• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Amb. Mugambage yasabye Uganda gukora iperereza ku ‘mitwe y’iterabwoba’ ishaka guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 06 Jul 2018 POLITIKI

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yakomoje ku bibazo biri mu mubano w’ibihugu byombi, avuga ko inzego z’icyo gihugu zagiye ziteba ku kurinda Abanyarwanda, hakaniyongeraho kudakurikirana ikibazo cy’imitwe irwanya u Rwanda ikorera ku butaka bwacyo.

Mu minsi ishize hagiye havugwa ibikorwa bya hato na hato byo guta muri yombi Abanyarwanda, bamwe bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagafungirwa ahatazwi.

Nyuma y’ibyo hiyongereyeho amakuru y’uko hari abo mu mitwe irwanya Leta y’u Rwanda, nk’uwa RNC, bakorera ku butaka bwa Uganda. Byageze aho hari abagera kuri 46 batawe muri yombi bashaka kwinjira muri Tanzania, ngo banyure i Burundi bakomereze mu myitozo mu mashyamba ya Congo, ariko mu minsi ishize 39 bararekuwe.

Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 24 umunsi wo kwibohora, ku wa 4 Nyakanga 2018, ari imbere y’Abanyarwanda baba muri Uganda, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu n’inshuti z’u Rwanda, Amb. Mugambage yatunze urutoki Uganda kugenda biguru ntege ku gukurikirana ibibazo u Rwanda rwabagaragarije, ndetse hakaba n’Abanyarwanda bagiye bahohotererwayo.

Yavuze ko mu minsi ishize hari Abanyarwanda benshi bagiye batabwa muri yombi mu buryo budasobanutse, Uganda ntibimenyeshe Ambasade y’u Rwanda.

Ati “Kunanirwa gukora iperereza kuri ibyo bibazo, biranabareba [Uganda] ku bijyanye n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.”

Yavuze ko ibihugu byombi bisanganywe inzira zo gukemura ibibazo, zikaba ari zo zakemura ibiri kugenda bigaragara n’uyu munsi.

Ati “Uburyo buhari bukwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo. Dukwiye gukomeza iyo nzira, tugakora ibishoboka byose mu gukomeza umubano w’ibihugu byombi.”

Mu itangazamakuru, humvikanye inkuru y’Abanyarwanda 72 bafatiwe muri Uganda bagarurwa mu Rwanda kubera kutagira ibyangombwa, ibyo byose bigakorwa Ambasade y’u Rwanda muri Uganda nta cyo yamenyeshejwe kandi ngo atari yo mikorere ikwiye.

Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Muruli Mukasa, wari uhagarariye Guverinoma ya Uganda, yagaragaje ko ibihugu bishyize imbere kugira umubano mwiza.

Yagize ati “Ikurwaho ry’imbogamizi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka n’itangizwa ry’umupaka wa Kagitumba byoroheje cyane urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, bigabanya ikiguzi ku bakora ubucuruzi, n’igihe abaturage bacu bahuye n’imbogamizi, ibihugu byombi byiteguye kubiganiraho.”

Muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, bavuga no ku kibazo cy’Abanyarwanda bafatwa bagafungwa muri Uganda. Icyo gihe hanzuwe gushyiraho komisiyo ishinzwe kugicukumbura mu mizi.

Nyuma y’amezi make habaye ibyo biganiro, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yabwiye itangazamakuru ku wa 22 Kamena 2018 ko umuntu atavuga ko umubano w’ibihugu byombi umeze neza.

Ati “Haracyari ibibazo ni yo mpamvu tugomba gukomeza gufatanya na Uganda mu kubikemura, ni ukuvuga kubireba mu mizi […] tuzakomeza gukorera hamwe. Turi mu muryango wa EAC, ni ngombwa ko haboneka umubano mwiza hagati y’ibi ibihugu.”

 

Amb. Mugambage Frank yakiriye ibi birori mu rugo rwe muri Uganda

 

Amb. Frank Mugambage na Minisitiri w’Abakozi ba Leta, Muruli Mukasa bahana ikirahuri

 

Abashyitsi batandukanye barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda bari batumiwe

 

2018-07-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri Demokarasi, Ubumwe n’Amajyambere “Chairman Paul Kagame”

Ubwanditsi 23 Jun 2024
KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

KUJYA GUKORERA POLITIKI MU RWANDA NI IHAME RIDAKUKA- TOMAS NAHIMANA

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Ubwanditsi 25 Jun 2024
Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 18 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu benshi baguye mu gitero bikekwa ko cyagabwe na FDLR

Ubwanditsi 02 May 2018
Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!
Amakuru

Imishanana n’imigara by’abari guhamiriza Ingabire Victoire yabaye Perezida w’u Rwanda, itoye uruhumbu itambawe!

Ubwanditsi 23 Jul 2024
AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore
Amakuru

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ubwanditsi 16 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru