• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Ubwanditsi 16 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri itsinze Croatia ibitego 4-2, mu mukino w’ishiraniro waberaga kuri Luzhniki Stadium.

Wari umukino wa 64 w’iri rushanwa rimaze ukwezi ribera ku bibuga 12 bitandukanye byo mu Burusiya. U Bufaransa bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1998.

Igitego cya mbere cy’u Bufaransa muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 18 cyitsinzwe na Mario Mandžukić ku mupira wari utewe na Antoine Griezmann. Byatumye Mandžukić w’imyaka 32 ukinira Juventus yo mu Butaliyani, aba umukinnyi wa mbere witsinze igitego mu mukino wa nyuma mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ivan Perišić yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 28, gusa aza no gusubiza amahirwe ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ubwo yakoraga umupira n’ukuboko, bituma umusifuzi Nestor Pitana ukomoka muri Argentine atanga penaliti, nyuma yo gushishoza neza yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.

Antoine Griezmann yahise ayinjiza neza ku munota wa 38 ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gityo.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kubona igitego, u Bufaransa bushaka gushimangira intsinzi mu gihe Croatia yashakaga igitego cyo kwishyura, ngo irebe niba yagaruka mu mukino.

Croatia yatangiye isatira, ariko inzozi zayo zirangizwa n’igitego cyatsinzwe na Paul Pogba ukinira Manchester United ku ishoti riremereye yateye ku munota wa 59. Uyu ni na we mukinnyi wa mbere ukinira Manchester United wakoze amateka yo kubona igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Kylian Mbappé w’imyaka 19 n’iminsi 207 yaje gushyiramo agashinguracumu, akaba yanabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 249.

Ku munota wa 69 Mandžukić yabonye igitego cya kabiri cya Croatia, ku makosa akomeye y’umunyezamu Hugo Lloris waherejwe umupira woroshye na myugariro we, Samuel Umtiti, ariko awumutera mu maguru na we awuboneza mu rushundura.

Iki gikombe cy’Isi gisize amateka ko uyu mukino wa nyuma ari wo wabonetsemo ibitego bigera kuri bitatu mu gice cya mbere cy’umukino, bikaba byaherukaga mu 1974 ubwo u Budage bwatsindaga u Buholandi 2-1.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yahise aba umuntu wa gatatu utwaye Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akongera akagitwara nk’umutoza, nyuma y’Umunya-Brazil Mário Zagallo n’Umudage Franz Beckenbauer.

Intsinzi y’u Bufaransa igumishijeho agahigo ko kuba nta kipe yarangije igice cya mbere yatsinzwe ngo ihindukane mukeba imutware igikombe, uretse Uruguay iheruka kubikora mu 1930 ubwo yatsindaga Argentine.

Imbamutima z’abarebeye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi muri KCC

Mu gihe abafana bagera ku 78011 bari bicaye muri Luzhniki Stadium bareba imbonankubone umukino, abandi batari bake bahuriye muri Kigali Convention Center ahari televiziyo nini bareberagaho ikibera mu kibuga cyose nta guhengeza.

U Bufaransa nibwo bwari bufite abafana benshi, baririmbaga ubutaruhuka bati “Allez les Bleus” bagira n’amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi baherukaga mu 1998, bamwe mu babukinira ubu barimo Mbappé bataravuka.

Minezero Issa w’imyaka 25 yatangarije IGIHE ko intsinzi y’u Bufaransa iri mu byamushimishije mu buzima bwe.

Yagize ati “U Bufaransa ni ikipe mfana kandi imba ku mutima cyane. Nayikunze kubera na data ariyo yafanaga akajya angurira imyenda yayo. Yegukanye Igikombe cy’Isi ntarakura, iki rero ndacyishimiye cyane kuko ni cyo cya mbere mbonye. Ikindi bamaze agahinda nagize dutsindwa na Portugal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi mu 2016.”

Murekatete Ange yasazwe n’ibyishimo avuga ko igisigaye ari ukubona umwe ku bakinnyi b’u Bufaransa yegukana Ballon d’Or kuko ibyo bakoze byivugira.

Abafana ba Croatia bo agahinda kari kose ariko bakavuga ko aho ikipe yabo yageze batabitekerezaga.

Gasana Kelly wafanaga iyi kipe yagize ati “Birababaje gutakaza igikombe ariko ibyo Croatia yakoze birahagije. Kugera ku mukino wa nyuma ntabwo ari ikintu cyoroshye, ibihugu byinshi byifuzaga kuhagera ariko biranga. Sinavuga ko nishimye ariko ntewe ishema no kuba narafannye ikipe nziza.”

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi butsinze Croatia ibitego 4-2

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yabaye uwa gatatu utwaye Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akongera akagitwara nk’umutoza

Igikombe cy’Isi cyatanzwe imvura ijojoba

Abafana barebeye umukino kuri Champs de Mars i Paris

Kuri Tour Eiffel byari ibirori bikomeye

Abafaransa benshi mu bice bitandukanye barebye uyu mukino ikipe yabo y’igihugu yanditsemo amateka mashya

Kylian Mbappé yegukanye Igikombe cy’Isi ku myaka 19 n’iminsi 207

Perezida Emmanuel Macron mu byishimo nyuma y’intsinzi y’u Bufaransa

Luka Modrić (ibumoso) yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa na Kylian Mbappé w’imyaka 19 aba umwiza mu bakiri bato

Abakinnyi b’u Bufaransa bishimira intsinzi

Mario Mandžukić yatsinze igitego cya kabiri cya Croatia nyuma yo guterwa umupira n’umunyezamu Hugo Lloris washatse kumucenga

Antoine Griezmann na Raphaël Varane bishimira igitego cya kabiri cy’u Bufaransa

Kylian Mbappé w’imyaka 19 ukinira Paris Saint-Germain ni we watsinze igitego cya kane

Paul Labile Pogba atsinda igitego cya gatatu cy’u Bufaransa

Umutwe wa Mario Mandžukić wanyuze ku munyezamu we Danijel Subašić, ananirwa kuwukuramo

Kylian Mbappé yabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958

Abakinnyi b’u Bufaransa bishimiye intsinzi batera mu kirere umutoza Didier Deschamps

Igikombe cy’Isi gikoze muri zahabu gusa, gifite uburebure bwa santimetero 36.8, gipima ibiro 6.1

2018-07-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Police FC yatangaje ubuyobozi bwayo bushya buyobowe na CP Yahaya na Ben Mussa nk’umutoza mukuru

Ubwanditsi 03 Jul 2025
Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Shema Ngoga Fabrice yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA mu gihe cy’Imyaka ine iri imbere

Ubwanditsi 30 Aug 2025
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu MASHAMI Vincent yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha mu mukino wa Mali

Ubwanditsi 28 Aug 2021
Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Aline GAHONGAYIRE ukubutse muri Amerika

Ubwanditsi 14 Oct 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 16, 20189:18 am -

    Ubu narumiwe koko!! Aha ni mu Rwanda bari kwamamaza no kwishimira Instinzi y abafransa? yewewewe, politiki wee, uri mubi koko!! Abafransa twitaga interahamwe nibo bahindutse beza cyaneee! Aba nibo twirukanye Ambassadeur wabo ikitaraganya n agasuzuguro kenshi muri 2006??
    Aha ni mu Rwanda se? Koko? Kagame na Mushikiwabo bazi ibi bintu ?

    Ngo ni ukubera Candidature ya Mushikiwabo? Ashobora kutazanatorwa, . Buretse mwirebere, mutegereze… Ariko niba twiyibagiza ibitutsi n urwango tubafitiye, bo ntibabyibagiwe.

    Ndumva biteye isoni

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi
Mu Rwanda

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Ubwanditsi 24 Mar 2017
Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye
ITOHOZA

Uwicishaga Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centre Afrika yaramenyekanye

Ubwanditsi 05 Feb 2016
Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha  no kubungabunga umutekano wo mu muhanda
Amakuru

Huye: Abamotari bakanguriwe kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru