• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubushinwa : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’aba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika

Ubwanditsi 18 Mar 2017 POLITIKI

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’akazi yarimo mu Bushinwa, Perezida Kagame yahuye na ba ambasaderi b’ibihugu bya Afurika muri iki gihugu aho bagiranye ibiganiro ku bijyanye n’amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Byari biteganyijwe ko Perezida Kagame wahawe inshingano zo kuyobora aya mavugurura abagezaho ibyakozwe, hakaganirwa ku ruhare rwabo mu gukomeza guteza imbere ibikorwa by’uyu muryango.

Perezida Kagame yahawe inshingano zo kuyobora amavugurura mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu nama y’abakuru b’ibihugu ya 27 yabereye i Kigali.

Mu mpera za Mutarama 2017, ubwo yari yitabiriye Inama ya 28 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida Kagame yashyikirije abakuru b’ibihugu na za Guverinoma Raporo kuri aya mavugurura, aho yagaragaje ko hakiri ibibazo muri uyu muryango bishingiye ku kuba hatagaragara neza uko imiryango ishamikiye kuri AU igabana inshingano n’abanyafurika bakaba batabona akamaro k’uyu muryango.

Yanavuze ko kenshi abakuru b’ibihugu bakorana inama, bagafata imyanzuro igamije amavugurura bakayumvikanaho, ariko ntishyirwe mu bikorwa.

Perezida Kagame yageze mu Bushinwa ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe ari kumwe na Madamu n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.

Umukuru w’Igihugu yahuye na mugenzi we w’u Bushinwa Xi Jinping bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye bubyara inyungu ku mpande zombi n’iterambere rusange.

Perezida Xi yashimye uburyo umubano w’ibi bihugu wagiye utera intambwe mu myaka 46 ishize, haba mu bijyanye n’ubwizerane muri politiki, ubufatanye mu bucuruzi no gusangira ibirebana n’umuco, anagaragaza ubushake bwo gufasha u Rwanda kubaka igice cyagenewe inganda, bikajyana n’ubufatanye bw’impande zombi mu guteza imbere urwo rwego, iterambere ry’ubuhinzi, kubaka ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’umutekano.

-6126.jpg

-6124.jpg

Perezida Kagame aganira n’abambasaderi

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa rusozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2017.

U Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano umaze imyaka isaga 46, u Bushinwa bukaba bumaze gutera inkunga ibikorwa n’imishinga itandukanye mu Rwanda.

Source: Igihe.com

2017-03-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Nahimana Thomas ntahejwe gutaha mu Rwanda amarembo arakinguye

Ubwanditsi 27 Jan 2017
2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye  YEGO , muri Referandumu bahaye  Ticket  Kagame yo gutsinda Amatora

2017 : ..Abagera kuri 98%3 batoye YEGO , muri Referandumu bahaye Ticket Kagame yo gutsinda Amatora

Ubwanditsi 08 Sep 2016
RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi biyemeje kuzashyigikira umukandida umwe

Ubwanditsi 30 Sep 2018
RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Ubwanditsi 06 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020
IMIKINO

U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Uganda na Maroc muri CHAN 2020

Ubwanditsi 18 Feb 2020
Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR
Amakuru

Nduhungirehe yatamaje ibinyoma bya Muyaya wa RDC ukomeje gutagatifuza FDLR

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu
IKORANABUHANGA

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Ubwanditsi 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru