Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Perezida wa Eritrea Isaias Efwerki bashyize umukono ku masezerano ashimangira umubano mwiza ndetse anahagarika burundu intambara yari imaze imyaka hagati y’ibihugu byombi.
Kuri iki Cyumweru ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yasesekaye muri Eritrea. Uru ruzinduko rwari rugamije gushaka uko habugururwa umubano w’ibihugu byombi dore hari hashize imyaka ibi bihugu birebana ay’ingwe.
Minisitiri w’itangazamakuru wa Eritrea, Yemana Grebemeskel, abinyujije kuri Twitter, yatangaje ko mu nyandiko yashyizwe ahagaragara n’ibihugu byombi, byemeje ko intambara yari imaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi yageze ku iherezo ndetse hatangiye ibihe bishya by’amahoro n’ubucuti.
Yakomeje agira ati “Ibihugu byombi bigiye gufatanya mu guteza imbere ubufatanye muri politiki, ubukungu, imibereho myiza, umuco no mu nzego z’umutekano.”
Yavuze ko ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki, kuri uyu wa Mbere, mu ngoro y’umukuru w’igihugu muri Asmara.
Eritrea yabonye ubwigenge mu mwaka 1993 nyuma yo kumara imyaka myinshi mu ntamabara na Ethiopiaiyisaba kuyireka ikigenga.
Eritrea na Ethiopia zongeye gukozanyaho mu 1998 mu ntamabara yamaze imyaka ibiri, yatewe n’uko hari zimwe mu ntara za Eritrea, Ethiopia yari yaranze kureka ngo zigenge. Kuva icyo gihe ibihugu byombi byatangiye kutumvikana kugeza ubu.