Leta y’u Buyapani yatangaje ko abantu basaga 100 bapfuye bitewe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye mu Burengerazuba bw’igihugu, abandi basaga 50 baburirwa irengero.
BBC yatangaje ko iyo mvura yikubye inshuro eshatu ku yari isanzwe ihagwa, yatangiye ku wa Kane w’icyumweru gishize, abaturage basaga miliyoni ebyiri bagategekwa kwimuka.
Umuvugizi wa Leta y’Uburengerazuba muri iki gihugu yavuze ko iyo mvura yaguye ari ubwa mbere bayibonye, ndetse ko hatangiye ibikorwa byo gushakisha abarenzweho n’inkangu z’imisozi yatengutse.
Kuri iki Cyumweru, Minisitiri w’Intebe, Shinzo Abe, yatangaje ati“Haracyari abantu benshi bataraboneka n’abandi bakeneye ubutabazi.” Muri abo bapfuye, abenshi ni abo mu Ntara ya Hiroshima.