• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Miss Muyango yemeye kuba umugore wa Kimenyi Yves   |   01 Mar 2021

  • Noneho cya gisekuru gishya cy’abari mu mugambi wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye umuhango wo kwakira Idamange   |   28 Feb 2021

  • Paul Rusesabagina yasazwe n’Ubusambo bwo gukunda amafaranga bimurindimurira mu bikorwa by’Iterabwoba bimuta mu kagozi   |   26 Feb 2021

  • Umuryango Hult  African Business Club wo muri Kaminuza ya Hult, mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,urasaba imbabazi ku kuba waribeshye ugafata Rusesabagina nk’intwari, ndetse ukanashimira abawufashije kumenya ubugome bwe.   |   26 Feb 2021

  • Gushinjanya inda nini n’ubugambanyi bitumye muri RNC bamarana,  ubwicanyi hagati yabo, Uganda nayo ikabwegeka kuri Leta y’u Rwanda.   |   24 Feb 2021

  • Manda ya Mfumukeko igeze ku musozo, yaranzwe no kunyereza umutungo, gusubiza inyuma Umuryango wa EAC ndetse no guhunga Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi   |   23 Feb 2021

 
You are at :Home»Amakuru»MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Editorial 15 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Idamange Iryamugwiza Yvonne ni mwene BINEGO Stephano na Mukansigaye. Binego akaba mwene SEMUTWA na Nyirahene Catherine.  Bari batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Masaka, Umudugudu wa Kimondo. Semutwa yageze ku Rugarika aturutse mu Rutobwe mu Karere ka Muhanga ariko inkomoko ye ikaba ari mu Karere ka Nyanza ari naho yavuye aza mu Rutobwe.

SEMUTWA yari umugaragu w’umutware MUBERUKA akamukurikira aho agiye gutwara hose ari nako yageze aha hose havuzwe haruguru.

Semutwa yari afite abana bakurikira: Binego Stephano, Mukarubogo Adela, Nyirabagenzi Christiane; na Mukaruziga Kirimensiya. Hari undi mwana warezwe kwa Semutwa witwaga TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney yari abereye sewabo. Aba bose baracyariho uretse Binego na Twagirayezu bapfuye mbere ya Jenoside.

Imibereho ya BINEGO Stephano:

Binego Stephano yabanje gushakana na Mukagasana wari mushiki wa Byabarusara Lucien wari umuparmehutu ukomeye cyane muri kariya gace wanabaye umupolisi wa Komini, nyuma aza kuba Conseiller. Uyu mugore babyaranye abana babiri aribo: Pelajiya na Munyabarenzi.

Munyabarenzi amaze kuba umusore yaje gupfa bivugwa ko yishwe n’abantu bamutegeye mu nzira, bikavugwa ko yaba yaragambaniwe na bashiki be b’umugore muto ariwe Mukansigaye. Ariko uwo bavuga cyane ko ariwe waba yarabikoze ni Kayisinga Francine.

Nyuma Mukagasana yaje gutandukana na Binego ashaka undi mugore ari we Mukansigaye.

Binego na Mukansigaye bari bafitanye abana batanu byemewe n’amategeko ariko mu by’ukuri bikaba bizwi neza ko babyaranye babiri gusa. Ubwa mbere babyaranye Kayisinga Francine; bataramukurikiza Binego atotezwa bikomeye na musaza w’umugore wa mbere Lucien Byabarusara bimutera guhungira muri Congo. Akimara guhunga umugore we Mukansugaye yasubiye iwabo I Nyanza agezeyo yabyariyeyo abandi bana b’abakobwa batatu aribo: Annonciata, Alexia na Rose.

Binego agarutse avuye mu buhungiro ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal yarafashwe afungirwa I Muhanga/Gitarama igihe gito bamubaza icyo yari yarahunze asobanura ko ari umutekano muke yaterwaga na Lucien Byabarusara ararekurwa. Ageze iwe yagaruye umugore we Mukansigaye agarukana n’abana bose harimo n’abo yabyariye iwabo, umugabo arabakira arabarera abagira abe. Nyuma yaho babyaranye undi mwana umwe ariwe Idamange Iryamugwiza Yvonne ari nawe wabaye bucura.

Binego n’umugore baje gupfa mbere ya jenoside bazize urupfu rusanzwe ariko basiga abana babo ari bakuru kuko harimo abari barashatse.

