• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Ubwanditsi 15 Feb 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Idamange Iryamugwiza Yvonne ni mwene BINEGO Stephano na Mukansigaye. Binego akaba mwene SEMUTWA na Nyirahene Catherine.  Bari batuye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika, Akagari ka Masaka, Umudugudu wa Kimondo. Semutwa yageze ku Rugarika aturutse mu Rutobwe mu Karere ka Muhanga ariko inkomoko ye ikaba ari mu Karere ka Nyanza ari naho yavuye aza mu Rutobwe.

SEMUTWA yari umugaragu w’umutware MUBERUKA akamukurikira aho agiye gutwara hose ari nako yageze aha hose havuzwe haruguru.

Semutwa yari afite abana bakurikira: Binego Stephano, Mukarubogo Adela, Nyirabagenzi Christiane; na Mukaruziga Kirimensiya. Hari undi mwana warezwe kwa Semutwa witwaga TWAGIRAYEZU Jean Marie Vianney yari abereye sewabo. Aba bose baracyariho uretse Binego na Twagirayezu bapfuye mbere ya Jenoside.

Imibereho ya BINEGO Stephano:

Binego Stephano yabanje gushakana na Mukagasana wari mushiki wa Byabarusara Lucien wari umuparmehutu ukomeye cyane muri kariya gace wanabaye umupolisi wa Komini, nyuma aza kuba Conseiller. Uyu mugore babyaranye abana babiri aribo: Pelajiya na Munyabarenzi.

Munyabarenzi amaze kuba umusore yaje gupfa bivugwa ko yishwe n’abantu bamutegeye mu nzira, bikavugwa ko yaba yaragambaniwe na bashiki be b’umugore muto ariwe Mukansigaye. Ariko uwo bavuga cyane ko ariwe waba yarabikoze ni Kayisinga Francine.

Nyuma Mukagasana yaje gutandukana na Binego ashaka undi mugore ari we Mukansigaye.

Binego na Mukansigaye bari bafitanye abana batanu byemewe n’amategeko ariko mu by’ukuri bikaba bizwi neza ko babyaranye babiri gusa. Ubwa mbere babyaranye Kayisinga Francine; bataramukurikiza Binego atotezwa bikomeye na musaza w’umugore wa mbere Lucien Byabarusara bimutera guhungira muri Congo. Akimara guhunga umugore we Mukansugaye yasubiye iwabo I Nyanza agezeyo yabyariyeyo abandi bana b’abakobwa batatu aribo: Annonciata, Alexia na Rose.

Binego agarutse avuye mu buhungiro ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal yarafashwe afungirwa I Muhanga/Gitarama igihe gito bamubaza icyo yari yarahunze asobanura ko ari umutekano muke yaterwaga na Lucien Byabarusara ararekurwa. Ageze iwe yagaruye umugore we Mukansigaye agarukana n’abana bose harimo n’abo yabyariye iwabo, umugabo arabakira arabarera abagira abe. Nyuma yaho babyaranye undi mwana umwe ariwe Idamange Iryamugwiza Yvonne ari nawe wabaye bucura.

Binego n’umugore baje gupfa mbere ya jenoside bazize urupfu rusanzwe ariko basiga abana babo ari bakuru kuko harimo abari barashatse.

Nyuma yo kubura ababyeyi babo abana bagumye mu nzu yabo jenoside isanga ariho bari. Ntabwo bahizwe nk’abatutsi ariko kubera imyitwarire n’amateka y’uyu muryango. Ariko baje gusenyerwa badahari kuko bagize ubwoba bahungira ku muntu w’inshuti yabo wari interahamwe witwa Rushogoro Jean Damascène, uretse umwe muribo wahungiye ahandi ariwe Alexia.

Alexia yaje kugira ibibazo Interahamwe zimusambanya ku gahato, abavandimwe be aho bari bari kwa Rushogoro barabimenya bumvikana na Rushogoro ajya kumuvana aho yari ari amuzana iwe. Jenoside irangiye abo bavandimwe ba Alexia bituye Rushogoro gushakana na Alexia amubera umugore. Hashize igihe kitari kinini cyane Alexia yaje kurwara cyane biturutse ku ngaruka z’ibyamubayeho muri Jenoside bimuviramo urupfu apfana n’inda ikiri nto.  Amaze gupfa Rushogoro yahise ashakana na murumuna we Anonsiata wari waraje kurwaza mukuru we ntibabyarana, bigeze aho baratandukana, Rushogoro ashaka undi mugore.

Icyo abaturage bavuga ku kuba umuryango wa Binego warahizwe cyangwa ntuhigwe mu gihe cya Jenoside

Nkuko byavuzwe haruguru ise wa Binego yari umuhutu w’umugaragu w’umutware Muberuka. Ibi byatumye akomeza kwisanisha n’abo kwa shebuja kugeza no mu gihe cya jenoside abo mu muryango we bari barakomeje kwitandukanya n’imitekerereze ndetse n’imigirire y’abandi bahutu. Ibi byatumye bamwe mu bana be bashaka mu miryango y’abatutsi. Abo bakaba ari: Kayisinga washakanye n’umututsi mbere ya Jenoside bakaza gutandukana agashaka umuhutu nyuma ya Jenoside. Undi ni Pelajiya washakanye n’umututsi mbere ya Jenoside bakabyarana abana umunani abo bose hamwe na se bakaba barishwe muri Jenoside hagasigara nyina gusa. Nyuma ya Jenoside yibyariye abandi bana babiri ababyaranye n’umuhutu akaba ari nabo afite gusa.

Uyu Pelajiya kandi ntiyigeze abana n’abavandimwe be bavukana kuri se kubera ko batamwiyumvagamo bituma arererwa kwa sekuru ariwe Semutwa kugeza ashyingirwa. Ariko n’ubu avuga ko batagirana ubumwe nk’abavandimwe uretse Idamange wajyaga amunyuraho akamusuhuza iyo yabaga yaje kw’isambu aho bavuka kuko undi atuye hafi y’aho. Ariko nawe yaje kugera aho arabireka, yanaza ku isambu ntamusure. Pelajiya avuga ko nyuma ya Jenoside yabasabye ko bakunga ubumwe bakabana nk’abavandimwe kuko yabonaga asigaye wenyine bamaze kumwicira abana n’umugabo, abavandimwe be barabyanga, akomeza kuba wenyine kugeza ubu.

Ibyihariye ku miterere n’imibereho ya IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

IDAMANGE niwe muto mu bavandimwe be. Yagize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye I Kansi na Musambira muri ECOSE na Kaminuza afashwa na FARG. Nyuma yo kurangiza kwiga, nta kazi kazwi yakoze uretse ibiraka yakoze igihe gito muri MINAGRI. Idamange yashakanye n’umugabo witwa Mabumba Faustin ukomoka I Kaduha mu Karere ka Nyamagabe mu cyahoze ari Gikongoro. Nyuma yo kubyarana abana bane baje gutandukana, ubuzima bumunaniye Idamange ajya kubana igihe gito na mukuru we Kayisinga utuye I Gikondo. Idamange yaje kujya kwikodeshereza atura Kabeza ari naho bivugwa ko yatangiriye imico mibi yo gushakisha amafaranga akoresheje uburaya, ubwambuzi n’ibindi nko kugambana.

Bimaze kumenyekana ko Ingabire Victoire Umuhoza asura Idamange aho yari atuye Kabeza, mu rwego rwo kuyobya uburari byatumye yimukira Kimironko mu nzu ihenze ya Etage bivugwa ko ikodeshwa amafaranga arenze miliyoni imwe y’amanyarwanda akanarihira abana be bane mu mushuri ahenze kandi nta kazi kazwi afite cyangwa ubundi bucuruzi akora bizwi.

Idamange kandi yagaragaye mu bikorwa bigayitse bisebya umuryango avukamo nko kwambura isambu n’inzu umuvandimwe we no kwica inka ya mukuru we Anonsiata yitwaje ko batavukana kuri se. Idamange yakomeje kurangwa n’amagambo akomeretsa uyu mukuru we aho yamubwiye ko umunani akwiriye iwabo ari isanduku azashyingurwamo kuko atigeze abyara. Mu buriganya yakoreye mwene nyina badahuje se, harimo no kugurisha inzu yari yarubakiwe iwabo ku isambu n’umushinga wa ACCORD Rwanda aho kuba yarubatswe na FARG nk’uko bivugwa.

Muri iri rari rya Idamange ryo gushaka amafaranga cyane, yaje kwihuza n’abari ku isonga mu kurwanya Leta barimo Ingabire Victoire Umuhoza bakavuga ko bizwi ko yamusuraga ndetse Idamange agashaka abantu ahuza na Ingabire.

Mbere gato yo gushyira ahagaragara amagambo asebya igihugu harimo n’apfobya jenoside yakorewe abatutsi, uyu mugore Idamange yagiye kwa mukuru we Kayisinga ari kumwe n’umuvugabutuwq witwa Pasitoro Mutabazi, abwira mukuru we ko yari aje kumusezeraho, ko mu minsi mike hari akantu agiye gukora kandi ko azakabona bidatinze, ntiyagira andi makuru amuha. Nyuma y’icyumweru nibwo Idamange yasohoye video ze ayiha umwe mu nshuti ze amutuma kuyumvisha mukuru we nkuko yari yabimusezeranije ko agiye gukora akantu.

Kayisinga nkuko ariwe basangiye ababyeyi bombi niwe bumvikana bityo nyuma yo kubona ibi bikorwa bibi bya murumuna we ashishikariza abaziranye nabo haba i Kigali n’iwabo kw’ivuko kudatanga amakuru nyayo mu itangazamakuru no mu buyobozi.

Aya makuru yatanzwe n’abantu batandukanye barimo abaturanyi b’uyu muryango kuva kera bamwe bakaba bari no mu nzego za IBUKA yaho. Ni abantu bakuze mu myaka bazi neza amateka ya Idamange n’umuryango we.

2021-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza babona EAC yarananiwe gukemura ibibazo Abarundi bafitanye

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza babona EAC yarananiwe gukemura ibibazo Abarundi bafitanye

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe  cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020
APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

APR FC yujuje umubare w’amakipe 8 azakina ikimino ya 1/4 cy’Imikino y’igikombe cy’Amahoro, iyi kipe ibigezeho nyuma yo gusezerera Amagaju

Ubwanditsi 22 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.
Amakuru

U Rwanda rugomba gusobanura Ibya RDC hakiri kare ndetse rugafata ingamba zo kubungabunga umutekano w’abaturage barwo.

Ubwanditsi 06 Mar 2024
Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka
Mu Rwanda

Kayonza: Polisi yafatanye abagabo batanu asaga ibihumbi 22 by’Amadolari ya Amerika bibye bayakuye mu modoka

Ubwanditsi 21 May 2018
Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League
Amakuru

Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League

RUSHYASHYA 05 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru