• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nta Muntu Watumye Sankara Kuvugira Abacitse Ku Icumu-Nasigeho

Nta Muntu Watumye Sankara Kuvugira Abacitse Ku Icumu-Nasigeho

Editorial 19 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umunyarwanda yaciye umugani “Ngo urusha nyina w’umwana imbabazi aba shaka kumurya “none ndabibonye. Jye nk’umusomyi kandi nk’umunyarwanda wacitse ku icumu rya Jenoside  nifuje kugira icyo mvuga kuri Callixte Nsabimana aka SANKARA.

Uyu mugabo Nsabimana Calixte waje kwiyita Sankara aho agereye muri Afrika y’Epfo yihishahisha muri RNC, ni umutindi  utari ukwiye kuba akitwa umucikacumu  kuko adusebya  twe Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yahisemo kwifatanya n’abajenosideri  bahekuye u Rwanda, batumarira abantu ,  basenya igihugu n’ubu bakaba bagishaka kuza gusoza ibyo batangiye muri 1994. No gusenya  ibyo ubuyobozi bwiza buriho bukorera abanyarwanda  cyane cyane twe twacitse ku icumu twari tumaze  gushira impumpu nyuma y’aho  ingabo zari iza RPF-Inkotanyi ziturokoye zikatwomora ibikomere twatewe n’ubuyobozi bubi bwasenye iki gihugu.

Nsabimana Calixte Alias Sankara

Reka mvuge gake kubutindi bwa Sankara ubwo yari umushoferi mu cyahoze ari Komini imwe yo ku Kibuye nyuma ya 94,  yariye essence y’imodoka iza gupfira munzira atwaye umuyobozi munama y’umutekano, we avuga ko ipfuye, barebye basanga yariye amavuta [Essence]. Yaje kwirukanwa aza I Kigali gukora kwa mwene nyina Rangira.

Icyaje kuba agahoma munwa naho yafashe mushiki we wo kwase  wabo amujyana Uganda amubeshya ko agiye kumushakira impapuro zijya I burayi, amutera inda baje kubana nk’umugabo n’umugore,  amuta Uganda n’ubu abayeho nabi yabuze uko agaruka mu Rwanda kubera ubwoba.

Ndibutsa Sankara ko mugihe  FARG yubakiraga  abacitse ku icumu batishoboye,  imidugudu  y’amazu yo guturamo, umuvandimwe we  wari  umunyamakuru  wa Le flambeau mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze kurokorwa n’Inkotanyi, Rangira Adrien waje no kuba Depite mu nteko ishingamategeko ku itike ya UDPR , yarezwe kurya amazu y’abacitse ku icumu  bikamuviramo kwirukanwa mu nteko ishingamategeko, aho yari yariyise umwubatsi cyangwa  Rwiyemezamirimo .  Ariko amazu yose  yo mu midugudu y’ abacitse ku icumu  mu ntara y’amajyapfo Rangira yubatse yaje kugwira abasaza n’abakecuru kuko yari yaribye ibikoresho byose byayo mazu ndetse amwe na nubu akaba atarasanwa kuko yahunze ubutabera,  ahungira muri Madagascar aho umugore we yakoreraga muri UN, n’ubu akaba aza mu Rwanda yihishahisha uyu mwenda w’amafanga ya FARG yo kubakira abacitse ku icumu yariye.

Muri izo ngendo ze Rangira akaba yarakoreshaga mwene  nyina Nsabimana, wari umuserveri  muri  Restaurant ye TAM TAM yari munsi ya Simba Supermarket mu mujyi wa Kigali , kugeza ubwo  uyu Sankara Calixte afatiwe ku kibuga cy’indege ava muri Madagascar arafungwa mu rwego rw’iperereza. Ubwose ari Sankara n’umuryangowe , ari na FPR ninde mu byukuri ukunda Abacitse ku icumu, Sankara abeshya ko avugira muri ariya ngirwa mashyaka ye.

Adrien RANGIRA

Ikindi kintu kigaragaza  ubugome bukomeye bw’uyu Nsabimana Calixte ,  aho agereye muri Afrika y’Epfo, bigaragara ko icyo  yari agamije ari  inda no gushyira imbere inyungu ze bwite  yitwaje  ibyo gucika kwicumu naho yaje gushyira  mukaga umu cikacumu,  umuhanzi Kizito Mihigo waririmbaga indirimbo z’icyunamo mu bugome bukomeye akamuyobya kugeza naho atangiye guhanga izipfobya Jenoside , akamukurura kugeza amugejeje muri RNC none ubu akaba aheze muri gereza Sankara yigaramiye.

Iyo wumvise muri video, Kizito Mihigo atera mu rya IBUKABOSE-RENGERABOSE, ati “jenoside ntikanyibagize abandi bazize urugomo rutiswe jenoside”. urumirwa.

Ubugome bugaragarira buri wese mu biganiro  Sankara yagiranye na Kizito Mihigo amukangurira kwinjira muri RNC no kugirira nabi umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame mu butumwa bugira buti: “Isn’t there a way to force him? Or why don’t we kill him (Kagame) only?”Bishatse kuvuga ngo “Ntanzira yindi ishoboka yo kumuhata? Cyangwa kubera iki tutamwica wenyine?”

Sankara yaramushubije ati: “Tugomba kwitegura gukoresha imbaraga, tugafata Intara imwe byihuse tukereka ibihugu byo hanze, hanyuma bakaza hagati yacu bagategeka ko habaho ibiganiro.”Kizito yarashubije ati “Numva aricyo Imana yandemeye.”

Mu iperereza ryakozwe, byagaragaye ko Kizito Mihigo atari ashishikajwe n’amafaranga, ahubwo yari yaremerewe guhabwa umwanya muri Guverinoma ishyaka rya FPR niriramuka rikuwe ku butegetsi. Ngubwo ubugome bwa Sankara Calixte mubacitse ku icumu ninako yagiye ayobya urubyiruko rwinshi cyane rurimo na Dianne Shima Rwigara kugeza ubwo bagize ibibazo barimo muri iki gihe.

Diane Shima Rwigara washutswe na Sankara kugeza amuroshye mu kaga

Abacitse ku icumu mu gihugu baratekanye  ntacyo bashinja Leta iriho.

Madamu Jeannette Kagame aheruka gutaha  inzu y’amasaziro yagenewe gutuzwamo ababyeyi bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe izina ry’Intwaza, yubatse mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ashimangira ko iyi gahunda ari imwe mu nkingi zo gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.

Iyi nzu yiswe ‘‘Impinganzima’’ yuzuye itwaye miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigega FARG, ku bufatanye n’Umuryango Unity Club. Ni muri gahunda yo gutuza ababyeyi bagizwe incike na Jenoside bageze mu zabukuru mu rwego rwo kubaba hafi mu masaziro yabo.

Mu muhango wo gutaha iyi nzu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nyakanga 2018, Madamu Jeannette Kagame, yashimiye ababyeyi b’Intwaza, kuba barakomeje gutwaza, ababwira ko Abanyarwanda batewe ishema no kwitwa abana babo kandi bazakomeza kuvoma imbaraga mu kwihangana n’ubugwaneza bahorana.

Yavuze ko nubwo urugamba rwo kwibohora rwarangiye, hakiri byinshi bikeneye kwitabwaho na buri wese mu mbaraga n’ubumenyi afite kugira ngo Abanyarwanda babashe kubaka u Rwanda bifuza.

Yagize ati “Dukomeze gutekereza n’ibindi bikibangamira imibereho myiza y’Abanyarwanda muri rusange, twishakamo ibisubizo birambye. Iyi gahunda yo kuremera aba babyeyi n’ibindi byiciro by’Abanyarwanda batishoboye, ni imwe mu nkingi zizadufasha gukomeza kubaka umuryango Nyarwanda uboneye.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye abayobozi bo mu nzego z’ibanze ishyaka badahwema kugaragaza mu kwita ku mibereho myiza y’aba babyeyi n’Abanyarwanda muri rusange, abasaba gukomeza ubuvugizi bakorera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gukangurira Abanyarwanda kubana mu bumwe n’ubwiyunge no gushishikariza abafite amakuru ku hakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside kuyatanga.

Madamu Jeannette Kagame mu gutaha inzu y’amasaziro y’Intwaza mu Bugesera

Urugo rw’ ‘‘Impinganzima’’ mu Bugesera

Madamu Jeannette Kagame aramukanya n’Intwaza

Si ibi bikorwa gusa bikorerwa Abacitse ku icumu kuko kuva mu mwaka w’ 2015, urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG) na Bakuru babo bahoze muri uwo muryango bibumbiye muri GAERG bateguye gahunda bise “AERG – GAERG Week”.

Iki gikorwa kigamije gushyira hamwe ingufu urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi rumaze kwiyubakwamo kugira ngo rwunganire Leta mu gufasha abarotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite intege nke n’umuryango Nyarwanda muri rusange. Iki gikorwa kandi kigamje gutegura abacitse ku icumu n’Abanyarwanda muri rusange , iki gikorwa kibanziriza  kwitegura ibikorwa byo kwibuka  Jenoside buri mwaka.

Urugero :

Mu gahunda yitwa Tubarere Baratureze, uru rubyiruko rufasha abagizwe Incike na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri gahunda yiswe Shima, rugafasha abamugajwe na Jenoside, abamugariye ku urugamba rwo kubohora igihugu runabereka ko ruzirikana ubutwari bwabo, runashimira kandi abagize ubutwari bwo guhisha Abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Muri Gahunda yiswe Agaciro k’Abacu, uru rubyiruko rusukura Inzibutso za Jenoside, rusukura amatongo y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  haterwa ibiti by’ingirakamaro, rugamije ko amateka yabo atazazima; muri iyi gahunda kandi  hakusanywa n’amazina y’imiryango yazimye.

Muri gahunda yiswe Kwigira Kurambye, hakorwa amatsinda y’ubufasha mu kurwanya ihungabana, kuvura abacitse ku icumu bafite uburwayi bwihariye (ku bufatanye n’Ibitaro bya Gisirikare). Kumenya ibibazo by’ingutu abacitse ku icumu bahurana nabyo no kubikorera ubuvugizi.

Muri iyi gahunda kandi habaho ibiganiro bitandukanye ku mateka y’umwihariko ya Jenoside yakorewe ku misozi imwe n’imwe yari ituwe kandi yiciweho Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, muri iyi gahunda hanakorwa umuganda mu rwuri rwa AERG ruri mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba.

Muri gahunda yitwa Ejo hacu, AERG na GAERG bigisha abakiri bato amateka ya Jenoside, kwiyubaka, kubaka igihugu no kurinda ibyagezweho baharanira imbere heza.

Sankara rero narekere aho gukomeza guhemukira urubyiruko rwacitse ku icumu aruyobya ngo ejo ruzibuke ibitreko rwasheshe. N’ubwo  Sankara yarokowe n’inkotanyi 1994, akarihirwa amashuri na Leta [ FARG ], muri Politiki nziza ya FPR, yo guha amahirwe yo kwiga buri mwana wese w’umunyarwanda,  kugeza ageze muri Kaminuza, kugeza ubu FARG,  ikaba irimo gucutsa impfubyi zanyuma mu bihumbi   n’ibihumbi by’abana b’impfubyi yarihiye amashuri nyuma ya Jenoside yahitanye ababyeyi babo igasenya u Rwanda. Sankara yahemukiye uwamureze , amuha amata, rero umuntu nk’uyu aba ari ikivume, agwa ku gasi.

Nagerageje gukurikira kuri youtube amagambo ava mu kanwa ka Sankara  “Nsesa rumeza ”  nibaza niba yararezwe [ Ibi nzabigarukaho ] aho asebya FPR-Inkotanyi yamurokoye , akayigereranya n’interahamwe zamaze  abantu kayishinja ubwicanyi, akayishinja indege ya Habyarimana azi neza ko yahanuwe n’intagondwa z’Abahutu  zashakaga ubutegetsi  no gutsemba Abatutsi. Ibi ni amaco y’inda ntakitwaze Abacitse ku icumu kuko ntawa mutumye kubavugira no kubagirira impuwe.

2018-07-19
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Editorial 21 Oct 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 01 Jul 2018
Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Editorial 19 Mar 2020
Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Editorial 21 Oct 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Editorial 01 Jul 2018
Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Editorial 19 Mar 2020
Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Burundi: Abasirikare bane biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro abandi 6 barakomereka

Editorial 21 Oct 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
prev
next

10 Ibitekerezo

  1. KATSIBWENENE
    July 19, 201812:12 pm -

    Wowe wanditse hano rwose hari ibyo ubeshye abanyarwanda. Uyu NSABIMANA CALLISTE SANKARA atandukanye na HABYARIMANA SANKARA. Bose biyise SANKARA kuko wenda bakundaga SANKARA wa Brukinafaso. uyu wiyitirira Ibitero bya NYARUGURU Ntabwo avuka KIBUYE avuka NYANZA. Ubwo rero iyo utangiye kwitiranya abantu ukandika inkuru ingana itya uba ubeshya nibyo uvuga.
    HABYARIMA SANKARA Ndamuzi yatwaraga imodoka ya COMMUNE GISHYITA ahava ajya mu NKOTANYI usibye ko nawe yananiranywe n’iyi LETA bose ni INZOBE ariko mu myaka ngirango umwe yabyara undi.
    Ikindi navuga ni uko SANKARA CALLIXTE Rwose yahangana nabo ashaka guhangana nabo Rescapes akadufasha hasi, kuko ayo naboneye Bisesero ntawe nifuriza kungera kuyabona. Please two kwitiranya abantu dutwerera amakosa yabandi groupe y’Abantu kubera amateka.
    Harakabaho u Rwanda Rutuje rusangiwe na bose

    Subiza
  2. Shimon
    July 19, 20181:06 pm -

    eeeee, mbega amagambo ahurutuye! Ba Sankara koko ni 2. None abanditse mwabavanze!
    Hari Callixte wagabye ibitero ,hakaba na Habyarimana bahurira kuri Sankara.
    Mutandukanye abantu.

    Subiza
  3. vuningoma
    July 19, 20181:20 pm -

    Abacitse kwicumu ndabona alicyo gishoro.
    Umulyango wa Rwigara – uwa Rujugiro- Mucyo-etc bati turazira iki?

    Subiza
  4. RUGENDO
    July 19, 20182:15 pm -

    ALIKO MWANJIJIMWE MWANJYIYE MWANDI INKURU,
    MUKAVA MUMATESHWA !! ICYAHA NIGATOZI
    NIBA SANKARA AFITANYE IKIBAZO NUBUTEGETSI!!
    SI ABANTU BOSE BAZIRANYE NA SANKARA BAFITANYE IKIBAZO NUBUTEGETSI!!
    MWANJIJI MWE KUKI MUVANGA IBINTU!!!!??MUBUGANDE HO BITE
    NO MUBURUNDI!!MUDUHE AMAKURU!

    Subiza
  5. MAOMBI jOHN
    July 19, 20183:43 pm -

    MUREKE GUSEBYA NO KU MINIMIZA ABABATEYE MWIVUGISHA AMANGAMBURE NGO BAJE KWIBA

    IBIRYO MUBATURAGE, BARINZE BABINJIRANA ARUKO BABUZE IBYO BARYA? MURISEBYA UBWANYU IYO

    MUVUGA UTUGAMBO TWABANA CYANGWA TWABASINZI! NIMWEMERE KO MWATEWE NARABABWIYEKO

    MUGIYE KWINJIRA MUBIHE BIBI NKIBYO MWASHYIZEMWO ABANDI!!! RINDIRA GUSA!

    URUCIRA MUKASO RUGATWARA NYOKO, MWARUCIRIYE ABARUNDI RUGIYE KUBATWARA REKA

    BABAMESE NICYO KIBAKWIYE!! HAHAHAHAHAHAHH

    Subiza
  6. Oswald Rukashaza
    July 19, 20185:56 pm -

    Uwo SANKARA aravuga akarengane ku banyarwanda kandi biza mu makuru buri munsi! Aho gusebya no guhimbira uriya ushakako akarengane gashira, dukwiye guhindura imikorere no kwubahiriza ikiremwamuntu. Nonese za reports zose zerekana iyicarubozo, izerekana abafungiwe akamama bavuzwe n’abatavuzwe, byose ni Sankara ubihimba? Kuba Sankara avugira abashingacumu nabyo birumvikana yuko abari mu gihugu imbere badafite uko bashyira agahinda kabo hanze. Twibutseko ibigo n’imilyango ivugira abacitsekwicumu biyobowe n’abantu batazi ibibazo by’abo bacikacumu ariko si abacikacumu. Ikindi mbona nuko iyo milyango cyanga ibgo bigamije gutanya abantu: abahutu n’abatutsi anho ibyo Sankara avuga ni ibyahuza amoko yose. Kubeshyako ingabo ari iz’igihugu kandi tuziko ari iz’ubwoko bumwe bw’abatusi, sibyo bizunga abanyarwanda! Nonese Kabarebe, Nyamvumba, Kazura, Kayizari, Mubarak.. ubona harimo umuhutu? ibintu bikwiye guhinduka koko!

    Subiza
    • Shimon
      July 19, 20186:27 pm -

      Oswald uvuze neza cyane

      Subiza
    • Inkotanyicyane
      July 22, 20186:26 am -

      Oswald we, ndagirango nkubwire kimwe gusa. Rukokoma yabwiye gen habyarimana ngo nta gen. wo kurwanira kuri internet ngo yakabaye ari hafi yurwanda arrwana. none nawe rero uzaze aho muvuga ko mwafashe hanyuma nibwo uzabona igisubizo kigukwiriye.

      Subiza
  7. Ikibasumba
    July 19, 201810:31 pm -

    Rwarakabije cg Ngendahimana na Ninja ko ari abajenerali hano batandukaniyehe nabakorana na Callixte Sankara? Muzayirwana mwenyine.

    Subiza
  8. KATSIBWENENE
    July 20, 20186:42 am -

    Bizeye IMbunda n’ibifaro abo kubirwana barahari. BIZENGARAME ni mwene NZABANDORA Wo kwa SERWAKIRA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru