Iyo ushaka kumva neza imvo n’ imvano y’ ishingwa rya MRCD na FLN, ubihera muri South Africa, nyuma yuko Sankara ageze muri South Africa, yaje kwegerwa ni umugabo wareshyaga abanyarwanda baba muri South Africa abajyana muri RNC, Sankara nk’ inkundarubyino yahise abisamira hejuru, yinjira muri RNC.
Ariko uko iminsi yagendaga ishira, Sankara yakomeje kubona ko RNC uretse ku mukoresha nk’ umushyushya rugamba mu nama zabo ariko nta kindi kintu bamushakaho, amakuru yizewe nuko uretse ku kuba Kayumba ataramukundaga ariko nta ni nyungu yamubonagamo.
Umubano wa Sankara n’ umukobwa wa Nyamwasa.
Nubwo Kayumba nta nyungu za Politike yabonaga muri Sankara, ariko yakomeje ku mwiyegereza kuko yabonaga urubyiruko rumukunda, Kayumba yamwitaga Bikindi wa RNC kuko yamubonagamo iturufu ikomeye ku rubyiruko, byaje kurangira Sankara amenyanye n’ umukobwa wa Kayumba waruri mu biruhuko kwa se muri South Africa kuko batabana, Kayumba rero yamusaba kuza gusuhuza abagize RNC mu nama yari yabereye I Cap Town.
Umukobwa wa Kayumba ni uwo wicaye hagati ya se na nyina na musaza we
Sankara yahise atangira kureshyareshya umukobwa wa Kayumba, kuko yumvaga byaba iturufu yamugeza mu myanya myiza muri RNC. Ibintu byaje gukomera igihe Kayumba yazaga kumenya Bikindi (Niko kazina Kayumba yita Sankara) ko amusambanyiriza umwana (Ingeso nk’iza se ariko), Kayumba akibimenya yararubiye ararakara, ndetse amakuru yizewe Rushyashya ifite nuko yashatse no ku mwica, nkuko bishe umuhanzi Christophe Matata [ iyi nkuru twayibagejejeho muri Rushyashya ], ariko abo muri RNC baramubuza kuko icyaha nk’ icyo cyari gutuma ajya mu nkiko kandi yaragifite ibibazo by’ ibyangombwa by’ umuhunzi.
Sankara akimenya ko Nyamwasa yabimenye yatangiye kugira ubwoba kuko Kayumba nta nama n’ imwe yarangira atavuze ijambo “Kwica”, hashize iminsi Kayumba yatumije umukobwa wiwe na Sankara ngo babiganireho, bahageze Sankara yabwiye Kayumba ko akunda umukobwa wiwe ariko kubera ubwoba umukobwa we avuga ko atamukunda; bukeye Kayumba ahita yohereza umukobwa wiwe kwa nyina yirukanye Sankara muri RNC, ariko Sankara ahita amutanga avuga ko yasezeye muri RNC.
Ishingwa rya MRCD na FLN
Kuva muri RNC byabereye ihurizo rikomeye cyane, kuko ubuzima bwo muri South Africa butari bworoshye kandi amafaranga amubeshaho yarayakuraga mu bufasha abakire nka Rujugiro na Murayi batera abanyarwanda babaga bemeye kwijandika muri RNC.
Ariko hari ikindi kintu cyababaje Sankara cyane, igihe Kayumba yamutumiraga n’ umukobwa wiwe yamubwiye ko: “Niyo isi yarangira atashyingira imbwa y’ umusivile”; Sankara rero byahoraga bimushengura, umunsi umwe Rusesabagina yaje ku muhamgara amubwira ko ashaka gushinga ishyaka ryitwa Mouvement Rwandaise Pour le Changement Democratique (MRCD) rifite umutwe w’ ingabo Forces de Libération Nationale (FLN), icyo gitekerezo yahise agisamira hejuru cyane, nubwo na Rusesabagina yamubwiye ko ariwe uzaba Perezida, ariko nibura Sankara yishimiye ko azaba visi perezida wa Kabiri wa MRCD n’ umuvugizi wa FLN.
Ariko Sankara bukeye bwaho yabwiye abacuti biwe ko ibintu yagiyemo abona nta gahunda bifite kuko yibazaga ukuntu abantu bashinga umutwe w’ ingabo badafite n’ imbunda imwe, ariko Rusesabagina amuhamagara nta mafaranga na make yarasigaranye kandi Rusesabagina yamubwiye ko hari amadolari igihumbi $1000 yarafite yahise amuha yo gukoresha nka Visi Perezida, ubukene Sankara yarafite ntago bwari gutuma ahakana icyo kintu.
Reka tugaruke kuri FLN kuko cyo ni igitekerezo cya Sankara, ahanini yumvaga ashaka kwihimura kuri Kayumba Nyamwasa, FLN yabaye inzira imwe yumvaga Kayumba atazongera ku mwita umusivile.
Uguhubuka kwa Sankara kwakuruye amakimbirane muri MRCD bapfa itangazo yasohoye batabyumvikanyeho yibeshyera ko ari Nyamagabe
Nyuma y’ itangazo ryo ku wa 15 Nyakanga 2018, ryishinja ko FLN ariyo iri inyuma y’ ubusambo bumaze iminsi mu majyepfo y’ u Rwanda, iri tangazo rero ntago ryashimishije abagize MRCD kuko batunguwe nuko Callixte Sankara yaryanditse atababwiye, akishinja n’ ibintu batakoze, ikindi kintu atumviganyeho na Wilson Irategeka, visi perezida wa mbere wa MRCD, kimwe mu bintu Col. Wilson Irategeka atumvise ni ukuntu umusivile nka Sankara abyuka akiyita Majoro, ariko Rushyashya irahamya ko imvo n’ imvano y’ iri peti ari umujinya wa Kayumba. Amakuru yizewe aturuka muri MRCD avuga ko Rusesabagina na Wilson Irategeka basabye Sankara ko byaba byiza akuyeho iri peti yihaye kuko nta muntu ubyuka yabaye Majoro kuko amapeti araharanirwa, kandi ngo igihe byamenyekana mu itangazamakuru ko ataribyo byasenya FLN ndetse na MRCD.
Turacyabikurikirana……
mbarushe J.
Inzobere mu guteka nazibwira iki. Icyo nzi ni uko inzira itabwira umugenzi kuko itavuga. Ariko njye ndavuga kdi ndagira nti : utazi ubwenge ashima ubwe.
Ibyo basebya bituma Imana idushumbusha ibyiza byinshi kurushaho. Nawe warabibonye?
Bagiye ari bato muri Politiki kuko batari bazi icyo ari cyo, none bashaka kwigana Inkotanyi zari zikuriwe n’abafite ubunararibonye mu bya Gisirikare na Politiki.
Ubu bazi tugeze he?????????????????????.
Bagirango turi ibizongwe. Ubwenge n’ubushobozi byikubye kangahe? inshuti? Ubunararibonye? Ibikoresho? Mu mazi? mu Kirere? ku Butaka? mu ishyamba? ubuvuzi? amashuri?
Nababwira iki nibishore. Uwihima yakubwira ngo turwane. Ngaho nibishingikirize ku bihugu bigisinziriye uzareba ukuntu bagwana nabyo muri Koma (coma) badakangutse.
MBABURIRE.
Bandora Charles
Mbarushe ncuti yanje ibyo umuvuze ni ukuri kwambaye ubusa! ibihe bizagume bitwibutsa amateka yacu nk’ abanyarwanda, abatarabona ukuri bagendera mukigali c’abanzi b’ Igihugu, ruriye bamwe rutabibagiye!!!!turabategereje munguni!!!!!
Shimon
Ibya mbere mwabibeshye. Ibyo yapfuye na Kayumba, sibyo sibyo.
Ibya kabiri nibyo by itangazo n ipeti rya Major,baramubujije aranga.
Uko byagenda kose koko harimo ubuhubutsi bwa Sankara,kandi ndumva niba yarashakaga guhima Kayumba ,ntabwo yari kwiha Major ahubwo yari kwiha nka Mareshal, kugira arenge Kayumba.
Ibikorwa byose bikoranye kwihorera birangiza.
Bandora Charles
shimon,kuvuga ko ibyambere atari ukuri, tanga nawe ukuri kwawe uvuguruze iyo mvaho, bitabaye uko nawe waba uri murabongabo,kandi bigahita bigaragara ko inkuru yaba ibara ukuri mugihe ntawuyivuguruje.
RUGENDO
UMUNTU NKA CALLIXTE ABATERE UBWOBA MUTITIRE??
RUSHYASHYA NAKO RTLM MWABUZE IBYO MWANDIKA!!!
AMATIKU NIYO MWANDIKA GUSA !!WOWE WANDIKA IZINKURU
UTANIYEHE NA HABIMANA KANTANO WA RTLM !!
UMUGABO UMUMWE NKA SANKARA ABATESHE UMUTWE MWANDIKE AMATESHWA!!
MURI INJIJI KOKO!!
RUGENDO
NINDE ABABAJIJE UMURYANGO WA KAYUMBA??
ABANA BE MUBASHYIRA MUBIBAZO BYANYU GUTE??
KUKI MWINJIRA MUBUZIMA BWABANA BA KAYUMBA??NTIMUZIKO AMATEGEKO
ABIHANIRA ??ABA BANA NABATUTSI SINTERAHAMWE NKA RWARAKABIJE!!!