Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri itsinze Croatia ibitego 4-2, mu mukino w’ishiraniro waberaga kuri Luzhniki Stadium.
Wari umukino wa 64 w’iri rushanwa rimaze ukwezi ribera ku bibuga 12 bitandukanye byo mu Burusiya. U Bufaransa bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1998.
Igitego cya mbere cy’u Bufaransa muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 18 cyitsinzwe na Mario Mandžukić ku mupira wari utewe na Antoine Griezmann. Byatumye Mandžukić w’imyaka 32 ukinira Juventus yo mu Butaliyani, aba umukinnyi wa mbere witsinze igitego mu mukino wa nyuma mu mateka y’Igikombe cy’Isi.
Ivan Perišić yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 28, gusa aza no gusubiza amahirwe ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ubwo yakoraga umupira n’ukuboko, bituma umusifuzi Nestor Pitana ukomoka muri Argentine atanga penaliti, nyuma yo gushishoza neza yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.
Antoine Griezmann yahise ayinjiza neza ku munota wa 38 ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gityo.
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kubona igitego, u Bufaransa bushaka gushimangira intsinzi mu gihe Croatia yashakaga igitego cyo kwishyura, ngo irebe niba yagaruka mu mukino.
Croatia yatangiye isatira, ariko inzozi zayo zirangizwa n’igitego cyatsinzwe na Paul Pogba ukinira Manchester United ku ishoti riremereye yateye ku munota wa 59. Uyu ni na we mukinnyi wa mbere ukinira Manchester United wakoze amateka yo kubona igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Kylian Mbappé w’imyaka 19 n’iminsi 207 yaje gushyiramo agashinguracumu, akaba yanabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 249.
Ku munota wa 69 Mandžukić yabonye igitego cya kabiri cya Croatia, ku makosa akomeye y’umunyezamu Hugo Lloris waherejwe umupira woroshye na myugariro we, Samuel Umtiti, ariko awumutera mu maguru na we awuboneza mu rushundura.
Iki gikombe cy’Isi gisize amateka ko uyu mukino wa nyuma ari wo wabonetsemo ibitego bigera kuri bitatu mu gice cya mbere cy’umukino, bikaba byaherukaga mu 1974 ubwo u Budage bwatsindaga u Buholandi 2-1.
Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yahise aba umuntu wa gatatu utwaye Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akongera akagitwara nk’umutoza, nyuma y’Umunya-Brazil Mário Zagallo n’Umudage Franz Beckenbauer.
Intsinzi y’u Bufaransa igumishijeho agahigo ko kuba nta kipe yarangije igice cya mbere yatsinzwe ngo ihindukane mukeba imutware igikombe, uretse Uruguay iheruka kubikora mu 1930 ubwo yatsindaga Argentine.
Imbamutima z’abarebeye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi muri KCC
Mu gihe abafana bagera ku 78011 bari bicaye muri Luzhniki Stadium bareba imbonankubone umukino, abandi batari bake bahuriye muri Kigali Convention Center ahari televiziyo nini bareberagaho ikibera mu kibuga cyose nta guhengeza.
U Bufaransa nibwo bwari bufite abafana benshi, baririmbaga ubutaruhuka bati “Allez les Bleus” bagira n’amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi baherukaga mu 1998, bamwe mu babukinira ubu barimo Mbappé bataravuka.
Minezero Issa w’imyaka 25 yatangarije IGIHE ko intsinzi y’u Bufaransa iri mu byamushimishije mu buzima bwe.
Yagize ati “U Bufaransa ni ikipe mfana kandi imba ku mutima cyane. Nayikunze kubera na data ariyo yafanaga akajya angurira imyenda yayo. Yegukanye Igikombe cy’Isi ntarakura, iki rero ndacyishimiye cyane kuko ni cyo cya mbere mbonye. Ikindi bamaze agahinda nagize dutsindwa na Portugal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi mu 2016.”
Murekatete Ange yasazwe n’ibyishimo avuga ko igisigaye ari ukubona umwe ku bakinnyi b’u Bufaransa yegukana Ballon d’Or kuko ibyo bakoze byivugira.
Abafana ba Croatia bo agahinda kari kose ariko bakavuga ko aho ikipe yabo yageze batabitekerezaga.
Gasana Kelly wafanaga iyi kipe yagize ati “Birababaje gutakaza igikombe ariko ibyo Croatia yakoze birahagije. Kugera ku mukino wa nyuma ntabwo ari ikintu cyoroshye, ibihugu byinshi byifuzaga kuhagera ariko biranga. Sinavuga ko nishimye ariko ntewe ishema no kuba narafannye ikipe nziza.”
Shimon
Ubu narumiwe koko!! Aha ni mu Rwanda bari kwamamaza no kwishimira Instinzi y abafransa? yewewewe, politiki wee, uri mubi koko!! Abafransa twitaga interahamwe nibo bahindutse beza cyaneee! Aba nibo twirukanye Ambassadeur wabo ikitaraganya n agasuzuguro kenshi muri 2006??
Aha ni mu Rwanda se? Koko? Kagame na Mushikiwabo bazi ibi bintu ?
Ngo ni ukubera Candidature ya Mushikiwabo? Ashobora kutazanatorwa, . Buretse mwirebere, mutegereze… Ariko niba twiyibagiza ibitutsi n urwango tubafitiye, bo ntibabyibagiwe.
Ndumva biteye isoni