• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uko Col Aloys Simba wari umujyanama wa Habyarimana yarekuwe mu ibanga rikomeye

Uko Col Aloys Simba wari umujyanama wa Habyarimana yarekuwe mu ibanga rikomeye

Ubwanditsi 17 Jan 2019 ITOHOZA

Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, yatangaje ko Col Aloys Simba wari ufungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi aherutse kurekurwa mu ibanga n’Umucamanaza Théodor Meron w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT.

Col. Simba yakatiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) imyaka 25 rumaze kumuhamya ibyaha byo kuyobora ibitero bitandukanye by’Interahamwe zishe Abatutsi mu zahoze ari Perefegitura ya Butare na Gikongoro n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu 2016 yandikiye urukiko asaba kurekurwa bitewe n’uko yarangije 2/3 by’igihano cye.

U Rwanda n’imiryango y’abarokotse Jenoside bamaganye ubwo busabe, bavuga ko bizabangamira abarokotse kandi bihabanye n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu itangazo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yashyize ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, yavuze ko Simba yarekuwe mu ibanga rikomeye mu cyumweru gishize aho yari afungiwe muri Bénin.

Busingye yavuze ko umucamanza Meron yarekuye Simba mu masaha y’ijoro ku buryo n’abandi bakozi b’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha batabimenye.

Ati “Umucamanza Meron yarekuye Simba mu Cyumweru gishize bitanyuze mu mucyo. Irekurwa rye ryabaye mu cyumweru gishize ndetse (Meron) yagiye abihisha abandi bagize UNMICT. U Rwanda narwo ntacyo rwari rubiziho. Iyo migirire itagenzuwe, ikozwe n’umuntu ku giti cye nta mwanya ikwiriye mu mategeko mpuzamahanga.”

Muri Nyakanga umwaka ushize, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, yahaye manda y’amezi atandatu Umucamanza Theodor Meron, izageza ku wa 18 Mutarama 2019.

Umucamanza Theodor Meron

Uyu mugabo yagiye ashinjwa n’u Rwanda kubogama, agabanyiriza ibihano abakatiwe kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kurekura kare abayikoze.

Busingye yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yifuza ko uzasimbura Meron ku buyobozi bwa UNMICT, yazatandukana n’imigirire ya Meron kandi akajya abanza kubaza impande zose bireba mbere yo kurekura abashinjwa ibyaha.

Minister of Justice Busingye

Yavuze ko kubera gukorera mu bwiru, baje kumenya ko Simba ashobora kuba yararekuwe kubera impamvu z’ubuzima butifashe neza. Yavuze ko icyo ari ikintu cyumvikana ku buryo iyo bagishwa inama batari kubyanga.

Ati “Kubera kudakorera mu mucyo, u Rwanda ntirwamenye ko umucamanza Meron yarekuye Simba kubera ibibazo by’ubuzima, ikintu Leta y’u Rwanda itashoboraga guhakana ariko kubera kubigira ibanga, ntabwo twamenye koko niba ariyo mpamvu yabiteye.”

Minisitiri Busingye yavuze ko Meron azi neza uruhare rwa Simba mu bwicanyi bwakorewe abana, abagore n’abagabo b’abatutsi basaga 40 000 bari bahungiye i Murambi.

Yavuze ko kandi azi uruhare rwe mu bwicanyi bwo kuri Paruwasi ya Kaduha aho Simba yatanze intwaro gakondo, imbunda na grenade akaziha abicanyi akabategeka kujya ‘gukuraho imyanda’.

Ati “No mu minsi ye ya nyuma, Meron yashimangiye umurage we wo gutesha agaciro ubutabera mpuzamahanga arekura Col Simba Aloys rwagati mu ijoro, imyaka umunani mbere y’uko igihano cye kirangira. Ku buyobozi bwe, yagiye agabanyiriza abantu ibihano no kurekura abajenosideri mbere y’igihe bakatiwe hatarebwe ku nzirakarengane n’abarokotse.”

U Rwanda ruvuga ko rwagaragaje inyandiko y’impuguke mu bijyanye n’ihungabana riva kuri Jenoside, yemeje ko kurekura Simba bizatera ihungabana ridasanzwe abarokokeye kuri Paruwasi ya Kaduha ndetse n’i Murambi aho ‘abana biboneye n’amaso ababyeyi babo bicwa, ababyeyi bakibonera abana babo bicwa’.

Busingye avuga ko n’impamvu zose zituma umuntu yemererwa kurekurwa mbere y’igihe yakatiwe kuri Simba zitagaragara.
Ubusanzwe kurekura mbere uwahamijwe ibyaha habanza kurebwa uburemere bw’icyaha yakoze, inyungu z’abarokotse, ukwicuza kw’imfungwa n’uburyo yorohereje ubushinjacyaha.

U Rwanda rwari ruherutse gusaba ko niba umucamanza Meron anarekuye Col Simba, mu rugamba rwo kurwanya ihakana rya Jenoside akwiye kuzanwa mu gihugu akanyuzwa muri gahunda zo gusezererwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Simba w’imyaka 81 yahoze ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda. Ni umwe mu bafashije Juvénal Habyarimana kujya ku butegetsi mu 1973. Jenoside yabaye ari umujyanama mu by’umutekano muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare.

2019-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024
Intambara y’amagambo irarimbanije muri Rwanda National Congress [RNC] zombi

Intambara y’amagambo irarimbanije muri Rwanda National Congress [RNC] zombi

Ubwanditsi 07 Aug 2016
Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Mu kiyovu cya bacyene haravugwa Inkuru y’umugore wafashwe agiye gusambana N’umugabo ufite umugore maze Umugore wo murugo arabafa

Ubwanditsi 27 Apr 2017
Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Umugambanyi Kamanzi Djanessa arasaba ubuhungiro muri Suede yitwaje Diane Rwigara

Ubwanditsi 15 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Ubwanditsi 11 May 2018
Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake
ITOHOZA

Perezida Museveni afata ubuyobozi bwa Congo nka baringa yashyizweho na Bagashakabuhake

Ubwanditsi 05 May 2018
Dorothy  umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana
ITOHOZA

Dorothy umugore wa Rudasingwa yatabajwe igitaraganya ko umugabo we ashobora kwitaba Imana

Ubwanditsi 13 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru