Mbere yo kuyobora ibyo byose numuyobozi w’IGIHUGU CYACU KANDI DUKUNDA CYANE PREMIEREMENT RWANDA IBISIGAYE NINYONGERA.NDUMVA NTA KIBAZO GIHARI RWOSE PE!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin
POLITIKI

Ibaruwa ifunguye yandikiwe Twagiramungu Faustin

Ubwanditsi 04 May 2016
Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!
POLITIKI

Bobi Wine yafunguwe atanze amafaranga!

Ubwanditsi 02 May 2019
Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda
POLITIKI

Winnie Byanyima uyobora Oxfam yokejwe igitutu ku kubogama mu kibazo cy’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 10 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru