Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, Col.Floribert Biyereke atangaza ko umubare w’abinjira mu gisirikare utiganjemo abakobwa n’abakomoka mu bwoko bw’Abatwa.
Avuga ko mu biyandikishije kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’abofisiye harimo abakobwa 10 n’abatwa 4, naho mu ku rwego rw’abasirikare bato abiyandikishije basaga 2000, abakobwa ni 108, abatwa bakaba 60.
Yakomeje avuga ko kwinjiza abasirikare bashya bikorwa hagendewe ku biteganywa n’itegeko Nshinga, aho ubwoko bwose ‘Hutu, Tutsi na Twa buba bugomba kugira imibare runaka igomba kwiyandikisha.
Akomeza avuga ko abashaka kujya mu gisirikare biyandikisha bagakora ibizamini byanditse, bagakoreshwa n’iby’ubuzima. Akaba akangurira abakobwa n’abakomoka mu bwoko bw’Abatwa kurushaho kwitabira kwinjira mu ngabo z’igihugu.
Nk’uko ikinyamakuru Iwacu Burundi dukesha iyi nkuru kibitangaza, Igikorwa cyo kwandika abifuza kwinjira mu gisirikare cy’u Burundi cyatangiye ku wa 26 Gashyantare, kirangira ku wa 3 Nyakanga 2018.