• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Ubwanditsi 16 Jul 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kabiri itsinze Croatia ibitego 4-2, mu mukino w’ishiraniro waberaga kuri Luzhniki Stadium.

Wari umukino wa 64 w’iri rushanwa rimaze ukwezi ribera ku bibuga 12 bitandukanye byo mu Burusiya. U Bufaransa bwaherukaga kwegukana Igikombe cy’Isi mu 1998.

Igitego cya mbere cy’u Bufaransa muri uyu mukino cyabonetse ku munota wa 18 cyitsinzwe na Mario Mandžukić ku mupira wari utewe na Antoine Griezmann. Byatumye Mandžukić w’imyaka 32 ukinira Juventus yo mu Butaliyani, aba umukinnyi wa mbere witsinze igitego mu mukino wa nyuma mu mateka y’Igikombe cy’Isi.

Ivan Perišić yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 28, gusa aza no gusubiza amahirwe ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ubwo yakoraga umupira n’ukuboko, bituma umusifuzi Nestor Pitana ukomoka muri Argentine atanga penaliti, nyuma yo gushishoza neza yifashishije ikoranabuhanga ry’amashusho, VAR.

Antoine Griezmann yahise ayinjiza neza ku munota wa 38 ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira gityo.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agerageza kubona igitego, u Bufaransa bushaka gushimangira intsinzi mu gihe Croatia yashakaga igitego cyo kwishyura, ngo irebe niba yagaruka mu mukino.

Croatia yatangiye isatira, ariko inzozi zayo zirangizwa n’igitego cyatsinzwe na Paul Pogba ukinira Manchester United ku ishoti riremereye yateye ku munota wa 59. Uyu ni na we mukinnyi wa mbere ukinira Manchester United wakoze amateka yo kubona igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.

Kylian Mbappé w’imyaka 19 n’iminsi 207 yaje gushyiramo agashinguracumu, akaba yanabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958 ubwo yari afite imyaka 17 n’iminsi 249.

Ku munota wa 69 Mandžukić yabonye igitego cya kabiri cya Croatia, ku makosa akomeye y’umunyezamu Hugo Lloris waherejwe umupira woroshye na myugariro we, Samuel Umtiti, ariko awumutera mu maguru na we awuboneza mu rushundura.

Iki gikombe cy’Isi gisize amateka ko uyu mukino wa nyuma ari wo wabonetsemo ibitego bigera kuri bitatu mu gice cya mbere cy’umukino, bikaba byaherukaga mu 1974 ubwo u Budage bwatsindaga u Buholandi 2-1.

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yahise aba umuntu wa gatatu utwaye Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akongera akagitwara nk’umutoza, nyuma y’Umunya-Brazil Mário Zagallo n’Umudage Franz Beckenbauer.

Intsinzi y’u Bufaransa igumishijeho agahigo ko kuba nta kipe yarangije igice cya mbere yatsinzwe ngo ihindukane mukeba imutware igikombe, uretse Uruguay iheruka kubikora mu 1930 ubwo yatsindaga Argentine.

Imbamutima z’abarebeye umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi muri KCC

Mu gihe abafana bagera ku 78011 bari bicaye muri Luzhniki Stadium bareba imbonankubone umukino, abandi batari bake bahuriye muri Kigali Convention Center ahari televiziyo nini bareberagaho ikibera mu kibuga cyose nta guhengeza.

U Bufaransa nibwo bwari bufite abafana benshi, baririmbaga ubutaruhuka bati “Allez les Bleus” bagira n’amahirwe yo kwegukana Igikombe cy’Isi baherukaga mu 1998, bamwe mu babukinira ubu barimo Mbappé bataravuka.

Minezero Issa w’imyaka 25 yatangarije IGIHE ko intsinzi y’u Bufaransa iri mu byamushimishije mu buzima bwe.

Yagize ati “U Bufaransa ni ikipe mfana kandi imba ku mutima cyane. Nayikunze kubera na data ariyo yafanaga akajya angurira imyenda yayo. Yegukanye Igikombe cy’Isi ntarakura, iki rero ndacyishimiye cyane kuko ni cyo cya mbere mbonye. Ikindi bamaze agahinda nagize dutsindwa na Portugal ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’u Burayi mu 2016.”

Murekatete Ange yasazwe n’ibyishimo avuga ko igisigaye ari ukubona umwe ku bakinnyi b’u Bufaransa yegukana Ballon d’Or kuko ibyo bakoze byivugira.