Nyuma yo kubura ababyeyi babo abana bagumye mu nzu yabo jenoside isanga ariho bari. Ntabwo bahizwe nk’abatutsi ariko kubera imyitwarire n’amateka y’uyu muryango. Ariko baje gusenyerwa badahari kuko bagize ubwoba bahungira ku muntu w’inshuti yabo wari interahamwe witwa Rushogoro Jean Damascène, uretse umwe muribo wahungiye ahandi ariwe Alexia.

Alexia yaje kugira ibibazo Interahamwe zimusambanya ku gahato, abavandimwe be aho bari bari kwa Rushogoro barabimenya bumvikana na Rushogoro ajya kumuvana aho yari ari amuzana iwe. Jenoside irangiye abo bavandimwe ba Alexia bituye Rushogoro gushakana na Alexia amubera umugore. Hashize igihe kitari kinini cyane Alexia yaje kurwara cyane biturutse ku ngaruka z’ibyamubayeho muri Jenoside bimuviramo urupfu apfana n’inda ikiri nto.  Amaze gupfa Rushogoro yahise ashakana na murumuna we Anonsiata wari waraje kurwaza mukuru we ntibabyarana, bigeze aho baratandukana, Rushogoro ashaka undi mugore.

Icyo abaturage bavuga ku kuba umuryango wa Binego warahizwe cyangwa ntuhigwe mu gihe cya Jenoside

Nkuko byavuzwe haruguru ise wa Binego yari umuhutu w’umugaragu w’umutware Muberuka. Ibi byatumye akomeza kwisanisha n’abo kwa shebuja kugeza no mu gihe cya jenoside abo mu muryango we bari barakomeje kwitandukanya n’imitekerereze ndetse n’imigirire y’abandi bahutu. Ibi byatumye bamwe mu bana be bashaka mu miryango y’abatutsi. Abo bakaba ari: Kayisinga washakanye n’umututsi mbere ya Jenoside bakaza gutandukana agashaka umuhutu nyuma ya Jenoside. Undi ni Pelajiya washakanye n’umututsi mbere ya Jenoside bakabyarana abana umunani abo bose hamwe na se bakaba barishwe muri Jenoside hagasigara nyina gusa. Nyuma ya Jenoside yibyariye abandi bana babiri ababyaranye n’umuhutu akaba ari nabo afite gusa.

Uyu Pelajiya kandi ntiyigeze abana n’abavandimwe be bavukana kuri se kubera ko batamwiyumvagamo bituma arererwa kwa sekuru ariwe Semutwa kugeza ashyingirwa. Ariko n’ubu avuga ko batagirana ubumwe nk’abavandimwe uretse Idamange wajyaga amunyuraho akamusuhuza iyo yabaga yaje kw’isambu aho bavuka kuko undi atuye hafi y’aho. Ariko nawe yaje kugera aho arabireka, yanaza ku isambu ntamusure. Pelajiya avuga ko nyuma ya Jenoside yabasabye ko bakunga ubumwe bakabana nk’abavandimwe kuko yabonaga asigaye wenyine bamaze kumwicira abana n’umugabo, abavandimwe be barabyanga, akomeza kuba wenyine kugeza ubu.

Ibyihariye ku miterere n’imibereho ya IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

IDAMANGE niwe muto mu bavandimwe be. Yagize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye I Kansi na Musambira muri ECOSE na Kaminuza afashwa na FARG. Nyuma yo kurangiza kwiga, nta kazi kazwi yakoze uretse ibiraka yakoze igihe gito muri MINAGRI. Idamange yashakanye n’umugabo witwa Mabumba Faustin ukomoka I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Gikongoro. Nyuma yo kubyarana abana bane baje gutandukana, ubuzima bumunaniye Idamange ajya kubana igihe gito na mukuru we Kayisinga utuye I Gikondo. Idamange yaje kujya kwikodeshereza atura Kabeza ari naho bivugwa ko yatangiriye imico mibi yo gushakisha amafaranga akoresheje uburaya, ubwambuzi n’ibindi nko kugambana.

Bimaze kumenyekana ko Ingabire Victoire Umuhoza asura Idamange aho yari atuye Kabeza, mu rwego rwo kuyobya uburari byatumye yimukira Kimironko mu nzu ihenze ya Etage bivugwa ko ikodeshwa amafaranga arenze miliyoni imwe y’amanyarwanda akanarihira abana be bane mu mushuri ahenze kandi nta kazi kazwi afite cyangwa ubundi bucuruzi akora bizwi.

Idamange kandi yagaragaye mu bikorwa bigayitse bisebya umuryango avukamo nko kwambura isambu n’inzu umuvandimwe we no kwica inka ya mukuru we Anonsiata yitwaje ko batavukana kuri se. Idamange yakomeje kurangwa n’amagambo akomeretsa uyu mukuru we aho yamubwiye ko umunani akwiriye iwabo ari isanduku azashyingurwamo kuko atigeze abyara. Mu buriganya yakoreye mwene nyina badahuje se, harimo no kugurisha inzu yari yarubakiwe iwabo ku isambu n’umushinga wa ACCORD Rwanda aho kuba yarubatswe na FARG nk’uko bivugwa.

Muri iri rari rya Idamange ryo gushaka amafaranga cyane, yaje kwihuza n’abari ku isonga mu kurwanya Leta barimo Ingabire Victoire Umuhoza bakavuga ko bizwi ko yamusuraga ndetse Idamange agashaka abantu ahuza na Ingabire.

Mbere gato yo gushyira ahagaragara amagambo asebya igihugu harimo n’apfobya jenoside yakorewe abatutsi, uyu mugore Idamange yagiye kwa mukuru we Kayisinga ari kumwe n’umuvugabutuwq witwa Pasitoro Mutabazi, abwira mukuru we ko yari aje kumusezeraho, ko mu minsi mike hari akantu agiye gukora kandi ko azakabona bidatinze, ntiyagira andi makuru amuha. Nyuma y’icyumweru nibwo Idamange yasohoye video ze ayiha umwe mu nshuti ze amutuma kuyumvisha mukuru we nkuko yari yabimusezeranije ko agiye gukora akantu.

Kayisinga nkuko ariwe basangiye ababyeyi bombi niwe bumvikana bityo nyuma yo kubona ibi bikorwa bibi bya murumuna we ashishikariza abaziranye nabo haba i Kigali n’iwabo kw’ivuko kudatanga amakuru nyayo mu itangazamakuru no mu buyobozi.

Aya makuru yatanzwe n’abantu batandukanye barimo abaturanyi b’uyu muryango kuva kera bamwe bakaba bari no mu nzego za IBUKA yaho. Ni abantu bakuze mu myaka bazi neza amateka ya Idamange n’umuryango we.

2021-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Abahoze ari abarwanyi ba Rusesabagina Paul bafatiwe ku rugamba muri Kongo bakomeje kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no mu burasizarazuba bwa Kongo

Editorial 17 Jul 2020
Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda  buhatse iki ?

Ubushotoranyi bwa Museveni bwo gukomeza gushimuta Abanyarwanda buhatse iki ?

Editorial 14 Jan 2019
Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Kagame yihanganishije Abanyacuba nyuma yo kubura umukambwe Fidel Castro

Editorial 28 Nov 2016
Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 21 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

Hashinzwe Fondasiyo yigenga ikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya abayihakana

12 Jan 2021
Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

Abapolisi benshi cyane muri Washington DC bambariye urugamba, Abantu Bane bamaze gupfa nyuma yuko abashyigikiye Trump binjiye ku ngufu muri Kongere

07 Jan 2021
U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

U Rwanda rwahawe igihembo kubera ingamba zihamye zo kurwanya COVID-19 , abirirwaga bakoronga ngo amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo abangamiye uburenganzira bwa muntu bakorwa n’ikimwaro!!

16 Oct 2020
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

07 Oct 2020
Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

Ibihe by’Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi

02 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

Inzego z’Ubutabazi zo muri Indoneziya zakuye ibice by’imibiri, imyenda ndetse n’ibisigazwa by’ibyuma mu nyanja ya Java, nyuma y’umunsi umwe Boeing 737 ikoze impanuka muri iki gihugu

10 Jan 2021
Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

Ikigo nderabuzima cya Mbuye muri Ruhango cyahawe ingobyi itwara abarwayi (Ambulance) bemerewe na Ministiri Shyaka Anastase, Abaturage barishimira ko umubare w’ababuraga ubuzima ugiye kugabanuka by’Umwihariko Abana n’Ababyeyi

06 Jan 2021
Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje Ingamba zirimo Guma mu rugo kubera ko icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera

05 Jan 2021
Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) rwashyizeho umuvugizi mushya

22 Jul 2020
Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

Indwara y’uburenge yongeye kugaragara mu Ntara y’Uburasirazuba

02 Jul 2020
Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

Nyuma yo gukubitirwa muri Kongo, Paul Rusesabagina yacuditse na Manyinya kugirango arebe ko bwacya kabiri

25 Jun 2020
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda barabaza Perezida Museveni inyungu afite mu gushotora Rwanda

16 Jun 2020

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru