Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yategetse Minisiteri y’imari kugura imodoka zo guherekeza abadepite 456 b’iki gihugu, zizajya zigendaho abasirikare b’abahanga mu kurasa, barinze izi ntumwa za rubanda icyo yise “ibyihebe.”
Mu ibaruwa yagiye ahagaragara Museveni yandikiye Minisitiri w’Imari, Matia Kasaija, yavuze ko bimaze kugaragara ko abadepite baterwa ubwoba bakaba banasagarirwa, ku buryo yabemereye kubarindira umutekano mu gihe hategerejwe ingamba zihariye zo kubarinda.
Yagize ati “Abadepite basanzwe bafite abapolisi babarinda. Abo bazabagumana. Ariko nzongeramo ariko ibintu bibiri; ba mudahusha baturutse mu gisirikare n’imodoka bazajya bakoresha kugira ngo bakumire amasasu y’intwaro nto.”
Mu kugaragaza uburemere bw’iki kibazo, Museveni yifashishije urutonde rw’abantu bakomeye bagiye bicwa barimo nk’aba -Sheikh batandatu, Umushinjacyaha Joan Kagezi na Felix Kaweesi wari Umuvugizi wa Polisi ya Uganda. Benshi bagiye bicwa bari kumwe n’abarinzi babo mu modoka.
Igikuba cyarushijeho gucika ubwo Depite Ibrahim Abiriga wari uhagarariye akarere ka Arua mu nteko yicwaga arashwe yariki ya 8 Kamena 2018.
Museveni yavuze ko izo modoka zifunguye inyuma zizajya ziherekeza aba badepite, zikaba zifite ubushobozi bwo gukuruza amapine ane yose (4-wheel drive).
Yakomeje abwira Minisitiri Kasaija ati “Teganya amafaranga y’inyongera agenewe izo modoka mu buryo bwihutirwa. Igisirikare kizazikoresha mu kurinda abadepite maze uburyo bushya nibushyirwaho, zihabwe abofisiye b’abasirikare nka zimwe mu modoka zikoreshwa na UPDF.”
Yakomeje avuga ko abo ba mudahusha bazahabwa imyenda n’ingofero bitinjirwamo n’amasasu, asaba Minisitiri Kasaija kubyihutisha.
Daily Monitor yatangaje ko iyi nkuru yanditswe ku wa 20 Kamena 2018, inohererezwa Visi perezida wa Uganda, Edward Ssekandi, Umugaba mukuru w’Ingabo, Gen David Muhoozi, Minisitiri w’Ingabo, Adolf Mwesige n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’imari, Keith Muhakanizi.
Abadepite bamwe batangiye kugaragaza ko batewe impungenge n’umutekano wabo mu mpera z’umwaka ushize, nyuma yo kwemeza ivugururwa ry’ingingo ya 102 ikuraho imyaka mu kwiyamamariza kuba perezida wa Uganda.
Bamwe mu bacuruzi babwiye iki kinyamakuru ko nibura imodoka imwe iri mu bwoko bw’izo Museveni yifuza igura amashilingi ya Uganda miliyoni 173, bivuze ko guverinoma izasabwa gutanga miliyari 78.8 z’amashilingi kugira ngo buri mudepite ahabwa imodoka imuherekeza.
Hari abadepite barimo Muwanga Kivumbi bagaragaje impungenge zishobora guturuka mu gukaza umutekano, by’umwihariko bikaba byakangaranya abashoramari bashobora gutekereza ko hari igikuba cyacitse.
Imibare igaragaza ko nibura mu myaka irindwi ishize, Uganda yashyize imbaraga mu mutwe ushinzwe kurinda abayobozi n’abanyacyubahiro mu gihugu, aho abapolisi bafite izi nshingano bavuye ku 1746 bakagera hagati ya 3500-4500.