Abafana ba Croatia bo agahinda kari kose ariko bakavuga ko aho ikipe yabo yageze batabitekerezaga.

Gasana Kelly wafanaga iyi kipe yagize ati “Birababaje gutakaza igikombe ariko ibyo Croatia yakoze birahagije. Kugera ku mukino wa nyuma ntabwo ari ikintu cyoroshye, ibihugu byinshi byifuzaga kuhagera ariko biranga. Sinavuga ko nishimye ariko ntewe ishema no kuba narafannye ikipe nziza.”

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi butsinze Croatia ibitego 4-2

U Bufaransa bwegukanye Igikombe cy’Isi cya kabiri nyuma y’imyaka 20

Umutoza w’u Bufaransa, Didier Deschamps, yabaye uwa gatatu utwaye Igikombe cy’Isi nk’umukinnyi akongera akagitwara nk’umutoza

Igikombe cy’Isi cyatanzwe imvura ijojoba

Abafana barebeye umukino kuri Champs de Mars i Paris

Kuri Tour Eiffel byari ibirori bikomeye

Abafaransa benshi mu bice bitandukanye barebye uyu mukino ikipe yabo y’igihugu yanditsemo amateka mashya

Kylian Mbappé yegukanye Igikombe cy’Isi ku myaka 19 n’iminsi 207

Perezida Emmanuel Macron mu byishimo nyuma y’intsinzi y’u Bufaransa

Luka Modrić (ibumoso) yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa na Kylian Mbappé w’imyaka 19 aba umwiza mu bakiri bato

Abakinnyi b’u Bufaransa bishimira intsinzi

Mario Mandžukić yatsinze igitego cya kabiri cya Croatia nyuma yo guterwa umupira n’umunyezamu Hugo Lloris washatse kumucenga

Antoine Griezmann na Raphaël Varane bishimira igitego cya kabiri cy’u Bufaransa

Kylian Mbappé w’imyaka 19 ukinira Paris Saint-Germain ni we watsinze igitego cya kane

Paul Labile Pogba atsinda igitego cya gatatu cy’u Bufaransa

Umutwe wa Mario Mandžukić wanyuze ku munyezamu we Danijel Subašić, ananirwa kuwukuramo

Kylian Mbappé yabaye umukinnyi muto wa kabiri ubonye igitego mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi nyuma y’Umunya-Brazil, Edson Arantes do Nascimento Pelé wabikoze mu 1958

Abakinnyi b’u Bufaransa bishimiye intsinzi batera mu kirere umutoza Didier Deschamps

Igikombe cy’Isi gikoze muri zahabu gusa, gifite uburebure bwa santimetero 36.8, gipima ibiro 6.1

2018-07-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Rwatubyaye Abdoul yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Shkupi, Djabel atangira akazi muri Iraq

Ubwanditsi 13 Feb 2024
Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka  “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Amafoto – Perezida Kagame yatangije Iserukiramuco rizwi nka “Giants of Africa”, anashyira ibuye ry’ifatizo kuri “Zaria Court Kigali”

Ubwanditsi 14 Aug 2023
Zidane yabaye umutoza mukuru wa Real Madrid

Zidane yabaye umutoza mukuru wa Real Madrid

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Ubwanditsi 24 Jul 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    July 16, 20189:18 am -

    Ubu narumiwe koko!! Aha ni mu Rwanda bari kwamamaza no kwishimira Instinzi y abafransa? yewewewe, politiki wee, uri mubi koko!! Abafransa twitaga interahamwe nibo bahindutse beza cyaneee! Aba nibo twirukanye Ambassadeur wabo ikitaraganya n agasuzuguro kenshi muri 2006??
    Aha ni mu Rwanda se? Koko? Kagame na Mushikiwabo bazi ibi bintu ?

    Ngo ni ukubera Candidature ya Mushikiwabo? Ashobora kutazanatorwa, . Buretse mwirebere, mutegereze… Ariko niba twiyibagiza ibitutsi n urwango tubafitiye, bo ntibabyibagiwe.

    Ndumva biteye isoni

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike  ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa  byazamuwe
IMIKINO

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa byazamuwe

Ubwanditsi 27 Jan 2016
Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou
Amakuru

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ubwanditsi 18 Jan 2022
Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu
Mu Rwanda

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Ubwanditsi 29 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru